×
Ibisobanuro by’iyobokamana Ibice by’iyobokamana uko ari bitatu (3) Ibisbanuro by’ibangikanya

IYOBOKAMANA

التوحيد

BYATEGUWE MU KINYA RWANDA

NA

SHEIKH : SIBOMANA MAHMUD

BISMI LLAH RAHMAN RAHIIM

Mu kuri imana subhana wa taala yaremye ibiremwa kugira ngo ibyo biremwa mugaragire , ndetse ntibimubangikanye nicyo aricyo cyose mubyo yaremye .

Kubw'ibyo rero , byabaye ngombwa kohereza intumwa ku isi ndetse zihishurirwa n'ibitabo imana iragira iti:

قال الله تعالى: ( وما خلقت الجن والإنس إلا ليعبدون)

Imana iragira iti: ntacyo naremeye amadjini n'abantu uretse kungaragira".

Qor'an 51:56

قال الله تعالى : (وَاعْبُدُوا اللَّهَ وَلَا تُشْرِكُوا بِهِ شَيْئًا)

Nanone Imana iragira iti :" musenge imana kdi muramenye ntimuzayibangikanye nicyo aricyo cyose".

Qor'an 4:36

Imana yategetse abagaragu bayo kuyigaragira yonyine no kureka kuba bayibangikanya nicyo aricyo cyose uretse imana yonyine gusa.

Imana iragira iti :

قال الله تعالى : (وَلَقَدْ بَعَثْنَا فِي كُلِّ أُمَّةٍ رَسُولًا أَنِ اعْبُدُوا اللَّهَ وَاجْتَنِبُوا الطَّاغُوتَ)

"Mu byukuri twohereje kuri buri muryango intumwa , kugirango ibahamagarire gusenga imana imwe no kugendera kure ibigirwamana".

Qor'an 16:36

Intumwa y'imana muhamadi iiau iragira iti: hadithi yaturutse kuri muadhi mwene djabar (imana imwishimire ) aragira ati: nari nicaye inyuma y'intumwa yimana muhamadi iiau turi ku ndogobe arambwira ati: yewe muadhi ese waba uzi ukuri kw'imana ku bantu, n'ukuri kw'abantu ku mana?!! MUADH aramusubiza ati : imana n'intumwa yayo nibo babizi … intumwa y'imana iti: ukuri kw' imana ifite ku bagaragu bayo ni uko bagomba kuyisenga ntibagire icyo bayibangikanya nacyo, naho ukuri kw'abagaragu ku mana nuko itazahana uwo ari wese utarayibangikanyije " ndavuga nti : ntumwa y'imana ese iyi nkuru nyigeze ku bantu ? intumwa iti: oya byihorere batazabyishingikiriza bakareka gukora ibyiza.

IBICE BYA TAWUHIID

Tawuhiidi igizwe nibice bitatu (3)

Igice cya mbere ; TAWUHIID RUBUBIYAT

Igice cya kabiri: TAWUHIID ULUHIYAT

Igice cya gatatu : TAWUHIID AL ASMA-I LLAHI WA SWIFATIH.

IGICE CYA MBERE

TAWUHIID RUBUBIYAT

Ni uguharira imana ibikorwa byayo , nko kurema , gutanga amafunguro , kugena ikintu n'ibindi…..

Imana niyo mugenga wa byose ni nayo iha ibyo yaremye ubuzima kdi ikanabyambura ubuzima.

biba bihagije kwitwa umugaragu w'imana kubera ko iki gice n'abatemera imana baracyemera .

Imana iragira iti :

( و لئن سألتهم من خلقهم ليقولن الله) قال الله تعالى :

"niyo ubabajije uti: ninde wabaremye barasubiza bati ni imana"

QOR'AN 43: 87

قال الله تعالى: (ولئن سألتهم من نزل من السماء ماء فأحيا به الأرض من بعد موتها ليقولن الله)

"Niyo ubabajije uti:ninde wamanuye amazi mu ijuru akazura isi nyuma y'uko yari ubutayu basubiza bati ni Imana".

QOR'AN 29:63

IGICE CYA KABIRI

TAW'HIID AL URUHIYAT

Ni uguharira imana ibikorwa by'abagaragu bayo ugasenga nta kindi werekejeho amasengesho uretse Imana yonyine kuko ariyo ikwiye kwerekezwaho amasengesho n'ibindi byose bihesha Imana icyubahiro bigomba kuba iby'imana yonyine , icyo umugaragu akoze cyose akagikora agikoreye Imana.

Nko kubaga :umuntu yajya kubaga akabikora kubera imana

Ukwiringira : ntagire icyo yiringira uretse imana yo yonyine .

Iki gice nicyo cyatumye Imana yohereza intumwa n'abahanuzi, ni nacyo cyatumye Imana irema umuntu n'amadjini ndetse ni cyo cyatumye Imana imanura ibitabo ngo biyobore ibiremwa biyoboke kuri iyo Mana .

Kandi nicyo gice gitandukanya abemeraMANA n'abahakanyi ,kigatandukanya abantu bazajya mu ijuru no mu muriro.

