×
Ibisobanuro bya umrat n’umwanya wayo muri islam inkingi za umrat n’ibyangombwa byayo uburyo umrat ikorwa n’ibisabwa muri umrat mbere ya ihram na nyuma ,ndetse n’ibyiza byo gusura imisigiti 3 n’umusigiti wa quba

    UMRAT

    العمرة في الإسلام

    Mahmud Sibomana

    محمود سيبومانا

    —™

    UMRAT

    Umrat: Ni ukugaragira Imana ukora umuzenguruko (Twawafu) ku nzu yayo no kugenda hagati ya Swafa na Mar'wat (Saayi) no kogosha umusatsi cyangwa kuwugabanya.

    UMWANYA UMRAT IFITE MURI ISLAM.


    Umrat: ni itegeko k'umuyislamu rimwe mu buzima, ikaba umugenzo w'umugereka kuyikora igihe cyose ubonye uburyo mu mwaka, ndetse kuyikora mu mezi ya Hijat ni byiza kuruta ikindi gihe mu mwaka, naho gukora Umrat muri Ramadwani bingana no gukora Hijat.

    -Intumwa Muhamad (Allah amuhe amahoro n'imigisha) yakoze Umrat enye (4) kandi zose azikora mu mezi ya Hijat arizo: Umrat ya Hudayibiyat na Umrat yo kwishyura, na Umrat ya Juuranat, na Umrat ya Hijat ye zose akaba yarazikoze mu kwezi kwa Dhul Qaadat (ukwezi kwa 11 mu mezi ya kislamu).

    INKINGI ZA UMRAT.


    Inkingi za Umrat ni eshatu:

    1- Ihramu (kugambirira),

    2- Twawafu (kuzenguruka al kaabat)

    3- na Saayi (kugenda hagati ya Swafa na Mar'wat).

    IBYANGOMBWA BYA UMRAT.


    Ibyangombwa bya Umrat ni ibi bikurikira:

    Gufatira umugambi ku mbago zabugenewe,

    kogosha cyangwa kugabanya umusatsi,

    uramutse aretse kimwe mu byangombwa bya Umrat abigambiriye kandi asobanukiwe n'itegeko ryacyo, abona icyaha ariko ntabwo atanga igitambo nk'icyiru, kandi Umrat ye iremerwa.

    IBISABWA KUGIRANGO TWAWAFU ITUNGANE.


    Kugirango Twawafu yemerwe uyikora agomba kuba: Afite umugambi (Niyat), kwisukura umwanda ukomeye, guhisha ubwambure (k'umugabo ni ukuba yambaye kuva munsi y'umukondo kugeza munsi y'amavi, naho umugore agomba kwambika umubiri we wose uretse uburanga n'ibiganza n'ibirenge), kuzenguruka al kaabat inshuro zirindwi, guhera ku ibuye ryirabura ukaba ari naryo usorezaho, ugomba kuzenguruka inzu yose, kuba al kaabat iri ibumoso bwawe, gukurikiranya inshuro uzenguruka uretse igihe hari impamvu zemewe.

    UKO UMRAT IKORWA.


    Ushaka gukora Umrat agomba kugambirira kuyikora abikoreye ku mbago zabugenewe igihe azinyuraho, nunyura ahatari imbago zabugenewe afatira umugambi aho atangiriye urugendo.

    kubatuye Makka basohoka Makka bakajya hanze yayo gato nka Tan'iimu kugirango bafatireyo umugambi.

    ni byiza kwinjira Makka uturutse mu gice cya ruguru haba mu ijoro cyangwa ku manywa, yanasohoka agasohokera mu gice cy'epfo igihe bimushobokeye, igihe yinjiye mu mbago za Makka ahagarika Talbiyat.

    -Iyo ageze ku musigiti yinjira abanje gutawaza, agahera kuri Twawafu (kuzenguruka) al kaabat ahereye ku ibuye ryirabura al kaabat ikaba iri ibumoso bwe.

    -Ni byiza gutwikurura urutugu rwe rw'iburyo akabikora inshuro zose azenguruka.

    -Ni byiza kandi kwihuta (asa nuwiruka) mu nshuro eshatu za mbere, naho ku nshuro enye za nyuma akagenda bisanzwe, ibi ariko bikorwa ku bagabo gusa nabwo kuri Twawafu yo kugera ku nzu, na twawafu ya umrat.

