×
ISILAMU NI IDINI Y'INTUMWA ZOSE ZA ALLAH

ISILAMU NI IDINI Y'INTUMWA ZOSE ZA ALLAH.

Isilamu bisobanuye kwicisha bugufi imbere y'amategeko ya Allah, Umuremyi w'ibiriho byose akaba ari nawe mugenga wabyo, no kumwumvira umukunda ndetse unamuha icyubahiro. Umusingi w'ubuyisilamu ni ukwemera Allah, ukemera ko ari we Muremyi wenyine, naho ibindi byose bitari we bikaba ari ibiremwa, ukemera ko ari we wenyine udafite uwo abangikanye nawe ukwiye kugaragirwa, nta wundi ukwiye kugarwagirwa by'ukuri usibye we. Niwe ufite amazina meza n'ibisingizo bihambaye, niwe ufite ubutungane bwuzuye buzira inenge, ntiyabyaye, ntiyanabyaye, kandi ntawe bahwanye, nta n'uwo wamunganya nawe, ntiyihinduranya ngo agire ishusho y'ikintu runaka mu byo yaremye.

Isilamu kandi ni idini rya Allah Nyir'ubutagatifu atakemera irindi dini usibye ryo, ni naryo dini kandi ryazanywe n'Intumwa zose ndetse n'abahanuzi (Allah abahundagazeho amahoro).

Mu misingi y'ubuyisilamu harimo kwemera Intumwa ze zose , no kwemera ko Allah yazohereje ngo zisohoze amategeko ye ku bagaragu be, no kwemera ko yazimanuriye ibitabo. Uwazisozereje yari Muhamadi (Amahoro ya Allah amubeho), Allah yamuhaye amategeko ya nyuma yaje asozereza ayandi yahawe Intumwa zamubanjirije ndetse anayasimbura. Allah yamushyigikije ibitangaza n'ibimenyetso bihambaye, ikibiruta ni Qur'an ntagatifu, amagambo ya Allah Nyagasani w'ibiremwa byose, igitabo gihambaye abantu bamenye; ni igitangaza haba ibigikubiyemo, uburyo cyanditse ndetse n'amagambo yacyo. Kirimo umuyoboro w'ukuri ugeza ku munezero hano ku isi no ku munsi w'imperuka. Kikaba ari igitabo kirinzwe cyarinzwe kugeza n'uyu munsi, cyanditse mu rurimi rw'icyarabu cyahishuwemo, ntikigeze gihinduka habe n'inyuguti n'imwe.

Mu misingi y'ubuyisilamu harimo kwemera abamalayika, no kwemera umunsi w'imperuka, ubwo Allah azazura abantu abakura mu mva zabo kugira ngo ababarurire ibikorwa byabo bakoze; uzaba yarakoze ibyiza, uwo azaba ari umwemeramana, azagororerwa ingororano z'ijuru zihebuje kandi zihoraho, n'uzaba yarahakanye ndetse akaba yaranakoze ibikorwa bibi, azahanishwa ibihano bihambaye by'umuriro. No mu misingi y'ubuyisilamu harimo ukwemera ibyo Allah yagennye byaba byiza cyangwa se bibi.

Abayisilamu kandi bemera ko Issa (Yesu) yari umugaragu wa Allah ndetse akaba n'Intumwa ye, kandi ko atari umwana wa Allah, kubera ko Allah arahambaye ntibikwiye ko yagira umugore cyangwa se umwana! Ariko Allah yatubwiye mu gitabo cya Qur'an ko Issa yari umuhanuzi wa Allah, yamuhaye ibitangaza byinshi, kandi yamwohereje kugira ngo ahamagarire abantu be kugaragira Allah wenyine, batamubangikanyije n'ikindi icyo ari cyo cyose, ndetse anatubwira ko Issa atigeze asaba abantu be kumugaragira, ahubwo ko nawe yagaragira Umuremyi we.

Isilamu kandi ni idini rihuye na kamere ndetse n'imitekerereze mizima, kandi imitima itunganye iraryakira. Allah Umuremyi Uhambaye yategetse ibiremwa bye ko bigomba kujya muri iryo dini, kandi ni naryo dini ry'ibyiza n'umunezero ku bantu bose, ntirirobanura ibara cyangwa ubwoko, kandi abantu bose mu buyisilamu barareshya. Muri Isilamu nta mwihariko umuntu arusha undi uretse ukora ibikorwa byiza kurusha.

Ni itegeko kuri buri wese ufite ubwenge, ko yemera Allah nka Nyagasani we, na Isilamu nk'idini rye, na Muhamadi nk'Intumwa ye. Ibi rero umuntu nta mahitamo abifitemo, kubera ko Allah ku munsi w'imperuka azamubaza uburyo yubahirije ibyo Intumwa zamuburiye, naba yarabaye umwemera azagera ku ntsinzi ihambaye, naba yarabaye umuhakanyi azaba mu gihombo gihambaye.

Ushaka kuba umuyisilamu avuga aya magambo: (ASH'HADU AN LA ILAHA ILA LLAHU WA ASH'HADU ANA MUHAMADAN RASULULLAH: Ndahamya ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri uretse Allah, ndetse nkanahamya ko Muhamad ari Intumwa ya Allah), akabivuga asobanukiwe ibisobanuro byabyo anabyemera, aba abaye umuyisilamu. Hanyuma agakurikizaho kwiga amategeko y'ubuyisilamu asigaye buhoro buhoro, kugira ngo akore ibyo Allah yamutegetse.

Uramutse ucyeneye amakuru yisumbuyeho wasura urubuga: byenah.com

ISILAMU NI IDINI Y'INTUMWA ZOSE ZA ALLAH.