×
Ibisobanuro byuburozi,ububi bwabwo muri rubanda, ingero zitandukanye zikumenyesha umurozi n’umuntu uragura,itegeko ry’umurozi muri islam, ingero zitandukanye muri kor’an no migenzo y’intumwa y’Imana Muhamad(IIAI).

    بسم الله الرحمن الرحيم

    UBUROZI

    Byateguwe na : Issa Ayubu

    Bisubirwamo na : Sibomana Mahmud

    KUROGA BISOBANURIKI?

    Umwe mubamenyi banditse dictioneri yicyarabu yitwa(LISANUL'ARAB)yavuze ko:

    Ijambo “KUROGA" mu cyarabu bivuga “As Sihir", bivuga ngo nigikorwa umuntu akora cyo kwiyegereza shitani no gusaba inkunga kuriwe,yongera avuga ati: KUROGA nuguhindura ikintu cy'ikinyoma ukagihinduramo ukuri imbere yamaso yabantu"

    Naho umusangirangendo Abbas(Imana imwishimire)aravuga ati:

    “uburozi nuguhindura ukuri mukinyoma"

    Ibyo byari ibisobanuro byijambo uburozi mu bitabo byindimi.

    Naho mu bitabo byidini,ibisobanuro by'ijambo uburozi(As Sihir),nkuko yabisobanuye uyu mumenyi mukuru witwa Fakhrudin AlRazi ko;

    “Ni buri kintu cyaba hatazwi impamvu,kikaba kumpamvu zidasanzwe no muricyo harimo uburiganya(Khidaa)."

    Naho umumenyi witwa sheikh Wahiyd Abdulsalaam Bali, umwanditsi wigitabo cyitwa “Al Saarim Al Batar fiy muhaarabat Al saharatul ashraar", na “ Al Wiqayat minal jinni wa shaytan" kandi ni umumenyi uzwi mu bumenyi bw'amajini n'amashitani n'ububurozi,akaba ari no mubamenyi bazwi mugusomera abarwayi bakoresheje gusoma Qor'an aravuga ati:

    “Uburozi ni: ubwumvikane hagati y'umurozi n'ijini akabwirizwa gukora ibiziririje cyangwa guhakana(Imana),iyo umurozi amaze gukora ibyo rero,ijini rihita rimworohereza kuri buri kintu cyose umurozi amutegetse".

    Bimwe mubyo shitani isaba umurozi kugirango abe umukozi wayo nyawe:

    Umurozi asabwa kwambara igitabo cya(Qor'an)mubirenge, no kucyinjirana mubwiherero

    Yandike imwe mumirongo ya Qor'an akoresheje amaraso ya Hedhi

    Yandike imwe mumirongo munsi yicyirejye

    Cyangwa yandike surat ya AlFatiha ahereye inyuma

    No guhagarika amasengesho nta suku (udhu)

    Abandi bategekwa kubaga batavuze izina ry'IMANA hanyuma iryo tungo akarijugunya ahantu yategetswe na shitani.

    Bari mubavugisha inyenyeri cyagwa bakazubamira.

    Bari kandi mubandika kubiheko amagambo yo guhakana Imana

    Mu gihugu cya Shaam(Syria) hari hari umuntu wakundwaga n'abantu benshi bakamwubaha cyane bakagirango afite imigisha ivuye ku Mana.

    Uwo muntu buri mwaka yafashaga abantu bo mugihugu cye, abajyanira ubutumwa imiryango yabo yagiye gukora umutambagiro mutagatifu Imakkah,yagendaga urwo rugendo umunsi umwe cyagwa iminsi ibiri akaba aragarutse,abantu baramukundaga bakanamwizera

    Umunsi umwe uwo mugabo yararwaye cyane abwira umwana we ati nimpfa uzagende ahantu runaka nijoro ,uzahasanga ingamiya uzayurire izakujyana ibyo izagutegeka byose uzabyubahirize.