    -Iyo ategenye n'ibuye ryirabura araryerekera akarikoraho n'intoki ze akanarisoma, iyo atabibashije arikozaho ukuboko kwe kw'iburyo akagusoma, iyo atabishoboye arikoza ho inkoni cyangwa ikindi afite mu ntoki ze akagisoma, ibyo byose atabishoboye yerekeza yo ukuboko kwe ariko ntagusome, akavuga igihe ateganye naryo ati: "Allahu ak'bar" inshuro imwe gusa, ibyo akabikora kuri buri nshuro azenguruka. Maze agasaba Imana muri Twawafu ye ubusabe ashaka bwemewe akanasingiza Imana anayikuza.

    Yagera ku nkingi y'iburyo bwa al kaabat (Rukunul Yamani) ayikoraho n'ukuboko kwe kw'iburyo atagusoma atanavuga Allahu ak'bar, iyo kuyikoraho bigoye arabireka ntavuge Allahu ak'bar ntanerekezeyo ukuboko, hagati ya Rukunul Yamaniy n'ibuye ryirabura aravuga ati: "Rabana atina fi duniya hasanatan wa fil akhirati hasanatan wa qina adhaba nari"

    (Mana yacu duhe ibyiza hano ku isi n'ibyiza ku munsi w'iherezo kandi unaturinde ibihano by'umuriro) akazenguruka inshuro zirindwi zuzuye anyuze inyuma ya al kaabat n'ibuye akajya avuga ati: Allahu ak'bar uko ateganye n'ibuye ryirabura akarikoraho akanarisoma kuri buri nshuro azengurutse iyo abibashije, ntagomba gukora ku nkingi ebyiri z'ibumoso ya al kaabat, ahubwo agomba guhama hagati y'inkingi y'iburyo n'umuryango wa al kaabat nyuma ya Twawafu yo kugera ku nzu cyangwa iyo gusezera cyangwa izindi agashyira igituza cye n'uburanga bwe n'amaboko ye k'umuryango wa al kaabat agasaba Imana.

    -Iyo arangije gukora Twawafu atwikira urutugu rwe rw'iburyo akajya kuri Maqamu Ibrahim (ahari ikimenyetso cy'ibirenge bya Ibrahim) asoma umurongo wa Qor'an ugira uti:

    Kandi mujye musarira aho ibrahiim yahagararaga".

    Qor'an 2 : 125.

    -Maze agasalira inyuma ya Maqamu Ibrahim rakat ebyiri ngufi biramutse bimworoheye, bitashoboka agasalira ahandi abonye mu musigiti wa Makka, ni byiza kuba yasoma ku irakat ya mbere muri izo raka ebyiri nyuma ya Surat al fatihat Surat al Kafiruna, naho ku irakat ya kabiri agasoma Surat al ikh'lasw, yarangiza akagenda, ubusabe bwa nyuma y'izo rakat ntibwemewe kimwe n'ubusabe kuri Maqam Ibrahim.

    -Iyo arangije izo rakat ni byiza ko yasubira kuri rya buye ryirabura akarikoraho igihe bimushobokeye.

    -Yarangiza akerekeza kuri Swafa kandi ni byiza igihe yegereye umusozi wa Swafa ko yasoma umurongo ugira uti:

    Mukuri swafa na mar'wat biri mu birango by'Imana bityo uzaba yagiye gukora hijat ku nzu y'Imana cyangwa umrat nta kibazo kuri we kuzenguruka hagati y'iyo misozi ibiri nuzakora icyiza ku bushake bwe mu kuri kuri Imana iragishima kandi irasobanukiwe".

    Qor'an 2 : 158

    Nyuma akavuga ati:

    Ndahera aho Imana yahereye, iyo amaze kurira umusozi wa Swafa areba al kaabat ahagarara yerekeye Qiblat akavuga ati: Allahu ak'bar gatatu azamuye amaboko ye asaba Imana, ayisingiza, ayitagatifuza, anayikuza avuga ati:

    "La ilaha ila llahu wah'dahu la sharika lahu lahul mulku wa lahul ham'du wa huwa ala kuli shayiin qadir, la ilaha ila llahu wah'dahu anjaza waadahu wa naswara abdahu wa hazamal ah'zaba wah'dahu".

    Yakiriwe na Bukhariy na Muslim.

