×
Kugaragaza amategeko agendanye ni igitambo Ibyo umuntu uzatanga igitambo agomba kugendera kure. Ibyangombwa kugira ngo igitambo kemerwe Ibintu utanga igitambo agomba kwirinda

    بسم الله الرحمن الرحيم

    AMATEGEKO AREBANA N'UMUNSI MUKURU W'IGITAMBO

    أحكام الأضحية

    BYATEGUWE MU KINYARWANDA

    NA

    SHEIKH :SIBOMANA MAHMUD

    BISMI LLAHI RAHMAN RAHIIM

    AMATEGEKO AREBANA N’UMUNSI MUKURU W’IGITAMBO " EID AL’ADW’HA"


    ISHIMWE N'IKUZO BIKWIYE IMANA YO NYIRI KUREMA IBIREMWA BYOSE , AMAHORO N'IMIGISHA BISAKARE KU INTUMWA YAYO MUHAMADI N'ABIWE N'ABASANGIRAGENDO BE , N' ABAZAMUKURIKIRA KUGEZA KU MUNSI WANYUMA ,DUSABA KO ALLAH YADUSHYIRA MURI BO;

    Mu kuri IMANA yashiriyeho abagaragu bayo amategeko inabategeka kuyashyira mu bikorwa kugira ngo bashimangire ukumugaragira no gukora ibyiza bizabahesha ibihembo.

    NI muri urwo rwego tugiye kurebera hamwe mubyo imana idutegeka kugira ngo turusheho kuyiyegereza, ariwo munsi mukuru w' IGITAMBO.

    IGITAMBO NI IKI

    IGITAMBO ni izina ry'icyabazwe mu matungo yagenewe mu gutangamo igitambo ariko bigakorwa mu kwiyegereza IMANA ku munsi wo kubaga (IGITAMBO)akaba ari itungo ribagwa kugira ngo rihabye abakene n'abatishoboye ku munsi w'iraydi (EIDIL ADHWUHA".

    Umunsi mukuru w’igitambo ni umunsi wa cumi w’ukwezi kwa Dhul’hijja uhambaye muri Islam ufite ibyiza byinshi,kubera ko ariwo munsi mwiza kuruta indi yose.

    Imana iragira iti :

    "bityo uhagarike amasengesho(swalat)kubera nyagasani wawe kandi unatambe".

    Qor'an 108:2

    Ibyo nanone bishimangirwa n’imvugo y’Intumwa y’Imana muhamadi (imana imuhe amahoro n'imigisha) iragira iti: " Mu kuri umunsi uhambaye ku Mana kurusha indi ni umunsi w’igitambo " .

    Na IBN QAYMU yaravuze ati: umunsi uhambaye ku mana ni umunsi w'igitambo".

    Zaadu al maadi 1/54


    AMWE MU MATEGEKO AREBANA N’IGITAMBO


    Gutanga igitambo byashyizweho n’Imana nk’uko bigaragazwa n’imvugo yayo igira iti:

    “Ngaho sali kubera Nyagasani wawe hanyuma utange igitambo”.

    Qor’an 108: 2
    Na none Imana iragira iti :

    “N’ingamiya twazibashyiriyeho kugirango muzitangeho igitambo mwiyegereza Imana”.

    Qor’an 22 :36


    *Gutanga igitambo ni umugereka wegera kuba itegeko, kandi kureka kugitanga ubifitiye ubushobozi si byiza
    ndetse ntibishimisha Imana.
    *Gutanga igitambo byanakozwe n’Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) kuko yatambye Intama ebyiri zishishe ziteretse amahembe yazibagishije ukuboko kwe avuga:
    “BISMILLAAHI, ALLAHU AKBAR”.


    IGITAMBO GITANGWA MU MATUNGO AKURIKIRA:

    1- Ingamiya

    2- inka

    3- ihene

    4- Intama.


    IGITAMBO KIGOMBA KUBA CYUJUJE IBIKURIKIRA:


    *Kuba kidafite Inenge.

