×
NJYE NDI UMUYISILAMU

NJYE NDI UMUYISILAMU

Ryanditswe na Dogiteri Muhamadi Ibun Ibrahim Al Hamdi.

Njye ndi umuyisilamu, bisobanuye ko idini ryanjye ari Isilamu.Kandi Isilamu ni ijambo rihambaye ritagatifu abahanuzi ba Allah (Allah abahundagazeho amahoro) uhereye ku wambere ukagera ku wanyuma bagiye bazungurana;Iri jambo rifite ibisobanuro ntagereranywa kandi bihambaye;Risobanuye kwicisha bugufi, kumvira ndetse no kubaha Umuremyi;kandi Risobanuye amahoro, umunezero, umutekano, n'ituze by'umuntu ku giti cye cyangwa se abantu muri rusange.

Niyo mpamvu amagambo, asalamu (amahoro) na isilamu ari amagambo arusha ayandi kugaruka kenshi mu mategeko ya Isilamu;Ijambo asalamu (amahoro) kandi ni rimwe mu mazina ya Allah matagatifu,N'indamutso y'abayisilamu hagati yabo ni ASalamu (Amahoro),Ni nayo ndamutso y'abantu bazagororerwa ijuru (asalamu).Kandi umuyisilamu nyakuri ni wa wundi abayisilamu bagiriyeho umutekano n'amahoro binyuze ku rurimi rwe n'ukuboko kwe;Bityo Isilamu ni idini ryazaniye abantu bose ibyiza, kandi rirabakwiye. Ni nayo nzira yo kugera ku munezero wabo hano ku isi no ku munsi w'imperuka;ariyo mpamvu iri dini ryaje ari ryo risozereza ubutumwa Allah yoherereje abantu, buza ari rusange kandi ari bugari, busobanutse kandi ari ubwa buri wese, butarobanura ubwoko runaka cyangwa se ibara runaka, ahubwo bufata abantu bose kimwe.Kandi muri Isilamu nta n'umwe ufite umwihariko usibye uburyo ashyira mu bikorwa amasomo yabwo.

Niyo mpamvu imitima itunganye y'abantu bose iyemera kubera ko ihuye neza neza na kamere ndemano!Umuntu wese yavutse afite kamere yo gukora ibyiza, kugira ubutabera n'ubwisanzure, mu gukunda Umuremyi we, no kwemera ko ari Imana ikwiye gusengwa yonyine nta kuyibangikanya.Kandi nta n'umwe utana n'iyo nzira cyeretse utannye na yo;Iri dini ni ryo Allah yahitiyemo ibiremwa byose, we Muremyi w'abantu akaba Nyagasani wabo, ariwe bakwiye kugaragira.

Idini ryanjye ry'ubuyisilamu rinyigisha ko nzabaho muri iyi si, na nyuma yo gupfa kwanjye nzimukira mu bundi buzima buhoraho, aho abantu bazaba bari mu byiciro bibiri: Abazajya mu ijuru n'abazajya mu muriro.

Idini ryanjye ry'ubuyisilamu rintoza kubahiriza amategeko, rikambuza ibyo ryabujije.Mu gihe nubahirije aya mategeko nkitandukanya n'ibyo ryambujije, bizampa kugira umunezero hano ku isi no ku munsi w'imperukaKandi nindohoka kuri ibyo simbyubahirize, nzabaho ubuzima bubi hano ku isi no ku munsi w'imperuka bingana no kudohoka kwanjye.

Ariko ikiruta byose Isilamu yantegetse ni ukugaragira Allah wenyine;Niyo mpamvu mpamya nkanemera nta shidikanya ko Allah ari we Muremyi wanjye, kandi ko ariwe ngomba kugaragira;Bityo nta wundi nagaragira uretse Allah, kuko mukunda nkanatinya ibihano bye, nkanizera ingororano ze, nkaba ari nawe wenyine niringiye.Uku guhamya ko Imana ari imwe bugaragarira mu guhamya ko Allah ari umwe na Muhamadi akaba umuhanuzi we yahaye ubutumwa;Bityo Muhamadi ni we wasozereje bahanuzi, Allah yamwohereje kugira ngo abe impuhwe ku biremwa byose, aba ari nawe asorezaho ubutumwa n'ubuhanuzi; bityo nta yindi ntumwa izaza nyuma ye,Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yazanye idini rusange riberanye n'ibihe byose, ahantu hose, n'abantu bose.

