×
1- Gukora ibikorwa byiza muri iyi minsi ni bimwe mu bikundwa cyane n’imana , 2- Imana yaziririje gukora ibikorwa bibi muri aya meza, kubw’ubuhambare bwaya meze 3- Imana yabujije kuba wahuguza muri aya mezi 4- Kugaragaza ibikwiye gukora mu minsi icumi ya dhul hidja mu gukora amasengesho y’itegeko n’imigereka , ugusiba , gusingiza , gukuza imana no kuyishimira 5- Gufunga umunsi wa Arafat no gukora ibindi bikorwa byiza mu rwego rwo kwiyegereza imana .

    بسم الله الرحمن الرحيم

    TUMENYE AMEZI MATAGATIFU

    N'UBWIZA BW'IMINSI ICUMI YA

    DHUL HIDJA

    عدة الشهور وفضل أيام عشرة ذي الحجة

    BYATEGUWE MU KINYARWANDA

    NA :

    SHEIKH: SIBOMANA MAHMUD

    TUMENYE AMEZI MATAGATIFU


    Ishimwe ni kuzo byuzuye bikwiye Imana yonyine, amahoro n'imigisha bisakare ku Ntumwa Muhamadi n'abiwe n'abamukurikiye bose kugeza ku munsi w'imperuka.

    Allah yaremye ibihe bimwe abirutisha ibindi, ni muri urwo rwego hari amezi yarutishije andi ayaha gaciro n’icyubahiro kurusha andi yose, Imana yayagaragaje muri Qor'an ndetse n'Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) akaba yarasobanuye agaciro kayo.

    Imana yaravuze iti:

    "Mukuri umubare w'amezi Imana yaremye ni cumi n'abiri , muri ayo mezi harimo ane yahawe icyubahiro kurusha andi, iyo niyo nzira itunganye, bityo muramenye ntimuzakore ibibi ngo muhuguze imitima yanyu muri ayo mezi".

    Qor'an: 9: 36


    AMEZI MATAGATIFU YAHAWE ICYUBAHIRO KIRUTA IBINDI BIHE NI AYAHE?

    Nk'uko bigaragara muri uyu murongo wa Qor'an uvuga ko umubare w'amezi Imana yaremye ari cumi n'abiri , ariko hakabamo amezi ane yahawe icyubahiro kurusha andi, icyubahiro n’igitinyiro cyayo bisobanuye ko icyaha gikozwe muri aya mezi kiba kiremereye kinahambaye kurusha igikozwe mu yandi mezi, n'ubwo nta gihe na kimwe umuntu yemerewe gukoramo icyaha.

    Intumwa Muhamad yasobanuye ayo mezi ane yahawe icyubahiro muri mvugo ye igira iti: " umwaka ugizwe n'amezi cumi na biri muri yo harimo ane yaziririjwe( yahawe icyubahiro kurusha andi ) atatu akaba akurikirana ariyo: Dhul Qaadat na Dhul Hijat na Muharamu, n'ukundi kumwe kuri ukwako hagati ya Jamad na Shaabani (ariko kwezi kwa Rajabu)".


    Iyi mvugo y'Intumwa iragaragaza ko amezi ane matagatifu ari: Dhul Qaadat na Dhul Hijat na Muharamu na Rajabu.


    KUKI IMANA YAHAYE ICYUBAHIRO AYA

    MEZI ANE KURUSHA ANDI ?


    Umumenyi witwa Ibun Kathir yaravuze ati: (Amezi yahawe icyubahiro gikomeye kurusha andi yabaye ane, atatu akurikirana na kumwe kuri ukwako, kugirango abantu babashe gukora ibikorwa bya Hijat na Umurat batekanye ntawe ubahungabanya mu mayira kuko abantu bose batinya gukoramo ibyaha , ariyo mpamvu Imana yaziririje mbere ya Hijat ukwezi kwa Dhul Qaadat bagahagarikamo intambara bitegura Hijat maze Imana iziririza ukwezi kwa Dhul Hijat kugirango abantu bakore ibikorwa bya Hijat batekanye nyuma ya Hijat, Imana iziririza ukundi kwezi kumwe nyuma ya Hidja kugirango abantu babanze basubire iwabo mu mutekano, Imana inaziririza ukwezi kwa Rajabu hagati mu mwaka kugirango abantu bashaka gukora Umurat bayikore kandi basubire iwabo mu mutekano).


    KUKI IMANA YABUJIJE ABANTU GUKORA

    IBIBI MURI AYO MEZI


    Kuba Imana yarabujije abantu gukora ibyaha muri ayo mezi ntibisobanuye ko kubikora mu yandi mezi byemewe, ahubwo yashakaga gushimangira agaciro n'icyubahiro cy'aya mezi , kuko icyaha kiyakozwemo kigira uburemere n'ibihano bihambaye kuruta igikozwe mu bindi bihe, nk'uko gukorera icyaha ku butaka butagatifu bwa Makkah kiba gihambaye cyane kuruta kugikorera ahandi.

