IMYEMERERE YA ISLAM KURI YESU NA MARIA
amatsinda
Full Description
IMYEMERERE YA ISLAM KURI YESU NA MARIA
Byeteguwe na : Shk. Issa Ayubu
Bisubirwamo na : Shk. Sibomana Mahmud
IMYEMERERE Y'ABAYISILAMU KURI ISSA (YESU) NA NYINA MARIYAMU (MARIYA) BOMBI IMANA IBAHUNDAGAZEHO AMAHORO N'IMUGISHA BYAYO
Abayisilamu bafite imyemerere bakomora mu gitabo cya Qor'an n'inyigisho z'Intumwa y'Imana Muhamad (Imana imuhe amahoro n'umugisha), mubyo bemera rero ni uko Mariya ariwe nyina wa Yesu yamubyaye mu buryo bw'igitangaza budasanzwe, ikindi abayisilamu bemera ko Mariya na Yesu ari abanyacyubahiro ndetse bafite urwego n'umwanya uhambaye kuko ari zimwe mu ntore mu bindi biremwa, gusa ntabwo ari kurwego rwo gusengwa nkuko abantu babikoreye, ahubwo nabo ni abantu uretse ko Imana yabahaye urwego rw'icyubahiro.
Iyo myemerere ya Islamu rero niyo y'ukuri ifite aho ituruka. Niyo mpamvu twifuje kuyigaragaza wenda byahindura imyumvire ya bamwe bazi ko abayisilamu batemera Yesu, ndetse ko bamutuka n'ibindi bivugwa kuri Islamu kandi Islamu iri kure nabyo, ibyo rero bishobora kugwa k'umuyisilamu udasobanukiwe n'idini ye neza cg se k'utari umuyisilamu wabyumvise akabifata uko, niyo mpamvu rero twahisemo kugaragaza imyemerere ya Islamu kuri Mariya n'umwana we Yesu, ariko kubera umwanya muto turahera kuri Mariya.
Mariya nyina wa Yesu Islamu yemera ko yari umugore w'umunyacyubahiro wahiswemwo akaba intore mu bandi bagore bo ku isi, ibyo bigaragazwa n'imirongo myinshi dusanga muri Qor'an imuvuga ibigwi byiza byamuranze muri iyo hari aho Imana yagize iti:
Bisobanura ngo: ((Ibuka igihe abamalayika bavugaga bati: Yewe Mariya mu byukuri Imana yaguhisemo irakweza igutoranya mu bagore b'isi, yewe Mariya icishe bugufi wumvire Imana yawe wubame kandi wuname hamwe n'abunama)) Qor'an 3:42-43
Uyu murongo wa Qor'an dusomye uragaragaza ko Mariya ari umwe mu bagore batoranyijwe kuba batinya Imana bayubaha cyane, sibyo gusa ndetse no mu bice bya Qor'an hari igice cyitiriwe Mayiramu (ariwe Mariya) ibyo byose rero bigaragaza icyubahiro n'urwego Islamu iha mariya kandi ibyo ntibabura kuko n'inkomoko ye ari nziza nkuko Qor'an ibigaragaza ko Mariya yaturutse ku babyeyi batinyaga Imana.
Aha Imana iragira iti:
Bisobanura ngo: ((Igihe umugore wa Imrani yavugaga ati: Nyagasani njyewe nagambiriye umwana ntwite mu nda yanjye kuzamuguha abe umukozi w'inzu yawe nyakirira ubusabe bwanjye kuko ari wowe wumva kandi uzi byose)). Qor'an 3:35
Uyu murongo wa Qor'an dusomye uragaragaza ko nyina wa Mariya amutwite yagambiriye ko namubyara azakorera Imana akaba umukozi k'umusigiti wi Yeruzalemu, nyuma yaho rero yaje kumubyara ari umukobwa (Mariya) nyina abwira Imana ati:
Bisobanura ngo: ((Amaze kumubyara yaravuze ati: Mana njye namubyaye ari umukobwa kandi Imana izi neza icyo yabyaye kandi umuhungu si kimwe nk'umukobwa kandi njye namwise Mariya kandi njyewe mugukinzeho n'urubyaro rwe ubarinde shetani wavumwe)). Qor'an 3:36.
Uyu murongo wa Qor'an dusomye hejuru uragaragaza neza ko inkomoko ya Mariya yari nziza ndetse ko nyina yamusabiye ku Mana we n'urubyaro rwe ngo izabarinde shetani wavumwe, ubwo busabe rero bwarakiriwe ntagushidikanya nibwo bwavuyemo Mariya wabaye urugero mu bandi bagore nawe avamo Yesu umuhungu we, wabaye Intumwa y'Imana, abo bose rero Imana yabarinze shetani nkuko babisabiwe na Nyina wa Mariya.
Nanone mu myemerere ya Islamu kuri Mariya, ni uko yabayeho mubukobwa bwe atinya Imana ayubaha, ndetse akanarangwa no kwiyubaha no kwirinda ubusugi bwe. Ibyo bigaragazwa n'amagambo y'Imana muri Qor'an aho yagize iti:
Bisobanura ngo: ((Imana yeretse abemeramana urugero rwa Mariya umukobwa wa Imrani warinze ubusugi bwe)) Qor'an 66:12.