    (Nta yindi Mana ibaho uretse Allah wenyine utagira uwo abangikanye nawe ubwami bwose ni ubwe n'ishimwe ryose nirye kandi we ashoboye byose, nta yindi Mana ibaho uretse Allah wenyine yasohoje isezerano rye anarokora umugaragu we anatsinda ibitero by'udutsiko wenyine).

    Yarangiza agasaba Imana akongera no gusingiza Imana bwa kabiri, akongera agasaba Imana, akongera gusingiza Imana bwa gatatu, arangurura ijwi mu gusingiza Imana akavuga bucece mu busabe.

    -Maze akamanuka ku musozi wa Swafa yerekeza kuwa Mar'wat yibombaritse kandi yicishije bugufi yagera aho aringaniye n'amatara y'icyatsi akihuta kugera ku matara y'icyatsi ya kabiri, maze akagenda akagera kuri Mar'wat, aho hose aba asingiza Imana anayikuza anasaba ubusabe.

    -Iyo ageze ku musozi wa Mar'wat arawurira akerekera kuri al kaabat azamuye amaboko ye agahagarara asingiza Imana Nyagasani anayisaba agasubiramo amagambo yavugiye ku musozi wa Swafa akayavuga gatatu, maze akamanuka kuri Mar'awat agana kuri Swafa nanone agenda buhoro aho agomba kugenda buhoro akanihuta aho agomba kwihuta, ibyo akabikora inshuro zirindwi, kugenda kwe iba ari inshuro imwe no kugaruka kwe ni indi, atangirira ku musozi wa Swafa akarangiriza kuri Mar'wat, kandi ni byiza kuba afite isuku no gukurikiranya inshuro zose uko ari zirindwi.

    -Iyo arangije Saayi , yogosha umusatsi ari nabyo byiza cyangwa akagabanya ku musatsi we kandi umutwe wose, umugore agabanya k'umusatsi we ungana n'urugingo rw'urutoki kubw'ibyo ibikorwa bya Umrat biba birangIye, akazirurirwa ibintu byose byari biziririjwe kuri we nko kwambara imyambaro idoze no kwisiga amarashi no kubonana nuwo bashakanye n'ibindi.

    -Amategeko y'umugabo niyo y'umugore muri Twawafu ndetse na Saayi uretse ko umugore atiruka muri Twawafu na Saayi nta nubwo yihuta nta nagaragaza urutugu, yirinda kugaragaza imitako ye yihishe no kugaragaza uburanga bwe, akanirinda kuzamura ijwi rye no kubyigana n'abagabo.

    -Umugabo aramutse akoze imibonano n'umugore we yamaze kugambirira gukora Umrat ni ngombwa ko ayuzuza hanyuma akazayishyura kuko iba yononwe niyo mibonano, ariko iyo abonanye nawe nyuma ya Twawafu na Saayi ariko atarogosha umusatsi cyangwa ngo awugabanye Umrat ye ntiyangirika ariko atanga igitambo cyo gukora ibiziririjwe kuri we.

    -Ni byiza k'umuntu ukora Hijat ya Tamatuu ko yagabanya umusatsi we muri Umrat hanyuma akogosha muri Hijat mu gihe ibihe byazo byegeranye.

    -Iyo igihe cy'iswala kigeze umuntu arimo gukora Twawafu cyangwa Saayi, ahita yinjira mu iswala y'imbaga agasali yarangiza akuzuza inshuro ye ahereye aho yari ageze, ntabwo ari ngombwa ko yongera kuyitangira.

    IBIREBANA NO GUSOMA IBUYE RYIRABURA.


    Gusoma ibuye ryirabura no kurikoraho ndetse no kuryerekeza ho ukuboko ndetse no kuvuga Allah ak'bar, ni ibikorwa by'umugereka, iyo bigize uwo bigora kubikora, yemerewe kuba yabireka agakomeza.

    -Umugenzo wo gusoma ibuye ryirabura no kurikoraho ukorwa n'uwo byoroheye mu gihe cya Twawafu no hagati ya Twawafu na Saayi, ariko iyo ari mu gihe cy'umubyigano ukabije bikaba bibangamira abakora Twawafu, si ngombwa kubikora ndetse kubireka nibyo byiza cyane cyane ku bagore, kubera ko kurikoraho no kurisoma ari igikorwa cy'umugereka, naho kubangimira abantu bikaba biziririjwe.