Idini ryanjye rintegeka nta gushidikanya kwemera abamalayika, n'izindi ntumwa zose ku isonga ryazo hari Nuhu, Ibrahim, Mussa, Issa na Muhamadi (Amahoro ya Allah azibeho zose).

Rinantegeka kandi kwemera ibitabo byavuye mu ijuru bikohererezwa Intumwa, rikanantegeka gukurikira igitabo cya nyuma cyasozereje ibindi, ndetse kiruta ibindi ari cyo Qur'an Ntagatifu.

Idini ryanjye rintegeka kwemera umunsi w'imperuka, umunsi Allah azahembera abantu ibikorwa byabo.Idini ryanjye kandi rintegeka kwemera igeno, no kwakira ibimbaho muri ubu buzima byaba byiza cyangwa se bibi, no guharanira gukora ibyandokora.

Kwemera igeno bimpa kugira ituze amahoro ndetse no kwihangana, nkanareka kubabazwa n'ibyahise.Kubera ko nzi neza nta shidikanya ko ibimbaho bitagombaga kumpusha, n'ibyampushije ubwo ntibyagomba kumbaho;Bityo buri kintu cyose cyaragenwe kandi kiranditse kwa Allah, njye icyo nakora ni ugukora impamvu, no kwakira ibyambaho nyuma yaho.

Isilamu integeka gukora ibikorwa byeza roho yanjye, no kurangwa n'imico myiza ishimisha Nyagasani, yeza roho yanjye, ndetse inanezeza umutima wanjye, ikanampa amahoro y'umutima wanjye, ikambera urumuri mu nzira yanjye ikanamfasha kuba umwe mu bagize sosiyete beza bafitiye abandi umumaro.

n'ibikorwa bihambaye kuruta ibindi ni :ukwemera Imana imwe, no gukora iswala eshanu ku munsi (amanywa n'ijoro), no gutanga amaturo mu mitungo dufite, no gusiba ukwezi mu mwaka, ariko kwezi kwa Ramadhan, ndetse no gukora umutambagiro mutagatifu ku ngoro ntagatifu iri i Maka k'ufite ubushobozi bwo gukora uwo mutambagiro.

Mu by'ingenzi idini ryanjye ryanyoboyemo bimpa amahoro yo mu mutima ni ugusoma kenshi Qur'an Ntagatifu, ari yo magambo ya Allah y'ukuri, niyo magambo meza aruta ayandi ndetse anahambaye kuyaruta abumbiyemo ubumenyi bw'ababayeho mbere n'abazabaho nyuma;Gusoma Qur'an rero no kuyitega amatwi, bitera umunezero, ituze n'amahoro mu mutima, n'ubwo umusomyi wayo cyangwa uyiteze amatwi yaba atazi icyarabu cyangwa se atari umuyisilamu.

No mu by'ingenzi bitanga amahoro y'umutima harimo gusingiza Allah kenshi no kumugarukira, no ku musaba buri kintu cyaba gito cyangwa se kinini;Kubera ko Allah asubiza ubusabe bw'umusabye kandi akamwegurira n'ibikorwa bye;

Mu bitanga amahoro mu mutima ni ugusingiza Allah Nyir'ubutagatifu kenshi:

Intumwa yanjye (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yanyigishije uburyo bwo gusingiza Allah, inanyigisha ibyo nakwifashisha nsigiza Allah kurusha ibindi.Na bimwe muri byo ni: Amagambo ane ari yo magambo meza nyuma ya Qur'an Ntagatifu ari yo aya akurikira: SUB'AHANALLAH, WAL HAMDULILLAH, WALA ILAHA ILALLAH WALLAH AKBAR: Ubutagatifu, ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah, kandi nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, kandi Allah asumba byose)

Ni kimwe no kuvuga uti: (ASTAGH'FIRULLAH WA LA HAWLA WALA QUWATA ILA BILLAH: Nicujije kuri Allah, kandi nta bubasha cyangwa ubushobozi usibye ko ari ibya Allah)

Aya magambo agira ingaruka zihambaye mu gutanga amahoro mu mutima, no kugira ituze mu mutima.