    Imana yaravuze iti:

    "Uzashaka kuhakorera(I Makkah) ubwononnyi cyangwa amahugu tuzamuhanisha ibihano bibabaza".

    byumvikana rero ko icyaha gikozwe muri aya mezi kigira uburemere kuruta igikozwe mu bindi bihe n’icyiza gikozwe muri ayo mezi cyikagira ibihembo byinshi.

    Ariko ibyo ntibisobanuye ko gukora ibyaha mu yandi mezi byemewe.

    IBIKORWA UMUYISLAMU ASABWA GUKORA MU MEZI MATAGATIFU.


    1. Kurushaho kwirinda ibikorwa bibi n’ibyaha aho biva bikagera byaba ibigaragara n'ibikorwa mu ibanga.

    2. Kwirinda ibihimbano bikunze kuboneka kuri bamwe cyane cyane mu kwezi kwa Rajabu bibwira ko bakora ibikorwa bibegereza Imana kandi byiza nyamara ahubwo bazabihanirwa kuko ari ibihimbano n'ibyaduka bitakozwe n'Intumwa Muhamad, Ugasanga bamwe baragena Iswala runaka bagomba gusenga muri Rajabu gusa , abandi igisibo runaka muri Rajabu., cyane cyane ku munsi wa 27 aho bamwe basiba uwo munsi bakanakora iswala z’igihagararo zihariye mu ijoro ryawo mu rwego rwo kwizihiza ijoro Intumwa Muhamadi(IMANA imuhe amahoro n’imigisha) yazamuriweho mu Ijuru(AL-ISRAI WAL MIRADJI), ibi byose ni ibihimbano abantu badukanye mu Idini bidafite inkomoko, ndetse banabihimbiye amahadithi babeshyera Intumwa Muhamadi(IMAN imuhe amahoro n’imigisha)
    Bityo muvandimwe urasabwa guha agaciro ibyo Imana yahaye agaciro ukamenya ko ibihembo by'ibikorwa byiza byiyongera iyo bikozwe mu gihe cyangwa bigakorerwa ahantu hatagatifu.

    Mumenye kandi ko ubu turi mu kwezi gutagatifu kwa Rajabu tukaba dusabwa kwirinda gukora ibyaha tukanakurikiza amategeko yose Imana yategetse.

    UBWIZA BW’IMINSI ICUMI YA MBERE Y’UKWEZI KWA DHUL HIDJAT.

    Iminsi ya mbere y’ukwezi kwa DHUL HIJAT ni iminsi myiza Imana itubura mo ibikorwa byiza.
    Ibyiza by’iyi minsi bushimangirwa na Qor’an ntagatifu ndetse n’imvugo z’Intumwa y’Imana Muhamad (Imana imuhe amahoro n’Imigisha ).
    Imana iragira iti (( Ndahiye umuseke n’amajoro y’Iminsi icumi )) Qor’an 89 :1-2.
    Aya majoro avuzwe muri iyi mirongo ni ay’iminsi icumi ibanza y’ukwezi kwa DHUL HIJAT, kuba rero
    Imana yararahiye iriya minsi bigaragaza ko ari iminsi ikomeye kandi ifite agaciro gahambaye.
    Intumwa y’Imana yagaragaje ibyiza n’agaciro k’iyi minsi igira iti:( Nta minsi ibikorwa byiza muriyo bikundwa n’Imana kurusha iyi minsi icumi y’ukwezi kwa DHUL HIDJA,baravuga bati ntumwa y'imana no kurwana mu nzira y'imana ntibirusha agaciri ibikorwa muri iyi minsi ? intumwa iti: no kurwana mu nzira y'imana keretse umuntu wasohotse mu nzira y'IMANA hamwe n'umutungo we ntagaruke ".

    Yakiriwe na bukhari

    N'umunsi ukomeye muri iyi minsi ni umunsi wa ARAFA ariwo munsi wa cyenda kubataragiye gukora umutambagiro mutagatifu (HIDJA)

    Ni iminsi ihambaye imana ikunda umugaragu wayo yayikoramo ibyiza birimo kuyikuza , kuyishimira ndetse no kuyisingiza

    bityo mujye muyisingizamo Imana cyane munayishimira.”


    IBIKORWA UMUYISLAM AGOMBA GUKORA MURI IYO MINSI


    Kubera ubwiza bw’iyi minsi , ni byiza kurushaho kugira umuhate mu kwiyegereza Imana ukora ibikorwa byiza,muri byo twavuga:

    1- Kwitabira gukora ibikorwa byiza muri rusange nk’Iswala z’itegeko niz' imigereka, gutanga zaka ,amaturo ahoraho, n’ibindi.