    -Inkomoko y'ibuye ryirabura ryamanutse mu ijuru ryererana cyane kurusha amata, riza kwirabura kubera ibyaha by'abantu, iyo ritaza kwanduzwa n'imyanda yo mu gihe cy'ubujiji nta muntu ufite ubumuga wagombaga kurikoraho ngo abure gukira, Imana izazura abantu ku munsi w'imperuka ribe umuhamya w'uwarikozeho mu kuri, gukora ku ibuye ryirabura n'inkingi y'iburyo bihanagura ibyaha.

    IBYIZA BYO GUKORA TWAWAFU.


    Ni byiza ku muyislamu gukora Twawafu kuri Al kaabat inshuro nyinshi, Biturutse kuri Abdullah mwene Ubayidi mwene Umayiri ko we yumvise Se abwira mwene Umari (Allah abishimire bombi) ati:

    ko mbona ukora kuri izi nkingi ebyiri gusa, ibuye ryirabura n'inkingi y'iburyo? Mwene Umari aravuga ati: Ndamutse mbikoze numvise Intumwa Muhamad (Allah amuhe amahoro n'imigisha) avuga ati: "Kubikoraho (Ibuye ryirabura n'inkingi y'iburyo) bihanagura ibyaha" aravuga ati: Nanamwumvise avuga ati: "Uzakora Twawafu icyumweru cyose abara iminsi, akanasali rakat ebyiri, ahabwa ibihembo nk'ibyo uwarekuye umucakara" Aravuga ati: Numvuse anavuga ati: "Ntabwo umuntu ashingura ukuguru cyangwa ngo agushinge uretse ko yandikirwa ibyiza cumi, akanahanagurirwa ibibi cumi, akanazamurwa inzego cumi" Yakiriwe na Ahmad na Tirmidhiy.

    Gukora Twawafu ufite isuku nibyo byiza kandi byuzuye, uramutse akoze Twawafu nta suku afite iremerwa, ariko kwisukura umwanda ukomeye nk'ijanaba (guhumana guterwa no gukora imibonano mpuza bitsina cyangwa gusohora intanga) n'imihango, byo ni itegeko.

    -Ningombwa k'uwukora Umrat niba adatuye Makka iyo ashatse gutaha ko yakora Twawafu yo gusezera ariko si itegeko kuri we.

    AMAGAMBO UMUNTU AVUGA IYO AVUYE GUKORA UMRAT CYANGWA IBINDI

    .
    Biturutse kuri Abdullahi mwene Umari (Allah abishimire bombi) yaravuze ati:

    Iyo Intumwa Muhamad yabaga yajyanye n'ingabo cyangwa igiteroshuma cyangwa Hijat cyangwa Umrat iyo yagarukaga ageze hafi ya Madinat yakuza Imana gatatu (Allahu ak'bar), maze akavuga ati: "La ilaha ila llahu wah'dahu la sharika lahu lahul mulku wa lahul hamdu wa huwa ala kuli shayiin qadir, ayibuna taibuna abiduna sajiduna lirabina hamiduna, swadaqa llahu waadahu wa naswara abdahu wa hazamal ahzaba wahdahu" Yakiriwe na Bukhariy na Muslim

    AMATEGEKO AGENGA GUSURA UMUSIGITI W'INTUMWA MUHAMAD

    .
    Umwihariko w'Imisigiti itatu:


    Imisigiti itatu ni:

    1- Umusigiti wa Makka,

    2- Umusigiti w'Intumwa Muhamadi

    3- Umusigiti wa Aq'swa.

    1. Umusigiti wa Makka: Ukaba warubatswe na Ibrahim (Allah amuhe amahoro n'imigisha) n'umuhungu we Ismail, ariyo Qiblat y'abayislamu, ari naho bakorera umutambagiro mutagatifu wabo, niyo nzu ya mbere yashiriwe ho abantu kubera kugaragira Imana, Imana yayihaye umugisha ikaba n'umuyoboro bu bantu bose.

    2. Umusigiti w'Intumwa Muhamad: Wubatswe n'Intumwa Muhamad (Allah amuhe amahoro n'imigisha) n'abasangirangendo be (Allah abishimire), ukaba ari umusigiti w'ubatse ku misingi yo kugandukira Imana nyakuri.

    3. Umusigiti wa Aq'swa: Wubatswe na Yaqubu (Allah amuhe amahoro n'imigisha), ari nawo wabaye Qiblat ya mbere y'abayislamu.