Imana iragira iti:

قال الله تعالى : (يا أيها الناس اعبدوا ربكم الذي خلقكم والذين من قبلكم لعلكم تتقون)

"Yemwe bantu nimugaragire Imana yanyu yabaremye ,yaremye n'abababanjirije kugirango mutinye Imana".

QOR'AN 2 :21

Ndetse n'intumwa y'Imana SWALAEH yabwiye abantu bayo(thamud) iti:

و قال الله تعالى :( قال يا قوم اعبدوا الله ما لكم من إله غيره)

"Yemwe bantu nimugaragire Imana ,nta yindi Mana mufite yo kugaragira uretse yo…..""

Intumwa y'Imana shuayibu yabwiye abantu bayo( madiyana) ati:

قال الله تعالى: (قال يا قوم اعبدوا الله ما لكم من إله غيره)

"yemwe bantu nimugaragire Imana , nta yindi Mana mufite ikwiye kugaragirwa uretse yo…"

IGICE CYA GATATU

TAW'HIID AL ASMA'ﷻ‬ LLAHI WA SWIFATIHI

Ni uguharira imana amazina yayo ndetse nibisingizo byayo , byaba aribyo yisingije ubwayo cyangwa ibyo yasingijwe n'intumwa ,nko kwemera ko imana ari umuremyi wa byose , ko ariwe ushobora byose ,ko imana idasinzira ndetse n'ibindi bisingizo yihariye.

Muri iki gice harimo ibyo abatemera imana bemera hari n'ibindi bahakana , babihakana kubw'ubujiji cyangwa kwigomeka nk'uko bahakanye ko imana ariyo nyir'impuhwe.

Imana iragira iti:

قال الله تعالى : (كذلك أرسلناك في أمة قد خلت من قبلها أمم لتتلو عليهم الذي أوحينا إليك وهم يكفرون بالرحمن قل هو ربي لا اله إلا هو عليه توكلت و إليه متاب)

"uko niko twakohereje mu muryango w'abanjirijwe n'indi miryango,kugira ngo ubagezeho ibyo twaguhishiriye kdi bahakana ko imana ari nyir'impuhwe, bambwire uti niwe mana yanjye ntayindi mana ibaho uretse yo ni kuriyo niringira kdi ni kuriyo nzasubira ".

Qoran 13;30

IBISABWA NGO UKWEMERA K'UMUNTU GUTUNGANE

UKWEMERA K'UMUGARAGU GUTUNGANA IYO YUJUJE IBINTU BIBIRI( 2)

ICYA MBERE :

AL- IKHLASWI:

Ni ukweza umutima kubera Imana mu bikorwa byaba ari ibigaragara cyangwa bitagaragara.

قال الله تعالى : (وما أمروا إلا ليعبدوا الله مخلصين له الدين)

imana iragira iti: kandi ntacyo bategetswe mu bitabo byose ndetse no muri qor'ani uretse kugaragira Imana bayereza idini" .

qor'an 98:5

ICYA KABIRI

AL MUTABAATU : Ni ugukurikira Imigenzo y'intumwa y'i Mana dushingiye kubikorwa yakoze n'imvugo yavuze nibyo yabonye abasangirangendo bakora ntiyabibuza,niyo mpamvu ibikorwa byose dukoze bigomba kuba bifite inkomoko muri qor'an cg muri sunat (imigenzo y'intumwa ),byaba ari amategeko asabwa gukora cyangwa ari asabwa kureka.

قال الله تعالى: (قُلْ إِن كُنتُمْ تُحِبُّونَ اللّه فَاتَّبِعُونِي يُحْبِبْكُمُ اللّهُ وَيَغْفِرْ لَكُمْ ذُنُوبَكُمْ وَاللّهُ غَفُورٌ رَّحِيمٌ )

Imana iragira iti:

"vuga : niba mukunda Imana nimunkurikire imana izabakunda kandi ibabarire ibyaha byanyu, Imana ni nyir'imbabazi nyir'impuhwe".

Qor'an 3:31

IBANGIKANYAMANA

Ibangikanyamana ni ukubangikanya Imana nicyari icyo cyose mubyo yaremye. nko kuba wasenga ibigirwa Mana,cyangwa ukabagira ikindi kitari Imana,cyangwa kwiringira ikindi kitari Imana.

Mu byukuri ibangikanyamana ni ingorane zihambaye n'icyaha gikomeye ku mana kubera ko ukubangikanya bikura umuntu mu buslam bikanamushyira kure n'imana kandi ntiwishimirwe nayo.

Kubw'ibyo imana yabwiye abagaragu bayo kujya kure nicyaba intandaro yo kugwa mu ibangikanyamana, yaravuze ko idashobora kubabarira uyibangikanya nicyo yaremye, ubwo yagiraga iti:

قال الله تعالى :"إن الله لا يغفر أن يشرك به ويغفر ما دون ذلك لمن يشاء"

Imana iragira iti:

"Mukuri imana ntishobora kubabarira uwayibangikanyije ariko ibabarira ibindi byose kuwo yishakiye ".