    Amaze gupfa, umuhungu we yakoze ibyo umubyeyi yamusabye ajya mu butayu aho umubyeyi yamubwiye, ahasanga ingamiya ,arayurira mu gihe atangiye urugendo ya ngamiya itangira kumusaba ko yamanuka akayubamira.

    umusore yarikanze cyane kumva ingamiya ivuga ,hamwe nibyo bintu birimo kuba , arayibaza ati:

    Ni gute nakubamira…..? Urinde…..?

    Ingamiya Iramusubiza iti:"niba ushaka ngo nkurikize ibyo ushaka nkuko byari bimeze ku mubyeyi wawe,nzajye ngutwara aho uzashaka hose manuka unyubamire….."

    umusore arayisubiza ati:

    “njye nubamira Imana Imwe rukumbi naho wowe ntabwo nakubamira"

    Yangamiya ijugunya wa musore yiruka agana iwabo, agezeyo, atekerereza nyina ibyamubayeho abwira nyina ko umubyeyi (ise) yubamiraga idjini niyo mpamvu yarafite ubushobozi bwo kujya aho yashakaga abifashijwe niryo djini.

    Ibi biratugaragariza ko idjini ntabwo ryafasha umurozi, umupfumu cyangwa umuntu uwo ariwe wese ku kiguzi cyabyo agomba gukora ibikorwa by'ubuhakanyi, n'abamenyi bavugako:

    “buri murozi uko arushaho guhakana Imana cyane, ninako amajini yongera ingufu zo kumukoreramo, nanone iyo ashaka ubufasha bwisumbuyeho kubayobozi bo hejuru b'amadjini, bimusaba kubangikanya imana byo mu rwego rwo hejuru.

    kuri izompamvu iyo ashaka kurusha abandi (barozi) imbaraga bimusaba guhakana imana.

    Ibi bikaba bigaragaza ko abarozi n'amashitani ari abanzi ba Allah kandi bafashanya mukwigomeka kuyi yo ndetse no kuyihakana.

    IMANA ITI:

    Uwo munsi ubwo azakusanyiriza abantu hamwe ababwire ati: "ewe dutsiko tw' aMajini mu kuri mwigwijeho abayoboke benshi muri bene adamu ndetse n'inshuti zabo, bazabwira Imana bati: “ewe Mana"!twishimanye nabo kugeza ubwo turangije igihe waduteganyirije….,Imana izavuga iti: “umuriro nicyo kicaro cyanyu muzabamo kugeza igihe Imana izashakira(kubaha imbabazi) mukuri Imana yawe niwe nyirubugenge kandi ni nyir'ubumenyi"

    Al An-Am-128

    ITANDUKANIRO HAGATI Y' UMUROZI N'UMUGANGA

    NUBONA BIMWE MUBIMENYETSO BIKURIKIRA UZAMENYE KO UMUNTU ARI UMUROZI ATARI UMUGANGA.

    Umurozi abaza izina ryumurwayi nirya nyina

    Asaba bimwe mubikoresho by'umurwayi :

    Asaba imyambaro ihisha ubwambure bwe

    Asaba umwenda yihanaguza icyuya nibindi byinshi……

    Asaba itungo rifite ibimenyetso runaka (ibara nibindi), ribagwe hatavuzwe izina ry' imana, na nyuma yo kuribagwa yandikira umurwayi igikagiro.

    Avuga amagambo atumvikana

    Asaba umurwayi kwirinda guhura n'abantu igihe runaka

    Guhora ari mucyumba kitagerwamo n'urumuri

    Hari nigihe asaba umurwayi kwirinda amazi iminsi mirongo ine

    (Sheikh wahiyd Abdul salam Baki aravuga ko iyo agusabye ibyo bintu uzamenye ko ari idjini rimusaba kubikora kandi ari irihakanyi.

