TUMENYE ISLAM
ibisobanuro byi isomo
amatsinda
Full Description
TUMENYE ISLAM
التعريف بالإسلام بالكنيارواندا
إعداد
نسنغيومفا حماد سلمان
بسم الله الرحمن الرحيم
Hashimwe Imana ( Allah ) isumba byose, amahoro n'imigisha bisakare ku
ntumwa Muhammad ( S.A.W ) nabiwe, abaswahaba ( Abasangirangendo )
be, nabazakurikira inzira ya Islam kugeza kumunsi wa nyuma.
Iyi nyandiko tugiye kubagezaho irasobanura Islam muri make, ikaba
ikubiyemo ibikurikira:
· Islam niki
· Imyemerere ya Islam ishingiye kuki
· Islam niyo dini y'intumwa n'abahanuzi
· Islam yigisha iki
· Inkomoko y'inyigisho za Islam
Turebere hamwe ibisobanuro byizi ngingo:
1) ISLAM NIKI:-
Islam ni ijambo ry'icyarabu rifite ibisobanuro bibiri:
a) Islam bisobanuro kwicisha bugufi no kwibombarika ku mana.
b) Islam bisobanura idini yahishuriwe intumwa Muhammad (I.I.A.I) mu ntangiriro yikinyejana cya karindwi ( 611 ) nyuma yivuka rya Issa ( Yezu ).
Abayoboke ba Islam bitwa abayislam, izina bakomora ku mana nkuko babisabiwe numusekuruza wabayislam ariwe Ibrahim (Abraham) Amahoro y'Imana abe kuriwe , Imana iragira iti:
" ربّنا واجعلنا مسلمين لك ومن ذريّتنا أمة مسلمة..." البقرة: 128
Aribyo bisobanura ngo: Mana utugire abayislam (abibombarika) kuri wowe, no mubadukomokaho hazabemo imbaga y'abayislam… Qoran 2:128.
Tumenyeshe abasoma iyi nyandiko ko Muhammad (I.I.A.I) akomoka kuri Ibrahim.
2) ISLAM ISHINGIYE KUMYEMERERE KI:-
Imyemerere ya Islam ishingiye ku nkingi z'ubwoko butatu:
(I) Inkingi za Islam أركان الإسلام
(II) Inkingi za Iman (ukwemera) أركان الإيمان
(III) Inkingi ya Ih'san (ineza) ركن الإحسان
INKINGI ZA ISLAM: Inkingi za Islam ni eshanu arizo:
1* Guhamya ukuri شهادتين aribyo: Guhamya ko Imana (Allah) ari imwe rukumbi ari nayo ikwiye kugaragirwa yonyine, ukanahamya ko Muhammad (I.I.A.I) ari intumwa y'Imana; Qoran iti:
" فآمنوا بالله ورسوله والنور الذي أنزلنا والله بما تعملون خبير " التغابن:8
Nimwemere Imana n'intumwa yayo, kandi mwemere urumuri (Qoran) twabahishuriye, Imana izi ibyo mukora. Qoran 64:8
2* Gusenga (Gusari) gatanu ku munsi aribyo by'itegeko, Imana iti: "حافظوا على صلاتكم والصلاة الوسطى وقوموا لله قانتين" البقرة:238
Muhozeho amasengesho murushaho kwita kusengesho ryo hagati (al'asri) kandi uhagarare imbere y'Imana wibombaritse. Qoran 238
Ayo masengesho akorwa mu bihe binyuranye, hari irikorwa mu rukerera umuseke utambitse (Subhi صلاة الصبح), irikorwa ku manywa (Adhuhur صلاة الظهر), irikorwa ku gicamunsi (Al'asri صلاة العصر) irikorwa ku mugoroba (Maghrib صلاة المغرب) nirikorwa nijoro (Ishai صلاة العشاء).
3* Gutanga amaturo (Zakat), Imana iti: "وأقيموا الصلاة وآتوا الزكاة"البقرة:43
Musenge (Gusari) mutange namaturo (Zakat) Qoran 2:43
4* Gusiba (Gufunga) ukwezi kwa Ramadhan (ukwezi kwa 9) mu mezi ya ki'islam, Imana iti: "يأيها الذين آمنوا كتب عليكم الصيام كما كتب على الذين من قبلكم لعلكم تتقون" البقرة:183
5* Gukora umutambagiro i Makkah (Hidja) Imana iti:
"ولله على الناس حج البيت من استطاع إليه سبيلا" آل عمران:98
Izo nkingi za Islam kandi zikubiye mu mvugo y'intumwa y'Imana Muhammad (I.I.A.I) aho agira ati: عن عبد الله بن عمر رضي الله عنهما, أن رسول الله صلى الله عليه وسلم قال: بني الإسلام على خمس " شهادة أن لا إله إلا اللّه وأن محمدا رسول الله , وإقام الصلاة , وإيتاء الزكاة , وصوم رمضان , وحج البيت" متفق عليه
Bivuye kwa Abdullah mwene Omar (Imana ibishimire) aragira ati: mu byukuri intumwa y'Imana (I.I.A.I) yaravuze iti: Islam yubatse ku bintu bitanu: ( Guhamya ko ntayindi mana uretse imwe ugahamya ko Muhammad ari intumwa y'Imana, gusenga (gusari), gutanga amaturo (zakat), gusiba (gufunga) Ramadhan, gukora umutambagiro (hidja).