    2-Gusiba iminsi icyenda ibanza y’ukwezi kwa DHUL HIJAT: nkuko bishimangirwa na bamwe mu
    bagore b’Intumwa y’Imana (Imana ibishimire) aho bagira bati : Intumwa y’Imana yajyaga isiba iminsi
    icyenda yo mu kwezi kwa DHUL HIDJA , n'umunsi wa ashuraa n'iminsi itatu ya buri kwezi".

    .yakiriwe na Ahmad na Abu Dawuda na nasaai n'abandi barimo imam nawawiy.
    Iki gikorwa cy’Intumwa y’Imana kiragaragaza ko gusiba iyi minsi ari igikorwa cyiza cy’umugereka
    ukomeye cyane .
    3-Gukuza Imana uvuga uti: Allaah Ak’bar (Imana niyo nkuru), La Ilaaha Illallaahu,(Ntayindi Mana ibaho
    uretse Allah wenyine) ,Al hamdu lilah (Ishimwe ni iry’Imana). nk’uko Intumwa y’Imana yavuze iti
    (Muri iyo minsi mujye murushaho gukuza Imana (( Allahu akbar ))munavuga ijambo LA ILAHA
    ILALLAH ndetse munayishimira).
    * Ni muri urwo rwego bamwe mu basangirangendo b’Intumwa y’Imana, nka Abdullaah mwene Omar na
    Abu Hurayirat (Imana ibishimire) muri iyo minsi iyo babaga basohotse bagana ku isoko batoraga Takbirat.
    * Kandi Abdullahi mwene Omar we yajyaga atora Takbirat aho yabaga ari hose mu kurangiza gusari , igihe ari mu buryamo mu byicaro bye muri iyo minsi.
    K’ubwi byo rero birakwiye ko Abayislam dukurikiza uyu mu genzo mwiza wo gutora Takbirat mu ri iyo minsi nk’uko byakozwe n’Intumwa y’Imana ndetse n’Abasangirangendo bayo tugira tuti:

    i. ALLAHU AKBARU , ALLAHU AKBRU , ALLAHU AKBARU KABIIRA

    ii. ALLAHU AKBARU , ALLAHU AKBARU ,LA ILAHA ILA LLAHU WA LLAHU AKBARU , ALLAHU AKBARU WALILAHIL HAMDU

    iii. ALLAHU AKBARU , ALLAHU AKBARU, ALLAHU AKBARU , LA ILAHA ILA LLAHU, WA LLAHU AKBARU ALLAHU AKBARU WA LILAHIL HAMDU


    4- Gusiba umunsi wa Arafat:
    Umunsi wa Arafat ni umunsi wa cyenda w’ukwezi kwa DHUL HIJAT ukaba ubanziriza umunsi
    mukuru w’igitambo Idil Adwuha.
    Gusiba kuri uwo munsi wa Arafat ni umugenzo mwiza uremereye ndetse wegera kuba itegeko ku
    batagiye gukora Hijat .
    Intumwa y’Imana ( Imana imuhe amahoro n’umugisha) yavuze ibyiza byo gusiba kuri uwo munsi igira iti: ( Mfite ikizere cy’uko uwusibye Imana imubabarira ibyaha by’umwaka wawubanjirije n’ibyuzawukurikira ).

    No mu yindi mvugo intumwa y'imana (imana imuhe amahoro n'imigisha) iragira iti: gusiba umunsi wa arafa bihanagura amakosa y'imyaka ibiri uwahise n'utaha".


    UKO UMUYISLAMU AGOMBA KWAKIRA

    IYI MINSI.


    Birakwiye ko umuyislam yakira iyi minsi mu byishimo akanayikoramo ibyiza ,yicuza ku Mana ibyaha
    bye ,akiyemeza kubireka no kutazabisubira,kuko ibyaha bibuza umuntu kubona imigisha y’Imana
    bikanamwigiza kure y’Umuremyi we.Iyi minsi rero tugomba kuyifatirana mbere y’uko ibyiza byayo
    biducika tukazicuza imaze kuducika nk’uko Imana ibivuga igira iti:

    ( Mwihutire gushaka Imbabazi z’Imana n’ijuru ryagutse ringana n’ibirere n’isi, ryateguriwe abatinya Imana )

    Qor’an 3 :133


    Kwihutira gukora ibyiza kandi biri mu biranga abemera Mana nyakuri bamwe bazahabwa ijuru nk’uko Imana ivuga ibigwi byabo igira iti :

    ( Mu kuri bahoraga bashishikarira ibyiza basaba Imana ijuru banatinya ibihano by’umuriro,kandi bakanurashaho kwibombarika imbere yayo)
    Qor’an 21:90

    Mu gusoza turashishikariza abemera mana ko dukwiye guhora tuba mubashimira imana yo yadushyiriyeho gahunda iboneye , itunganye ndetse n' umurongo ngenderwaho kandi ibyo imana yaremye byose bifite umurongo ubikwiye bigomba kwerekezamo bijyanye n'uko imana yabishatse.