    Ndetse Aha umurwayi ibintu akamusaba kubihamba ikuzimu.

    Risaba gutwika zimwe mu mpapuro hanyuma umwotsi wazo ukamuzamukiramo.

    NUBONA BIMWE MUBIMETSO TWAGARAGAJE HARUGURU UZAMENYE KO UWO MUGANGA ARI UMUPFUMU UZAMUGENDERE KURE

    Sheikh Abdulsalam Baki aravuga ati: uburanga bw'umurozi buhora bwijimye

    NA NONE Aragira ati :

    “kuri babandi bazi abarozi burigihe ubona baba bafite ibibazo mubuzima,intimba,ubuzima bubi,ibibazo nabafasha babo(abagabo,abagore),abana babo,kandi buri gihe ntabyishimo bagira cyangwa ituze.

    IMANA ITI:

    Mubyukuri hari abagabo mu bantu bikingaga ku majini y' amagabo kubw'ibyo bakongererwa ibyaha" Aljinn-6

    ARONGERA AKAVUGA ati :

    “Uzishyira kure y'urwibutso rwanjye azabaho mubuzima bugayitse"

    Twaha 124

    IBIMENYETSO BIGARAGAZA KO UBUROZI BUBAHO,MURI QOR'AN NO MUMVUGO Z'INTUMWA YIMANA MUHAMAD (IMANA IMUHE AMAHORO N'IMIGISHA)

    Muri surati yunnus aya ya 77 Imana iragira iti:

    Intumwa yimana Mussa iravuga iti: Muravuga ku kuri kwabamanukiye,ubu ari uburozi?(ko bwatsinze)kandi uburozi budatsinda."

    Iki nikimenyetso kigaragaza ko ubupfumu(uburozi)bubaho Imana ikaba itumenyesha ko uburozi budatsinda.

    No muri surati al-falaq Imana iragira iti:

    “Kandi nirinze na babandi bahuha mumapfundo."

    Mugusobanura iyi Ayat umwe mu bamenyi bakuru bandika ibisobanuro bya qor'an Imaam Al Qurtuby aragira ati:

    Ibisobanuro by'ijambo "NAFFATHAAT" ni abarozi igihe bari guhuha mumapfundo yindodo banapfundika ipfundo.

    Numumenyi Ibn Khathir muri tafsir ye asobanura bivuye kwa Ikrimah na Mujahid na Al Hassan Al Basry(Allah abishimire) aravuga ati:

    Aba bahuha mumapfundo ni abarozi,kandi Allah atuburira kwishyira kure nibibi byabo.

    Naho mu mvugo zintumwa yImana zigaragaza ibibi byuburozi n'ubupfumu,kandi zikatubwira ko uburozi buri mubyaha bihambaye,nizi zikurikira:

    hadith yakiriwe na Abi Hurairah(Imana imwishimire) ivuye kuntumwa y'Imana (Imana imuhe amahoro nimigisha)aravuga ati:

    “ mwirinde ibintu birindwi byoreka,baramubaza bati ibyo bintu nibihe ewe! Ntumwa y'Imana??"

    Aravuga ati: “kubangikanya Imana(Allah),kuroga,kwica roho yaziririjwe n'Imana uretse iyaziruwe,kurya imigereka(Ribah),kurya imitungo yimpfubyi,guhunga kurugamba(Jihadi)bagenzi bawe bari kurwana,kubeshyera abategarugori biyejeje."

    Yakiriwe na Bukhari na Muslim.

    Muvandimwe muri islam Intumwa y'Imana (Imana imuhe amahoro nimigisha) imaze kuvuga kuribyo bintu byoreka nyirabyo,bivugango iyo abikoze aba ari umuntu wo mumuriro(Jahanam).