    - Gusarira muri iyo misigiti itatu ibihembo biratubuka, bityo kubera iyo myihariko nindi nkayo ntibyemewe gufata urugendo rwo kujya gusura umusigiti uwo ariwo wose uretse kuri iyi misigiti itatu.

    Biturutse kuri Abi Hurayirat (Allah amwishimire) yaravuze ati:

    Intumwa Muhamad (Allah amuhe amahoro n'imigisha) yaravuze ati: "Ntihagakorwe urugendo rwo gusura umusigiti uwo ariwo wose uretse imisigiti itatu gusa, umusigiti w'i Makka, umusigiti w'Intumwa Muhamad uri Madinat, n'umusigiti wa Aq'swa uri Yeruzalemu" Yakiriwe na Bukhariy na Muslim.

    -Birabujijwe gufata urugendo ujya gusura imva iyo ariyo yose yaba iy'Intumwa Muhamad cyangwa iy'undi.

    UMWANYA GUSURA UMUSIGITI W'INTUMWA MUHAMAD BIFITE MURI ISLAM.

    Ni byiza k'umuyislamu kujya gusura umusigiti w'intumwa Muhamad (Allah amuhe amahoro n'imigisha), yakwinjira mo agasarira mo rakat ebyiri zo gusuhuza umusigiti (Tahiyatul masjid). Hanyuma akajya ku mva y'intumwa Muhamad agahagarara imbere yayo akamusuhuza agira ati: (Asalamu alayika ayuha nabiyu wa rah'matullahi wa barakatuhu), yarangiza akavuga ubusabe bwakomotse ku intumwa Muhamad buvugwa mu gusura amarimbi, yarangiza agatera intambwe iburyo agasuhuza Abubakar (Allah amwishimire) Yarangiza agatera indi ntambwe iburyo nanone agasuhuza Umari (Allah amwishimire). Biturutse kuri Abi Hurayirat (Allah amwishimire) Intumwa Muhamad (Allah amuhe amahoro n'imigisha) yaravuze ati:

    "Nta muntu numwe unsuhuza uretse ko Allah ansubiza roho yanjye nkikiriza salamu ye".

    Yakiriwe na Ahmad na Abu Daudi.

    IBYIZA BY'ISWALA IKOREWE MU MUSIGITI W'INTUMWA MUHAMAD.

    Gusarira mu musigiti w'intumwa Muhamad Madinat iswala imwe bingana no gusengera muyindi misigiti iswala igihumbi (1000), uretse umusigiti w'i Makka gusa. Biturutse kuri mwene Umari (Allah abishimire bombi) abikomoye ku intumwa Muhamad (Allah amuhe amahoro n'imigisha) yaravuze ati:

    "Iswala imwe mu musigiti wanjye uyu, iruta inshuro igihumbi isariwe ahandi, uretse umusigiti w'i Makka" Yakiriwe na Bukhariy na Muslim.

    Biturutse kuri Abi Hurayirat (Allah amwishimire), Intumwa Muhamad (Allah amuhe amahoro n'imigisha) yaravuze ati:

    "Hagati y'inzu yanjye na Mimbar yanjye (aho yahagararaga atanga inyigisho), ni ubusitani mu busitani bwo mu ijuru, kandi Mimbar yanjye izubakwa hejuru y'ikizenga cy'amazi cyanjye" Yakiriwe na Bukhariy na Muslim. -Ni byiza k'uwagiye gusura umusigiti w'Intumwa Muhamad ko yanasura amarimbi ya Madinat (Baqii), na hashyinguwe intwari za Uhudi ukabasuhuza, ukanabasabira imbabazi z'ibyaha.

    1. Akavuga igihe yasuye amarimbi ati:

    (Asalam ala ahli diyari minal muuminina wal muslimina wa yar'hamu llahul mutaqadimina mina wal musta'akhirina, wa inaa inshaallah bikum lalahiquna".

    Yakiriwe na Muslim.

    (Amahoro y'Imana abe ku bari mu bituro by'abemera n'abayislamu kandi Imana igirire impuhwe ababanjije kuva kuri iyi si ndetse n'abazabakurikira, kandi natwe ku bushobozi bw'Imana tuzabasanga yo)

    2. Cyangwa akavuga ati:

    (Asalam alayikum ahlu diyari minal muuminina wal muslimina, wa inaa inshaallah lalahiquna, as'alu llaha lana wa lakuml afiyat) Yakiriwe na Muslim.