Qor,an 4:48

قال الله تعالى : (إِنَّهُ مَنْ يُشْرِكْ بِاللَّهِ فَقَدْ حَرَّمَ اللَّهُ عَلَيْهِ الْجَنَّةَ وَمَأْوَاهُ النَّارُ وَمَا لِلظَّالِمِينَ)

Na none imana iragira iti:

Mukuri ubangikanya imana ,imana yamuziririje kuzinjira mu ijuru kdi icyicaro ke ni mumuriro n'abanyamahugu n'ababatabaye "

Qor,an 5:72

قال الله تعالى: "من مات وهو يدعو من دون الله ندا دخل النار"

Intumwa y'imana muhamadi( imana imuhe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:

"wawundi uzapfa asenga ikindi kitari imana kdi anayibangikanya azinjizwa mu muriro".

Kugeza ubwo umuhanuzi w'imana ibrahiim ( alayhi swalatu wa salam ) yatinye ku giti cye n'urubyaro rwe ukubangikanya imana kugeza ubwo asaba imana ko yamutandukanya hamwe n'umuryango we kugaragira ibigirwamana .

قال تعالى ): وأجنبني وبنيّ أن نعبد الأصنام ) :

Imana iragira iti:

" kandi undinde n'urubyaro rwanjye gusenga ibigirwamana"

Qor,an 14:35

Biturutse kuri ABDILLAHI mwene MAS'UDI Imana imwishimire yaravuze ati:

"Intumwa y'Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yaravuze ati :"Uzapfa hari ikindi asaba "asenga" kitari Imana azinjira mumuriro"

Yakiriwe na Bukhari na Muslim

IBICE BIGIZE IBANGIKANYAMA "SHIRIKI"

Ibangikanyamana rigizwe n'ibice bibiri:

1- Ibangikanyamana rikomeye.

2- Ibangikanyamana rito.

1- IBANGIKANYAMANA RIKOMEYE

Ni ibangikanyamana rikomeye cyane rituma nyiri kurikora ava mu myemerere ya Islam , ibikorwa bye byose bikagirwa impfabusa, kandi akazinjizwa mu muriro mu gihe apfuye atari yicuza ku Imana iki cyaha.

Zimwe mu ngero z'ibangikanyamana rikomeye ni ukugira uwo wakorera amasengesho utari Imana, cyangwa gusaba ikiremwa ikintu gishobowe n'Imana yonyine.

Nko Gutanga igitambo ukabikorera utari Imana "gutambira", kuroga ,Kuragura no Kuraguza ni ibyaha bikomeye cyane, bikaba biri mu byaha ndengakamere bikaba bibarirwa mu ibangikanyamana.

Imana yasezeranyije abayibangikanya n'icyo aricyo cyose ko nta mbabazi zayo bateze mu gihe bapfuye bataricuza.

Imana iragira iti:

Ntabwo imana ibabarira uyibangikanyije ariko ibabarira ibindi bitari ibyo kuyibangikanya kuwo yishakiye"

Qor,an 4:48

Intumwa y'Imana( Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:

"Uzajya kumuraguzi cyangwa k'umupfumu, akagira icyo amubaza, ntabwo azakirirwa ISWALA ze iminsi mirongo ine "40"

Intumwa y'Imana muhamadi (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:

"Uzajya ku umuraguzi cyangwa ku umupfumu, akagira icyo amubaza, akemera ibyo amubwiye, azaba ahakanye ibyo intumwa y'Imana yahishuriwe".

Mu zindi mvugo z'intumwa y'Imana, zitugaragariza ko kugana umupfumu ari icyaha ndengakamere, zikaba zitwigisha ibi bikurikira:

Umupfumu n'umuraguzi ni abahakanyi hamwe n'abandi bameze nkabo, kuko bigamba ko bazi ubumenyi bw'ibyihishe.

Ni icyaha ndengakamere ku bantu bajya ku bapfumu bababaza, bakanemera ibyo babwirwa nabo cyangwa ntibabyemere, kandi abakora ibyo bafite ibihano bihambaye ku Mana.

Ni umuhakanyi ujya ku bapfumu maze akemera ibyo abwirwa nabo.

Ntabwo byaba hamwe kwemera abapfumu no kwemera igitabo cy'Imana Qor'ani.

2- IBANGIKANYA RITO

Ni ibangikanya rituma ukwemera k'urikoze kugabanuka , ariko ntirimukure mu buslam.

Iryo bangikanya rito niryo riganisha umuntu ku ukubangikanya gukomeye.

Ukoze igikorwa cy'ibangikanya rito, ntabwo ibikorwa byiza yakoze biba imfabusa, ahubwo igikorwa kiba impfabusa ni icyo aba yashyizemo iryo bangikanya rito.

Urugero:

- Gukora igikorwa wategetswe n'Imana kandi unagamijemo kugira ngo ushimwe n'abantu (RIYA-ﷻ‬) nko gusari, gufunga, gutanga amaturo kugira ngo abantu bakubone banagushime. Ibyo ni ugukorera ijisho icyo gikorwa kiba ari impfabusa.