    Urebye neza iyo Hadith uzasanga Intumwa (Imana imuhe amahoro nimigisha) yarabanje kuvuga (kuroga) mbere yo (kwica) mugihe kwica aricyaha gikomeye mu byaha ndenga kamere, Imana ikongera ikatubwira muri surat Al-nisaa Ayat ya 93

    “Uzica umwemera kubushake, ibihembo bye ni umuriro utazima kandi azawubamo ubuziraherezo,na Allah azamurakarira azamuvuma kandi azamuhanisha ibihano bihambaye."

    Intumwa y'Imana(imana imuhe amahoro nimigisha) yahaye uburemere icyaha cyo kuroga kuko aricyo kiza nyuma yo kubangikanya Imana(Shirki)na mbere y'Icyaha cyo kwica.

    SHAKISHA AMAHIRWE YAWE (INYENYERI YAWE)LUCKY STARS

    Imvugo (Hadith) yakiriwe na Dawood na Ibn Majah imvugo sheikh Albani yavuzeho ko ari imvugo nziza", niyi mvugo nimwe mu bimenyetso bigaragaza ko ubumenyi bwo kuvuga ibizabaho (kuragura) ukoresheje inyenyeri ijya ivugwa cyane mubinyamakuru abantu bagakunda kubisoma cyane ngo bamenye inyenyeri zabo,ibi mumategeko ya Islam numuziro (Haram) nabazabikora ntabwo bazakirwa amasengesho yabo iminsi mirongo ine,kandi naba bishakisha bakabisoma babyemera cyagwa batabyemera,bazafatwa nka babandi bakurikira abarozi cyagwa abapfumu,kandi azaba ahakanye ubutumwa nibyamanuriwe intumwa Muhamad (imana imuhe amahoro nimigisha)

    Intumwa (imana imuhe amahoro nimigisha) yaravuze ati:

    “uziga ubumenyi bw'Inyenyeri azaba yize bumwe mu bumenyi bwo kuragura,icyo azarenzaho kukuragura (nukuroga cyagwa inyenyeri)."

    Ibyo byose nukuberako abiga ubumenyi bwi nyenyeri (kuragura) bizerako mu nyenyeri habamo amajini yabatware nabakuru, kandi bakizerako ibyo dukora byose biterwa nizo nyenyeri iyo zivuye aha zijya ahandi,kubera izo mpamvu abo bamenyi(abapfumu)bazitegereza mugicuku cyane kugirango babashe kwandika indagu zabo,ibi ni nkaho baba basenga izo nyenyeri.

    Hari itandukaniro hagati yubumenyi bwo mukirere (Astronomy) bukaba ntacyo butwaye, nubumenyi bw'inyenyeri (Astrology) kuragura byumuziro (Haram)

    Ikindi gihamya mu mvugo yakiriwe na Imran bn Hussain (Imana imwishimire) yavuzeko Intumwa yImana Muhamad (Imana imuhe amahoro nimigisha),

    “ntabwo ari kumwe natwe uzizera umwaku (cyera abarabu iyo bashakaga kujya murugendo bagurutsaga inuma yaguruka ijya iburyo bakabona kujya murugendo yaguruka ijya ibumoso bagasibya urugendo)bavugagako iburyo ari amahirwe ibumoso ari umwaku,kandi ntabwo ari kumwe natwe uzabandwa cyangwa guterekera,kandi uzajya guterekera cyangwa kubandwa hanyuma akemera ibyumurozi ubwo azaba ahakanye ibyamanuriwe Intumwa Muhamad Imana imuhe amahoro nimigisha. Al Bazzar.

    Murizi mvugo zose Intumwa (Imana Imuhe amahoro nimigisha) iratubuza kujya kubapfumu cyangwa abamenyi bingeri izarizo zose ushaka kubabaza icyo ari cyose,nubwo yakwiyita Hajji cyangwa sheikh cyangwa Mwalim cyangwa muganga kanaka,ibyo byose bakora bitangaje nuko baba bakorana namajini bakayubamira kugirango babe abakozi babo.