Isilamu kandi integeka kwihesha agaciro, nkitandukanya n'ibyo ari byo byose bintesha agaciro bikanyambura ubumuntu bwanjye n'icyubahiro cyanjye,no gukoresha ubwenge bwanjye n'ingingo zanjye mu byo byaremewe nko gukora ibikorwa bifite umumaro mu idini ryanjye no mu mibereho yanjye.

Isilamu kandi integeka kurangwa n'impuhwe, imico myiza, kubanira abandi neza, ndetse no kugirira neza ibiremwa bya Allah uko nshoboye mu mvugo n'ibikorwa.

Ibiruta ibindi mu byo nategetswe gukorera ibiremwa ni uburenganzira ababyeyi banjye babiri bamfiteho; idini ryanjye rintegeka kubumvira, no kubifuriza ibyiza, no guharanira kubashimisha, no kubakorera icyo ari cyo cyose cyabagirira umumaro, cyane cyane iyo bageze mu zabukuru.Niyo mpamvu usanga Nyina w'umuntu na Se muri Sosiyete za Kisilamu, bahabwa icyubahiro n'umwanya ukomeye, banakorerwa icyo ari cyo cyose n'abana babo.Na buri uko ababyeyi bombi bajya mu zabukuru, cyangwa bagafatwa n'uburwayi, cyangwa se n'impamvu ituma babura intege, niko kugirirwa neza n'abana babo birushaho kwiyongera.

Idini ryanjye ryanyigishije ko umugore afite agaciro n'uburenganzira bihambaye;Bityo abagore muri Isilamu ni bashiki b'abagabo, kandi ni umwiza kuruta abandi bantu ni umwiza mu muryango we;Niyo mpamvu umuyisilamukazi guhera mu bwana bwe, afite uburenganzira bwo konswa, kwitabwaho, no kurerwa neza, kandi icyo gihe aba ari n'utanga ituzo ku mutima w'ababyeyi be n'abavandimwe be.

N'iyo umuyisilamukazi akuze, aba yubahitse kandi afuhirwa n'umuhagararizi we, ndetse akanamubungabunga amwitaho,Ntiyishimire ko hari ibiganza bibi byamukoraho cyangwa se indimi zamukomeretsa, cyangwa se amaso mabi yamugirira ishyari.

N'iyo umuyisilamukazi ashyingiwe, ashyingirwa ku bw'ijambo rya Allah n'isezerano rye rikomeye;Bityo no mu rugo agiyemo aba yubashywe.Ni n'itegeko ku mugabo we kumufata neza no kumugirira neza, no kumurinda ikibi cyose.

N'igihe abaye mama w'abana agomba gufatwa neza bijyanye n'uburenganzira bwe Allah Nyir'ubutagatifu yamuhaye, no kumusuzugura bibarwa nk'ibangikanyamana n'ubwangizi ku isi.

N'iyo umuyisilamukazi ari mushiki w'umuntu, ubuyisilamu bwategetse kunga iryo sano mufitanye no kumugirira neza ndetse no kumufuhira.N'iyo abaye nyina wabo, aba ari mu rwego rwa nyina mu kumugirira neza no kumubanira neza.

N'iyo abaye nyirakuru cyangwa se ageze mu zabukuru, agaciro gakomeza kwiyongera imbere y'abana be, n'abuzukuru be ndetse n'abantu bo mu muryango we wa hafi, bityo nta wusubiza inyuma ubusabe bwe, nta n'utesha agaciro igitekerezo cye.

N'iyo umuyisilamukazi ari uwa kure nta sano afitanye n'umuntu rya bugufi, ubuyisilamu bumuha uburenganzira rusange bwo kumurinda ikibi, no kubika amaso n'ibindi n'ibindi nkabyo.