INKINGI ZO KWEMERA: Inkingi zo kwemera (Iman) ni esheshatu:
1* Kwemera Imana imwe rukumbi
2* Kwemera abamalayika, aribyo biremwa by'Imana byaremwe murumuri
3* Kwemera ibitabo by'Imana (Taurat, zaburi, injil (ivanjil), suhuf, qoran)
4* Kwemera intumwa z'Imana zose nta nimwe uvanguye
Izo nkingi 4 tumaze kuvuga zikubiyemo mwijambo ry'Imana rigira riti:
آمن الرسول بما أنزل إليه من ربه والمؤمنون كل آمن بالله وملائكته وكتبه ورسله لا نفرق بين أحد من رسله...البقرة 285
Intumwa yimana Muhammad yemeye ibyo yahishuriwe bivuye ku mana nabemera bose bemeye Imana, bemera abamalayika, ibitabo, nintumwa z'Imana ntakuzivangura…Qoran 285
5* Kwemera umunsi w'imperuka, Imana iti: "إنّ الساعة آتية لاريب فيه..." غافر:59
Imperuka izabaho ntagushidikanya... Qoran:40 59
6* Kwemera igeno (Qadar) Ibiza byose nibibi, Imana iti: "ما أصاب من مصيبة في الأرض ولا في أنفسكم إلا في كتاب من قبل أن نبرأها...الحديد22
Ntabiba kuri iy'isi cyangwa ngo bibabeho uretse ko biba byaragenwe n'Imana kandi biri mu gitabo cyabugenewe mbere yo kubabaho…qoran : 57
INKINGI YA IH'SAN: Inkingi ya Ih'san (ineza) ni imwe gusa, ariyo kugaragira Imana nkaho uyireba kuko niba utayireba yo irakureba, Imana iti: "لاتدركه الأبصار وهو يدرك الأبصار..." الأنعام 103 Imana ntibonwa namaso yanyu ariko yo irababona…Qoran 6:103
3) ISLAM NIYO DINI Y'UKURI:-
Dushingiye kubisobanuro by'ijambo Islam, ntayindi dini yukuri uretse Islam kuko andi usanga yitirirwa aho yakomotse, abayigishije, cyangwa ibisekuruza bakomokaho, kimwe nuko usanga yarahimbwe amazina nabayoboke bayo.
Islam yo aho itandukaniye nandi yose nuko Imana ariyo yayihitiyemo abantu ndetse nizina rikomoka ku mana, Imana iti:
"اليوم أكملت لكم دينكم وأتممت عليكم نعمتي ورضيت لكم الإسلام دينا..." المائدة :3
Uyu munsi nujuje idini yanyu, mbahundagajeho ninema zanjye, kandi mbahitiyemo Islam ngo ibabere idini…Qoran 5: 3
Islam niyo dini yukuri yemewe imbere y'Imana, muri Qoran Imana iti:
"إن الدين عند الله الإسلام..."آل عمران: 19
Idini yemewe imbere y'Imana ni Islam…Qoran 3:19
Na none Imana iti: "ومن يبتغ غير الإسلام دينا فلن يقبل منه وهو فى الأخرة من الخاسرين" آل عمران :85
Uzahitamo indi dini itari Islam ntazayemererwa kandi kumunsi w'imperuka ni umyagihombo. Qoran 3:85
4) ISLAM NIYO DINI Y'INTUMWA N'ABAHANUZI:-
Idini y'intumwa n'abahanuzi bose yari Islam, kuko inkomoko yibyo bahishuriwe yari imwe, byose bikomoka ku mana (Allah), Imana iti:
" شرع لكم من الدين ما وصّى به نوحا والذي أوحينا إليك وما وصّينا به إبراهيم وموسى وعيسى أن أقيموا الدين ولا تتفرقوا" الشورى:13
Mwahawe amategeko mw'idini yahawe Nuhu (Nowa) niyo twaguhishuriye, ninayo twahaye Musa na Isa ngo batunganye idini kandi ntibazanyuranye muriryo…Qoran 42:13
Imana muri Qoran itubwira ko Ibrahim sekuruza w'intumwa n'abahanuzi yari umuyislamu, iragira iti: "ما كان إبراهيم يهوديّا ولا نصرانيا ولكن حنيفا مسلما وما كان من المشركين"آل عمران:67