    Iki kikaba ari ikimenyetso kigaragaza ko kuragura bihari, ataribyo Intumwa yImana ntabwo yari kukubuza ikintu kitariho.

    KURAGURA BYATANGIYE MUGIHE CY'INTUMWA YIMANA SULEIMAN?

    Abapfumu iyo barimo kuragura basoma indagu zabo bifashisha imwe mu mirongo ya Qor'an namwe mu masura magufi, no kuvuga izina ry'Intumwa yImana SULEIMAN n'Intumwa yimana ALIAS (Imana ibahe amahoro n'imigisha) bashaka kubeshya abantu berekana ko ibyo barimo aribintu biri mwidini ya Islam.

    Kuragura ntabwo byatangiye mugihe cy'Intumwa y'imana SULEIMAN abapfumu barahimba babeshyera intumwa y'Imana SULEIMAN,ariko kuragura byari biriho kuva imyaka ibihumbi nibihumbi.

    Kuragura byari biriho kuva kuntumwa y'Imana SALEH (Imana imuhe amahoro) akaba yaraje mbere y'Intumwa y'Imana SULEIMAN imyaka myinshi.

    Imana iravuga iti :

    Baravuga :(babwira intumwa saleh); “mubyukuri uri mubarozwe"

    Ash Shuuraa-153

    KURAGURA NUBUHAKANYI.

    Abaraguzi n'ababakurikira babeshyera intumwa y'Imana SULEIMAN ko ariwe watangije ubupfumu no kuragura, naho iyi ntumwa Imana yayihaye ubwami buhambaye ntawagize ubwami nkubwe nyuma ye,yategekaga amajini,umuyaga,kumenya indimi zibikoko,nibindi byinshi..

    IMANA ITI:

    “Tumworohereza umuyaga ugenda kubushobozi bwe ukamugeza aho ashaka kugera(ukamugezayo)"

    “Kandi tumwereka amashitani ibyo akora yubaka anibira mumazi"

    “Nabandi bagafungwa iminyururu iyo bigometse"

    Swaad 36-38

    Muri tafsir yumumenyi ibn Kathir yavuze amagambo ya Ibn Abbas (imana mwishimire) ko yavuze:

    “Asif- yari umwe mubanditsi b'Intumwa y'Imana SULEIMAN kandi yarazi izina ry'Imana riri hejuru(al ismul aadham), kandi yandikaga burikintu kutegeko ry'Intumwa Suleiman yarangiza agahisha icyo gitabo hasi y'intebe y'Intumwa Suleiman. Amaze kwitaba Imana(Suleiman) amajini afata cyagitabo atangira kugenda avanga muri buri mirongo ibiri indagu zabo,hanyuma batangira kubwira abantu babo ko aribyo Intumwa Suleiman yakoraga, abayahudi barabyemera, batangira kwamamaza ko iyi Ntumwa yari umupfumu(umurozi).

    Kugeza aho haje Intumwa y'Imana Muhamad (Imana imuhe amahoro n'imigisha) amanurirwa umurongo 102 muri surat Baqarah :

    Aho Imana igira iti :

    Bakurikira byabindi amashetani yakurikiye (bavugako arukuri) mubwami bwintumwa y'Imana Suleiman ; mubyukuri Intumwa y'Imana ntiyahakanye (kuko kuragura nubuhakanyi) usibyeko amashitani niyo yahakanye arigomeka,bigisha abantu kuragura (kuko bari bazi kuva na cyera kuragura) izo ndagu zamanutse zizanwa nabamalaika babiri (Haruta na Maruta) mumujyi waho bita (Babylon) abo ba malayika ntawe bigishije,uretse ko bazaga bakabwira abantu twebwe turi ibigeragezo byo kureba ukwizera kwanyu kandi ntuhakane(ntiwigomeke) “batangira kwiga (amashetani) muribyo bigaga byo kuragura babasha gutandukanya hagati y'umugabo numugore we (nabandi) nta nubwo babashaga kugirira nabi umuntu uretse itegeko (Igeno) ry'Imana. Kandi biga ibintu bizaboreka nta nubwo bizabarokora.