Imiryango migari y'abayisilamu kugeza n'ubu irakitwararika uburenganzira bwe mu buryo bwa nyabwo, ari byo byatumye umugore ahabwa agaciro no kwitabwaho mu buryo utasanga mu bandi batari abayisilamu.

Nyuma y'ibyo byose umugore afite uburenganzira bwo kugira ubutunzi, yakura mu masezerano y'ubukode, mu bucuruzi (kugura no kugurisha) ndetse no mu yandi masezerano, afite kandi uburenganzira bwo kwiga, kwigisha, no gukora mu buryo budahabanye n'imyemerere ye.Si n'ibyo gusa, ahubwo mu bumenyi hari igice kibarwa nk'itegeko rireba buri wese, utacyubahirije arabihanirwa yaba ari igitsinagabo cyangwa se igitsinagore.

Si n'ibyo gusa, ahubwo afite n'uburenganzira nk'ubwo igitsinagabo gifite cyeretse ubwaje ari umwihariko kuri we hatarimo igitsinagabo, cyangwa se ubwaje ari umwihariko ku gitsinagabo atari ku gitsinagore mu burenganzira ndetse n'andi mategeko aberanye na buri wese muri bo mu buryo busobanutse mu mwanya wabyo.

Idini ryanjye kandi rintegeka gukunda abavandimwe banjye na bashiki banjye, na ba data wacu na ba mama wacu, na ba marume, na ba masenge n'abandi bose dufitanye isano rya bugufi. Ryanantegetse kandi kubahiriza uburenganzira bw'umugore wanjye, abana banjye, n'abaturanyi banjye.

Idini ryanjye kandi rintegeka gushaka ubumenyi no kwiga n'ikindi icyo ari cyo cyose cyakongera ubwenge bwanjye, imyifatire yanjye, ndetse n'imitekerereze yanjye.

Idini ryanjye kandi rintegeka kugira isoni, ubushishozi, ubuntu, ubutwari, ubugenge, koroha, kwihangana, gusubiza indagizo, guca bugufi, ubunyangamugayo, gukorera mu mucyo, ubudahemuka, kwifuriza abandi ibyiza, guharanira gushaka ibimbeshaho, kugirira impuhwe abacyene, gusura abarwayi no kubahiriza isezerano, kuvuga amagambo meza, guhura n'abantu nkabamwenyurira, no guharanira guha abantu umunezero uko mbishoboye.

Ikinyuranyo cyabyo, ubuyisilamu bumbuza kurangwa n'ubujiji, bukambuza ubuhakanyi, guhakana ko Imana iriho, kwigomeka, ibikorwa by'urukozasoni, ubusambanyi, ubutinganyi, ubwibone, ishyari, urwango, gucyekera abantu nabi, kwiheba, agahinda, kubeshya, guta icyizere, ubugugu, ubunebwe, ubugwari, ububuramukoro, uburakari, kugira umujinya ukabije, ubujiji, gusagarira abantu mu magambo menshi adafite umumaro, kumena amabanga, ubuhemu, kwica isezerano, kwigomeka ku babyeyi bombi, gutanya umuryango, kutita ku rubyaro, ndetse no kubangamira umuturanyi n'ibiremwa muri rusange.

Isilamu kandi imbuza kunywa ibisindisha no gukoresha ibiyobyabwenge n'urusimbi mu mutungo, ubujura, uburiganya, gutera abantu ubwoba, kubaneka, no gukurikirana amabanga n'inenge byabo.

Idini ryanjye ry'ubuyisilamu ribungabunga imitungo y'abantu binyuze mu gukwiza amahoro n'umutekano. Niyo mpamvu bwashishikarije kurinda indagizo, ndetse buvuga ibigwi abazirinda, bunabasezeranya ubuzima bwiza no kuzinjira mu ijuru ku munsi w'imperuka. Bwanaziririje kandi kwiba, bunateganyiriza abiba ibihano hano ku isi no ku munsi w'imperuka.