Ibrahim ntiyari umuyahudi cyangwa umunaswara (umukirisito) ahubwo yari kunzira iboneye ari umuyisilamu, nta nubwo yabangikanyije Imana. Qoran 3:6 Urubyaro rw'umuhanuzi Yakubu (Yakobo) rwamwijeje mbere yurupfu rwe kuzazirikana umurage wabakurambere be wo kugaragira Imana yabo ariyo Mana imwe rukumbi, Imana iti: " أم كنتم شهداء إذ حضر يعقوب الموت إذ قال لبنيه ما تعبدون من بعدى قالوا نعبد إلهك وإله آبائك إبراهيم وإسماعيل وإسحاق إلها واحدا ونحن له مسلمون" البقرة:133
Ese nti mwari abahamya ubwo Yakubu (Yakobo) yari hafi gupfa, igihe yabwiraga abana be ati: muzagaragira iki nyuma yo gupfa kwanjye, baramubwira bati: tuzagaragira Imana yawe, Imana yabayeyi bawe Ibrahim na Ismail na Is'haq, tukazaba abaislam (abakiranutsi) kuriyo. Qoran 2:133
5) ISLAM YIGISHA IKI:-
Islam yigisha kugandukira Imana imwe rukumbi, yahanze isi nijuru nibirimo byose, Imana iti: " الله الذي خلق السماوات والأرض وما بينهما فى ستة أيام..."السجدة:4
Imana yaremye ijuru n'isi n'ibirimo mu minsi itandatu…Qoran 32:4
Islam yigisha kugandukira Imana itarabyaye, itarabyawe, idafite umufasha ntigire nicyo isa nacyo, Imana iti:
" قل هو الله أحد* الله الصمد* لم يلد ولم يولد*ولم يكن له كفوا أحد" الإخلاص:1- 4
Babwire uti: n'Imana imwe rukumbi, Imana yiringirwa, itarabyaye, itarabyawe, itagira icyo isa nacyo. Qoran 112: 1-4
Iyo Mana niyo igomba kuba umugenga w'ubuzima bwose, umuntu ntagire ikindi agaragira uretse yo, ari nayo ntego yo kuremwa k'umuntu ndetse n'amajini, Imana iti: "وما خلقت الجن والإنس إلا ليعبدون" الذريات:56
Nta kindi naremeye amajini n'abantu uretse kungaragira. Qoran 51:56
6) INKOMOKO Y'INYIGISHO ZA ISLAM:-
Abayislamu ntahandi bakomora inyigisho zabo uretse mu gitabo cy'Imana Qoran, igitabo kizira amakimwa, Imana iti:
" ذلك الكتاب لاريب فيه هدى للمتقين" البقرة :2
Icyo gitabo cya Qoran ntagushidikanya kurimo, ninzira iboneye kubagandukiramana. Qoran 2 :2
Inyigisho za Islam kandi zikomoka ku nyigisho zintumwa y'Imana Muhammad (I.I.A.I), muri Qoran Imana iti:
" وما آتاكم الرسول فخذوه وما نهاكم عنه فانتهوا..."الحشر7 Ibyo muzategekwa ni ntumwa muzabikore, nibyo izababuza muzabireke…Qoran 7
Ikindi nuko abaislamu mugusobanukirwa amategeko bifashisha nibisobanuro byabasangirangendo bintumwa (abasahaba), aribyo intumwa yatubwiye igihe igira iti: Abaswahaba banjye ni nkinyenyeri uwo mwakurikiza muribo ntimwayoba.
" أصحابي كالنجوم أيهم اقتديتم اهتديتم..."
Mugusoza turasaba Imana kutuyobora inzira iboneye, tugerageza kugendera ku mategeko y'Imana twirinda irari ry'imitima yacu.
Amahoro n'imigisha bisakare ku ntumwa Muhammad (I.I.A.I) nabiwe nabasangerangendo (abasahaba), nabazamukurikira kugeza kumunsi w'imperuka.
Byateguwe na: NSENGIYUMVA Hamadi
Mugutegura iyi nyandiko twifashije ibitabo bikurikira:-
1* Qoran ntagatifu
2* Tafsir ya Mohammad Ally Swa'abun.
3* Riyadh Swalihyna (Al'Imam Yahya al'nawawi)
4* Da'aimu al-aqidat islamiyat (Mohammad Dassuq)
Ukeneye ibisobanuro kuri iyi nyandiko adresse ni:
Telefone: (+250) 08503459
E-mail : [email protected]