    Mubyukuri bafite kwizerako abafashe iyo nzira ntaherezo ryiza bazagira(umunsi w'Imperuka),kandi ni ninzira mbi bafashe izababuza ibyiza bya roho zabo. Iyo baza kumenya ukuri kwibyo bakoraga ntabwo bari kuyoboka ubuyobe.

    Sheikh Abdullah Al farsy muri Tafsir ye we agaragaza ko iyi mirongo ya Qor'an isobanura ko kuragura ari ubuyobe(ubuhakanyi)

    Umupfumu ntacyo yatwara umuntu usibye igeno ry'Imana.

    Umupfumu we nyine niwe ugira ingaruka mbi z'indagu ze.

    No muriyi mirongo Allah aratugaragariza ko kuragura byatangiye kuva cyera mbere y'Intumwa y'Imana Suleiman imyaka myinshi, kuva mugihe cyabatware ba Babylon mu gihe hamanutse aba malaika babiri,Haruta na Maruta baje kwereka abantu indagu babashe kuzimenya aho bazazibona hose ntibaza zizere kuberako ari ubuhakanyi.

    Abantu banze gukurikiza inama zabo bamalaika bakurikira ibintu bidafite akamaro, ahubwo bizabaroha mubuhakanyi, nubwo bari bazi ko uzakurikira iyo nzira nta juru azabona.

    Kugeza ubu abapfumu baracyahamya ko uburozi bwazanywe n'Intumwa y'imana Suleiman naba malaika ba bibiri.

    Kubera ibyo benshi mubantu iyo bagiye kubapfumu bakavanga amwe mugambo yabo nimwe mu mirongo ya Qor'an abantu bagirango nukuri bakabyemera, naho binjiye mubuyobe bwubuhakanyi(kufru)

    ITEGEKO RYO KURAGURA MWIDINI YA ISLAMU

    Imam Malik (Imana imwishimire) mu gitabo cye AlMuwataa ati :

    “Umurozi aroga kugiti cye,itegeko rivugako agomba kwicwa,naho wawundi ujya kuraguza ntabwo yicwa.

    Undi mumenyi yitwa Ibn Qudama nawe ati :

    “ IGIHANO CY'URAGURA MW'IDINI YA ISLAM NUKUMWICA"

    Ibihano nkibi byavuzweho nabasangiranjyendo batandukanye harimo Omar,Uthman, Ibn Omar nabandi benshi (Imana ibishimire)

    Igihano cyurupfu kandi cyavuzwe na Imam Ahmed ibn Hambal(Imana imwishimire)

    Kandi hari imvugo ya Omar bn khatwab (Imana imwishimire) yandikiye urwandiko aba swahaba abategeka kwica buri mupfumu (umurozi) wese wumugabo cyagwa wumugore.

    Umwe mubasangirangendo aravuga ati : “nyuma yo kubona urwo rwandiko twafashe batatu murabo barozi turabica."

    Naho Imam Shafi (Imana imigirire impuhwe),aravuga ati: umuntu uroga ntazicwe naho nabyiyemerera ko ariwe wishe nawe bazamwice.

    Kuberibyo biragaragara ko abasangirangendo benshi bemeje ko umuntu uragura agomba kwicwa uretse Imam Shafi (Imana Imwishimire) niwe ubona ko umuntu upfumura atakwicwa kiretse yemeye ko ariwe waroze aribwo bamwica.

    INZIRA ZO KWIRINDA IBIBI BYABAPFUMU NAMAJINI NAMASHETANI

    Ubu ni bumwe muburyo umuntu yakwirinda ibibi nkibyo:

    1- KWEZA UMUTIMA

    Shitani amaze kuvumwa no kwirukanwa mwijuru kubera kwigomeka,yasezeanyije Imana ko azayobya ibiremwa uretse babandi bejeje imitima yabo byukuri.