Idini ryanjye ry'ubuyisilamu ribungabunga ubuzima bw'abantu, niyo mpamvu bwaziririje kwica umuntu bitari mu kuri, n'ubugizi bwa nabi mu buryo ubwo ari bwo bwose bwo kubagirira nabi n'ubwo byaba mu mvugo.

Si n'ibyo gusa, ahubwo ubuyisilamu bwaziririje umuntu kuba yakwivutsa ubuzima, niyo mpamvu butemereye umuntu kwangiza ubwenge bwe, cyangwa se kwivutsa ubuzima bwe, cyangwa se kwiyahura.

Idini ryanjye ry'ubuyisilamu kandi riha abantu ubwigenge n'umudendezo ariko bukabushyiriraho imbago;Bityo muri Isilamu umuntu arigenga mu mitekerereze ye, mu bucuruzi bwe, mu kugura no kugurisha kwe, no kwimuka kwe bava hamwe bajya ahandi, no kwishimisha kwe mu byiza byo ku isi mu byo arya n'ibyo anywa n'ibyo yambara ndetse n'ibyo yumva igihe cyose bitarimo ibyaziririjwe byamugiraho ingaruka cyangwa se bikazigira no ku bandi.

Idini ryanjye ryashyiriyeho imbago ubwo burenganzira; bityo ntiryemerera uwo ari we wese kuba yasagarira undi, cyangwa se ngo yishimishe mu byo bwaziririje byatuma umutungo we urangira n'umunezero we n'ubumuntu bwe.

N'iyo witegereje abavuga ko bafite ubwigenge kuri buri kintu, bakaba barabuhaye buri icyo ari cyo cyose mu irari n'amarangamutima, badakumirwa n'idini cyangwa se imitekerereze, uzasanga babayeho ubuzima bubi bwo ku rwego rwo hasi ndetse bw'imfunganwa, ndetse uzasanga bamwe muri bo bifuza kwiyahura kugira ngo baruhuke uwo muhangayiko.

Idini ryanjye rinyigisha kurangwa n'imico n'ikinyabupfura mu kurya, kunywa no kuryama ndetse n'igihe ndi mu biganiro n'abandi.

Idini ryanjye rinyigisha kurangwa n'ubworoherane mu kugura no kugurisha no gusaba uburenganzira bwanjye.Rinyigisha kandi kurangwa n'ubworoherane n'abo tudahuje mu idini, simbahuguze cyangwa se ngo mbagirire nabi, ahubwo ngomba kubabanira neza, kandi nkabifuriza kugerwaho n'ibyiza.

Amateka yose y'abayisilamu ni gihamya igaragaza ko barangwaga n'ubworoherane n'abo badahuje imyemerere mu buryo nta bandi byaranze mbere yabo.Abayisilamu babaniye neza abantu batandukanye mu myemerere, bose baba munsi y'ubuyobozi bw'abayisilamu; icyo gihe abayisilamu na bagenzi babo babayeho mu mibanire n'ubworoherane ntagereranywa.

Muri rusange, ubuyisilamu bwanyigishije indangagaciro, imigirire n'imyifatire bihebuje, ndetse n'imico myiza bitunganya imibereho yanjye kandi byuzuza umunezero wanjye.Ubuyisilamu kandi bwambujije icyo ari cyo cyose cyashyira ubuzima bwanjye mu kaga n'icyahungabanya imibanire yanjye, nanjye ubwanjye, imitekerereze, imitungo ndetse n'icyubahiro by'umuntu.

Na buri uko nshyize mu bikorwa izi nyigisho bimpa umunezero kurushaho,Na buri uko ndohotse sinubahirize kimwe muri izi nyigisho bigabanya umunezero wanjye bingana n'ibyo ntubahirije muri izi nyigisho.