    Intumwa y’Imana iragira iti:

    " Amatungo ane ntatangwaho igitambo:itungo rifite
    umurari ugaragara,irirwaye rigaragaza uburwayi,iryamugaye rigaragaza ubumuga,iryazonzwe
    ridafite Inyama) .Hadithi yakiriwe na Tirmidhiy.
    * Biremewe gutanga itungo ryakonwe.
    * Igitambo gitangwa kuva nyuma y’Iswala y’Ilayidi,utashoboye kubaga ku munsi w’Ilayidi biremewe ko
    yabikora mu minsi itatu ikurikira Ilayidi.
    *Ni byiza ko uzi kubaga abyikorera ku giti cye kandi akavuga ati:“BISMILLAAHI WALLAAHU AKBARU”>

    Kandi biremewe kuba wahagararira umuntu wagutumye kumubagira ariko ukavuga muri aya magambo:

    Nyagasani iri tungo ni irya kanaka (akavuga izina rye igihe itungo ari irye cyangwa iry’uwamutumye),

    nk’uko Intumwa y’Imana yabivuze igira iti:
    " BISMILLAHI WALLAHU AKBAR" Nyagasani iri tungo ni iryanjye n’abatabashije kubaga mu muryango wanjye (Umat),

    Naho utabizi abishinga undi ariko bikaba byiza ko bikorwa ahibereye.
    * Ni byiza ko inyama z’igitambo azigabanyamo imigabane itatu (3):1- uwe bwite n’abiwe, 2- uw’inshuti ze
    3- n’uwabakene.
    * Ntibyemewe guha Inyama umubazi nk’igihembo cye,iyo bibaye ngombwa ahabwa ikindi gihembo
    nk’amafaranga n’ibindi.


    IBYO UWIFUZA GUTANGA IGITAMBO YIRINDA

    * Iyo ukwezi kwa Dhul- Hidja kugeze kirazira ko ufite umugambi wo gutanga igitambo yogosha umusatsi we
    cyangwa ngo ace inzara kugeza arangije kubaga igitambo,nk’uko Intumwa y’Imana ibishimangira igira iti:
    “Igihe iminsi icumi y’ukwezi kwa Dhul’hijja itangiye kandi umwe muri mwe yifuza kuzatanga igitambo
    aramenye ntazogoshe umusatsi we cyangwa ngo ace inzara”.
    *Ariko iyo agize umugambi wo gutanga igitambo bari hagati muri iyo minsi areka kogosha no guca inzara
    akimara kugira uwo mugambi, kandi nta cyaha abona ibyo yakoze mbere yo kugambirira .
    *Abantu bo mu muryango w’uzatanga igitambo bo bemerewe kuba bakogosha cyangwa bagaca inzara mu gihe
    nta mugambi wo gutanga igitambo bafite.
    *Igihe afite umugambi wo gutanga Igitambo akagira icyo yogosha mu musatsi we cyangwa agaca inzara,aba
    akoze icyaha agomba kwicuza ku Mana,ariko ntibimubuza gutanga igitambo,ariko abikoze atabisobanukiwe
    cyangwa yibagiwe nta cyaha abibonera,kimwe n’uko byemewe kogosha cyangwa guca inzara bibaye ngombwa
    nko kubera uburwayi.


    Mu gusoza,muvandimwe Muyislam turakwibutsa kuzirikana ubwiza bw’iyi minsi no kuyifatirana ukora ibyiza
    nko gusiba umunsi wa arafa kuri babandi batagize ubushobozi bwo kujya gukora umutambagiro mutagatifu (HIDJA)

    Gusingiza imana cyane ukoresha amazina yayo n'ibisingizo byayo

    Gusabira intumwa y'imana muhamadi amahoro n'imigha bya allah ko byamusesekaraho

    Gukora imigereka ya buri swalat (SUNANU RAWAATIB)

    Gukora ibihagararo bitagatifu mu ijoro( QIYAAMU LAYLI)

    kugirira neza abo mu muryango wawe ,uhereye ku babyeyi bawe ubashimisha, kandi ubakorera buri kimwe cyose ufitiye ubushobozi

    gusura abavandimwe, gufasha abatishoboye no kubashimisha,
    kureka inzangano n’ishyari.
    Turasaba Imana ko yadushoboza twese gukora ibyo ikunda ikanabyishimira,amahoro n’imigisha byayo bisakare ku Ntumwa y’Imana Muhamad n’abiwe n’abasangirangendo.