    Shitani abwira Imana ati : “uretse babagaragu bawe bejeje imitima yabo byukuri"

    Kweza umuti (Ikhlas niya)niki?, nuguhuza ibikorwa byumutima nibyumubiri mukugandukira Imana yo nyine rukumbi,Atari ukwiyerekana imbere yabantu ko utinya imana ariko ahihishe ugakora ibiyirakaza.

    Umwe mubamenyi yitwa Al Junaid mu gihe cye yavuze ati :

    Allah afite abagaragu be bukuri,bamaze kumenya ukuri bakora ibyiza,bamaze gukora ibyiza,beza imitima yabo mubikorwa byiza, muruko kweza imitima babona ibihembo kumana bajya kure nibibi bya shitani.

    2- KWISUKURA (UDHU)

    Mu mvugo nyinshi Intumwa y'Imana Muhamad (Imana imuhe amahoro nimigisha) yatwigishije mubyiza byo guhorana isuku ibihe byose kumpamvu zo kubona ibihembo ku Mana no kwirinda ibibi aho bituruka hose.

    3- GUSENGA MU MBAGA

    Gusenga amasengesho yimbaga mumusigiti,kubera ko Intumwa y'Imana(Imana Imuhe Amahoro n'Imigisha) yatwigishije ko umuntu yishize kure yimbaga (jamaa) ngo n'inkurugero rw'itungo ryishize kure yizindi hanyuma inyamaswa ikarikurikira.

    4- AMASENGESHO Y'IMIGEREKA

    Nibyiza ko usenga amasengesho y'imigereka murugo,ntituzahindure amazu yacu amarimbi, kandi iyo usengeye murugo shitani ivuza induru cyane isohoka ivuga ati :"nta buraro nta nuburiro muri iyi nzu"

    5- GUHOZAHO UBUSABE (DUA)

    Guhozaho ubusabe ibihe byose kuberako shitani ihora igenda kubantu ibibagiza gusaba Imana.

    HAMWE MUHANTU UTAGOMBA KWIBAGIRWA UBUSABE

    IMBERE YO KWINJIRA MUBWIHERERO, uzavuge uti : “ALLAHUMA INI AUDHUBIKA MINAL KHUBUTH WAL KHABAITH" bivuga ngo: Mana nikinze kuri wowe shitani zavumwe z'amagore ni z'amagabo"

    IMBERE YO KURYAMA, uzasome surat Ikhlas,surat Falaq,surat Naas hamwe na Ayat Kursiyu, iyo usomye Ayat Kursiyu uba uri mu burinzi bwa Allah kugeza bukeye.

    Ni byiza kandi ko wasoma Ayat Kurusiy hanyuma aya eshatu zanyuma muri surat Al-Baqarat, Imana izaguha uburinzi bwamajini nabarozi umunsi wose.

    NIBYIZA GUSOMA UBUSABE BUTANDKANYE URUGERO :

    (audhu bikalimati llahi taamati min kulli shaytwani wa haamah wa min kulli aynin laamah)

    Ibisobanuro byiyo dua:

    Nikinze kumana ngo indinde na shitani wavumwe na buri gakoko kabi karuma( inzoka,uruvu,umuswa) na buri jisho ryose ry'ishyari)

    (bismillahi lladhiy laa yadhuru ma-a-smihi shayiun fil ardwi walaa fiy samaa wahuwa samiyl aliym)

    Ibisobanuro: (ntangije izina ry'imana we ntacya mubaho kibi kububasha nubushobozi bwe buhanitse kwisi no mukirere kandi niwe nyirukumva ninawe nyirubumenyi bwa burikintu.)