Ibi byabanje ntibisobanuye ko ndi intungane nta makosa nkora, cyangwa se ko byose mbitunganya, ahubwo idini ryanjye ntiryirengagiza kamere yanjye ya kimuntu, n'intege nke zanjye kenshi na kenshi, bituma nkora amakosa, nkanadohoka, nkanarengera; ni yo mpamvu ryanshyiriyeho umuryango wo kwicuza, no gusaba imbabazi, no kugaruka kwa Allah; kubera ko kwicuza bituma mbabarirwa ibyo ndohokaho, bikananzamura mu ntera kwa Nyagasani wanjye.

Inyigisho z'idini rya Isilamu zaba mu myemerere, imyifatire, indangagaciro, ndetse n'imigirire n'abandi zose ziva muri Qur'an Ntagatifu no mu migenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).

Mu gusoza, ndavuga nkomeje ko umuntu uwo ari we wese aho aherereye hose kuri iyi si aramutse ashakishije ukuri kw'idini rya Isilamu mu buryo butarimo kubogama, ndetse agamije ukuri byonyine ntiyazuyaza mu kubwemera; ariko ikibabaje nuko idini rya Isilamu ryasizwe icyasha n'ibyo barihimbira by'ibinyoma, ndetse n'ibikorwa by'abaryiyitirira mu batarisobanukiwe.

Nyamara umwe muri bo aramutse ashishoje ukuri kwabwo nk'uko buri cyangwa se agashishoza ababubarizwamo babwubahiriza nk'uko bikwiye ntiyajijinganya uretse ko yahita abwemera akanabujyamo.Yanakwibonera neza ko ubuyisilamu buhamagarira abantu kugira umunezero no kubaho mu mahoro batekanye, kurangwa n'ubutabera no kugira neza.

Naho imyifatire ya bamwe mu babubarizwamo idakwiye yaba micye cyangwa se myinshi, ntabwo bikwiye na rimwe kuyitirira idini cyangwa ngo barijore kubera yo, ahubwo ryo riri kure nayo (iyo myifatire idakwiye).Ingaruka z'iyo myifatire idakwiye zikwiye kugaruka kuri bene zo ubwabo, kubera ko Isilamu ntabwo ari yo yabibategetse, ahubwo yarayibabujije inabihanangiriza ko badakwiye guca ukubiri n'ibyo yaje kubigisha.

Ikindi kandi nuko ubutabera budusaba kurebera ku bashyira mu bikorwa ibyo Isilamu ibasaba nkuko bikwiye, kuko ibyo ari byo byatuma imitima yuzura icyubahiro n'igitinyiro cy'iri dini n'abaribarizwamo.Bityo Isilamu nta na kimwe yasize cyaba kinini cyangwa se gito mu nyigisho zigamije gutunganya usibye ko yagishishikarije abantu, nta n'ikibi icyo ari cyo cyose kigamije kwangiza usibye ko yakihanangirije ikanakibuza abantu, ikanashyiraho ingamba zo kugikumira.

Niyo mpamvu abubahiriza ibyo Isilamu ibasaba, bakayubahisha aribo bantu babayeho mu munezero kurusha abandi bose, ndetse bari no ku rwego rwo hejuru mu kwiyubaha no kurangwa n'imico myiza n'imyifatire ikwiye. Ibi bikaba bihamwa n'uwa hafi ndetse n'uwa kure, ubwemera ndetse n'utabwemera.

Naho ubundi kugarukira ku kureba gusa ku myifatire y'abatabushyira mu bikorwa, banyuranyije n'umurongo ugororotse bwaje kwigisha, ibyo rwose byaba bihabanye n'ubutabera, ahubwo byaba ubwabyo ari amahugu n'ubuhemu.

Tugana ku musozo, uyu ni umuhamagaro kuwo ari we wese utari umuyisilamu ko akwiye guharanira kubumenya ndetse no kubwemera.

Nta n'ikindi ushaka kubwemera asabwa usibye gusa guhamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri usibye Allah kandi ko na Muhamadi ari Intumwa ye.Kandi agaharanira kwiga no gusobanukirwa mu idini ibyatuma ashyira mu bikorwa ibyo yategetswe,Na buri uko arushaho gusobanukirwa no gushyira mu bikorwa, niko arushaho kugira umunezero, ndetse akazamuka mu ntera kwa Nyagasani we.