Ubwitonzi bwe no kurinda kwe rero bigaragazwa neza n'imirongo ya Qor'an ikurikira:
Bisobanura ngo: ((Vuga mu gitabo Mariyamu ubwo yitaruraga abantu be akajya mugice cy'iburasirazuba)) Qur'an 16:16
Uyu murongo uratubwira amateka ya Mariya ari nayo y'abakobwa bandi iyo bamaze gukura barangwa n'isoni bakitarura abandi mu buryamo n'ahandi kubera isoni zo kwambara babareba n'ibindi batifuzaga ko byagaragara cg se ngo bibonwe n'abandi.
Mariya nawe rero amaze gukura yitaruye abandi agira umwanya we aho babaga, sibyo gusa ahubwo yashyizeho n'urusika rumukingiriza amaso y'abantu kugira ngo batamubona nk'igihe yiyuhagira, yambara, n'ibindi, nkuko Imana ibivuga muri Qor'an:
Bisobanura ngo: ((Amaze kubitarura yashyizeho urusika rumukingiriza amaso y'abantu))
nyuma yaho rero nibwo Imana yamwoherereje Malayika Jibril (Gabriel) aje kumuha inkuru yo kubyara umwana w'umuhungu aza mu ishusho y'umuntu Mariya akimara kumubona yagize ubwoba akekako ari umugabo usanzwe ushaka kumukoresha ibibi, Mariya yahise yikinga ku Mana ngo imurinde ibibi by'uwo mugabo nkuko Qor'an ibivuga igira iti:
Bisobanura ngo: ((Mariya yaravuze ati: njywe nikinze kuri nyir'impuhwe (Mana) ngo ikundinde, niba utinya Imana ntunyegere)). Qur'an 16:18
Aha Malayika yabwiye Mariya ngo ye gutinya, amubwira ko we ari Intumwa ya Nyagasani, aje kumuha inkuru nziza yo kubyara umwana w'umuhungu wejejwe.
Aha Mariya yamushubije agira ati:
Bisobanura ngo : ((Mariya yaravuze ati : ni gute nagira umwana kandi nta muntu numwe urankora!! ndetse nkaba ntari indaya ???)). Qor'an 16:20
Malayika amusubizako Imana yabivuze ko uzabyara utabonanye n'umugabo kandi ibyo ku Mana kubikora biroroshye, kandi Imana izamugira ikimenyetso cy'imbaraga zayo ku bantu n'imbabazi zayo. Malayika akomeza amubwira ati : ((kandi ibyo ni itegeko ry'Imana ntakuka)). Na none mubigaragaza ubwitonzi bwa Mariya ni uko amaze kubyara Yesu, byatangaje abantu bose kuba abyaye n'ubwitonzi bari bamuziho baramubwira bati :
Bisobanura ngo : ((yewe Mariya uzanye ikintu cy'igitangaza bakomeza bagira bati : ese ko so atari mubi na mama wawe ntabe indaya uwo mwana umuvanye he ?))
UKO YESU MWENE MARIYA YABAYEHO, IBITANGAZA YAKOZE N'IHEREZO RYE
Yesu yabayeho ari umunyacyubahiro yahawe ubutumwa akiri umwana muto Imana yamwigishije igitabo n'ubugenge imuhishurira igitabo cy'ivanjili nkuko bigaragazwa mu mirongo ya Qor'an ikurikira :
Bisobanura ngo : ((Imana yamwigishije igitabo n'ubugenge imwigisha igitabo cya Tawurati n'Ivanjili)) Qor'an 3 :…… uyu murongo dusomye uragaragaza ko Yesu (Imana imuhe amahoro n'imugisha) yigishijwe ibyari mu gitabo cya Tawurati cyamanuriwe Intumwa Musa anahishurirwa igitabo cya Injili cyari gikubiyemmo inyigisho z'amategeko byari biturutse ku Mana kugira ngo biyobore abantu inzira nziza y'ukuri. Gusa nyuma yaho abantu bahinduye ibyo bitabo bongeramo amagambo yabo bakuramo ibitagendanye nibyo bifuzaga, Yesu rero yakomeje kubwiriza ubutumwa yahawe n'Imana ikamwohereza kuba Israel (bisobanura ko ubutumwa bwa Yesu bwari ubwaba Israel gusa) nkuko bigaragazwa n'amagambo y'Imana muri Qor'an aho igira iti :
Bisobanura ngo : ((Ni Intumwa kuba Israel)) Qor'an 3 :49
Ubwo butumwa bwa Yesu rero yabushimangiye akoresheje ibitangaza byinshi bitandukanye kandi bidasanzwe kugira ngo abo yari atumweho babone ko yahawe imbaraga n'ubushobozi birenze ibyo bari bazi maze ibyo bituma bamwemera ko ibyo avuga ari ukuri guturutse ku Mana muri ibyo bitangaza rero Yesu yakoze twavuga :
1. Yesu yatangiye kuvuga ari uruhinja ndetse icyo kintu cyabayeho mu bantu bake cyane nkuko bigaragazwa n'amagambo y'Imana muri Qor'an aho yagize ati :
Bisobanura ngo : ((azavugisha abantu mu buto no mu bukuru kandi ni umwe mu ntungane.)) Qor'an 3 :46
2. Yesu yababwiye ko yoherejwe n'Imana kandi akaba azanye ibimenyetso n'ibitangaza bigaragaza ukuri ku butumwa abazaniye ibyo bimenyetso Imana yabivuze mu mirongo ikurikira :
Bisobanura ngo : ((Ndi intumwa yatumwe kuba Israel, naje mbazaniye ibitangaza bivuye ku Mana yanyu,Njyewe mbumba ikimeze nkinyoni mugitaka,hanyuma ngahuhamo bikaba inyoni kubushobozi bw'Imana)) Qor'an 3:49
Uyu murongo ugaragaza ko mu bitangaza Yesu yakoze yabumbaga igitaka mu ishusho y'inyoni maze agahuhamo ikaba inyoni iguruka, ariko ibyo byose si kumbaraga za Yesu ahubwo byabagaho abishobojwe n'Imana ishobora byose.