    Iyo ugiye gusohoka murugo rwawe ugiye muri gahunda zawe uvuga ubu busabe :

    (Bismillahi tawakkaltu ala llahi walaa haula walaa quawata illa billah)

    Ibisobanuro : “Ntangije izina ry'imana kandi ibyiringiro byajye biri kuri we nta bushobozi nta mbaraga usibye iza Allah"

    6- GUSOMA KOR'AN

    Kor'an ni ingabo ikomeye kuri buri mwemera niyo mpamvu ari byiza kuyisoma burigihe iwawe.

    Nta kintu shitani itinya mubintu nka kor'an, ubusabe, hamwe namasengesho aguhoza hafi ya Allah burigihe, kandi buriko umugaragu yishyize kure y'Allah niko aba ari kwiyegereza shitani.

    Urugero:

    Iyo umuntu aciye munzira agahura nimbwa y'inkazi ikamubuza amahoro yamubujije guhita ubwoba bwamutashye yabuze uko agira, iyo abonye nyirayo aziko nayikanga mwijwi rimwe yahita imubisa agatambuka yahita amusaba ubusabe akamukiza niyo mbwa .

    Ni nkuko rero iyo umugaragu yatangiriwe na shitani ntawundi wamurinda nawe uretse Allah.

    UBUSABE (DUA) BUGIRIRA INGARUKA SHITANI

    Nkuko shitani yibasira bene adamu bateye umugongo urwibutso ikaba yababuza amahoro, shitani nayo abuzwa amahoro nabagaragu basingiza Imana burigihe.

    Abamenyi bemeje ko shitani iyo igerageje kwegera umugaragu w'Imana uhora usingiza Imana burigihe,iyo igiye kumugirira nabi,bwa busabe nakwa gusingiza Imana cyane bikurinda nibibi bya shitani bikakubera ingabo ikomeye kuburyo shitani ikwegereye yikubita hasi izindi shitani zikabaza ibyabaye :

    Ese uyu byagenze bite?bagenzibayo bati! Uyu yahuye numugaragu w'imana, izindi shitani zigahita zitinya.

    GUSINGIZA IMANA

    Ndangije izi nyigisho mburira umutima wajye nimitima yanyu kurushaho gutinya Imana, ko kandi nta ngabo y'umwemera mana nyuma ya Kor'an nko gusingiza Imana ibihe byose.

    Gusingiza Imana,ugiye kuryama,ubyutse,ugiye muri gahunda zawe,wikanze ikintu,ushimishijwe nikintu,urakajwe nikintu.kuri buri kintu kikubayeho kibi cyagwa cyiza,nubwo waba wakoze icyaha iyo wibutse jya usingiza Allah kuko iyo wibutse Imana uri mubyaha ukayisingiza ukamenyako Allah niwe ushoboye byose ko ariwe nyirinema zose kubagaragu byatuma uva mubyaha ukihana.

    Kandi umenye ko kunkunga za Allah nimbabazi zayo aribyo byatuma ukiranuka bikanagushyira kure yibibi byose.

    UZARINDE INZU YAWE IBI BINTU BIKURIKIRA

    Ntuzamanike ibishushanyo (foto) munzu yawe.

    Ntuzumve indirimbo (umiziki).

    Uzirinde munzu yawe icyicaro cyamateshwa no gusebanya.

    Uzirinde ibiganiro bibi bidafite akamaro (muri Terevizio,cyagwa Radio)

    Ibyo byose bikurura amashitani munzu kandi bikirukana aba Malaika nimigisha murugo rwawe.

    Imana iti : “shitani nakubuza amahoro uzavuge uti :Nikinze kumana ni bibi byashitani"

    turasaba Allah(subhanahu wataala) ko yadushyira kure ya shitani na bambari bayo akazaduha ubuzima bwiza hano kwisi,akazaduha n'iherezo ryiza tuzatabaruke turi munzira Imana yishimiye.Allahuma Amiin.