3. Mubitangaza Yesu yakoze yavuraga zimwe mu ndwara zananiranye akanazura abapfuye aho Qor'an yagize iti :
Bisobanura ngo : ((nkiza ubuhumyi n'indwara z'imibembe kandi nzura abapfuye ku bushobozi bw'Imana)) Qor'an 3:49
4. Mu bitangaza Yesu yakoze ni uko yabwiraga abantu ibyo bariye batarikumwe ndetse n'ibyo bahunitse, aha Imana yabishimangiye muri Qor'an igira iti :
Bisobanura ngo : ((kandi ndababwira ibyo murya n'ibyo muhunitse mu mazu yanyu mu by'ukuri muri ibi bitangaza byose harimo ikimenyetso kuri mwe niba mwizera Imana)) Qor'an 3 :49
Ibi rero ni bimwe mu bitangaza Yesu yakoze gusa byumvikane ko atabikoraga ku bwimbaraga n'ubushobobzi bwe cg ku giti cye, ahubwo byabaga ari kubw'Imana kugira ngo bibe gihamya ku bantu ko ibyo azanye ari ubutumwa bw'Imana bw'ukuri, ikindi ni uko Intumwa yoherezwaga ku bantu yabakoreraga ibimenyetso n'ibitangaza bigendanye n'umwuga wabo ariko ibyo Intumwa yakoraga byabaga birenze ubushobozi bafite kugira ngo baboneko ntawe ushobora kubigira keretse abihawe n'Imana yo ishoboye byose.
Yesu yakomeje kubereka ko azanye ubutumwa buvuye ku Mana arababwira ati :
Bisobanura ngo : ((Imana ni Nyagasani wanjye akaba n'Imana yanyu nimuyigaragire muyisenge iyi niyo nzira igororotse)) Qor'an 3:51
uyu murongo wa Qor'an dusomye uragaragaza ko Yesu yabwiye abantu ko bagomba gusenga Imana ye kandi ikaba nimana yabo, ibyo rero bigaragaza ko abahinduye bakamusenga ntaho babikomora kuko atigeze abibabwira ahubwo yabategetse gusenga Imana imwe rukumbi ari nayo nawe yasengaga kuko ntabwo Yesu yaba Imana isengwa kandi nawe yarasengaga. Ese niba ariwe Mana nkuko bamwe babivuga we yasengaga ate kandi ariwe Mana?
Yesu rero yakomeje kubwira abantu ubutumwa yahishuriwe ariko nkuko byagendekeye izindi ntumwa z'Imana, hari bamwe bamuhakanye barwanya ubutumwa bwe, baramwanga baramugambanira kugeza ubwo bateguye imigambi mibisha yo kumwica no kumubamba ariko ntibabigeraho ahubwo Imana yaramukijije yumva ubusabe bwe n'akababaro ke no gutakamba kwe nki ntumwa yayo y'icyubahiro aha Imana yabigaragaje mu magambo yayo muri kor'an aho yavuze ukuntu yamurokoye. Aho Imana igira iti:
“No mumvugo yabo bavuga ngo twe twishe yesu ariwe(Issa) mwene maria intumwa y'Imana,Mubyukuri ntibamwishe ntanubwo bamubambye,uretse ko Imana yamushushanyije muribo, mukuri babandi batumvikanye ku rupfu rwe bafite ugushidikanya kuri yo,nta bumenyi bari bafite usibye urwikekwe,kandi ntanubwo bamwishe byukuri."Qor'an 6:157
Iyi mirongo ya Qur'an iragaragaza ko intumwa y'Imana yesu atishwe ahubwo ko yazamuwe mw'ijuru kubushobozi bw'Allah,kandi akazaza mubihe bya nyuma,Islam rero ivugako kuza bizaba ari no mubimenyetso byimperuka,azaza rero arongore abyare hanyuma igihe cye nikigera azatabaruka.
Umusozo.