    (Amahoro y'Imana abe kuri mwe abari mu bituro by'abemera n'abayislam, kandi natwe Imana nibishaka tuzabakurikira, ndasaba Imana kuri twe namwe iduhe ubuzima bwiza).

    IBYIZA BY'ISWALA IKOREWE MU MUSIGITI WA QUBA.

    Ni byiza k'umuyislamu ko atawaza iwe mu rugo maze akajya mu musigiti wa Quba yaba ari kucyo agendaho cyangwa agenza amaguru, akahasengera rakat ebyiri kuko zingana no gukora Umrat. Biturutse kuri Sahalu mwene Hanifi (Allah amwishimire) yaravuze ati: Intumwa Muhamad (Allah amuhe amahoro n'imigisha) yaravuze ati: "Uzisukurira iwe mu rugo maze akajya k'umusigiti wa Quba agasarira mo iswala, ahabwa ibihembo nk'ibyo uwakoze Umrat" Yakiriwe na Nasaaiy na Ibun Majah.

    -Gusura umusigiti w'Intumwa Muhamad (Allah amuhe amahoro n'imigisha) uri Madinat, si igikorwa mu bikorwa bya Hijat cyangwa ibya Umrat, ukoze Hijat na Umrat ntajye kuwusura imihango ye iba yuzuye, gusa nibyiza ko uwakoze Hijat cyangwa Umrat ajya kuwusura akanawusariramo igihe icyo aricyo cyose.

    Ubusabe bwifashishwa.

    Allahuma iniy a-u-dhu bika minal-bukh'li, wa a-u-dhu bika minal jub'ni, wa a-u-dhu bika min an arada ila ar'dhalil A-um'ri, wa a-u-dhu bika min fit'nati dun'ya wa adhaabil qab'ri.

    Ibisobanuro:

    ‘MANA nkwikinzeho ngo undinde kuba umunyabugugu nanakwikinzeho ngo undinde kuba umunyabwoba nanakwikinzeho MANA kuba nasubizwa mu buzima busuzuguritse (bubi nkaba umunyantege nke)kandi nkwikinzeho ngo undinde ibibi n'ibigeragezo byo ku isi n'ibihano byo mumva

    2- Allahuma inniy as-alukal-janah, wa a-u-dhuu bika mina naari.

    Ibisobanuro:

    ‘MANA nyagasani ndagusaba ngo umpe ijuru nkanagusaba ngo undine umuriro utazima

    Allahumma bi ilmikal ghaybi, wa qudratika alal-khalq, ah'yiniy maa alim'tal hayaata khay'ran liy watawafaniy idha alim'tal wafaata khayran liy, allahuma iniy as'aluka khash'yataka fil ghay'bi wa shahaadah, wa as'aluka kalimatal haqi fi ridhwa wal ghadhwab, wa as'alukal-qasw'da fil ghina wal faqri, wa as'aluka naiiman la yan'fad, wa as'aluka qurata ay'nin

    la tan'qatwi-u, wa as'aluka ridhwa baadal qadhwa, wa as'aluka bar'dal ay'shi ba'adal-maw'ti, wa as'aluka ladhatan nadhwari ila waj'hika, wa shaw'qa ila liqaa'ika fiy ghay'ri dhwaraa'a mudhwiratin, wala fit'natin mudhwilati, allahuma zayyina biziinatil iimaani wajia'al'na hudatan muhtadiin.

    Ibisobanuro:

    ‘MANA nyagasani kubw'ubumenyi bwawe bw'ibyihishe no kubw'ubushobozi bwawe kubyo waremye .MANA mpa ubuzima bwiza niba ubona ubuzima ari bwiza kuri njye, kandi unampe urupfu niba ubona urupfu arirwo wriza kuri njye, MANA ndagusaba ko wampa kugutinya mu byihishe no mu bigaragara , nihishe cyangwa ku mugaragaro, mu byishimo cyangwa no mu makuba, (mu burakari) nkanagusaba ngo umpe kugira umugambi uhamye, mu bukire no mubukene , ndanagusaba MANA ko wampa inema zidashira , unampe gushikama mu kureba ibirebeka byiza bidashira, ndanagusaba ko wampa kwishima nyuma y'icyo wategetse, (wagennye) ndanagusaba kubaho neza nyuma y'urupfu , ndanagusaba ko wampa kukureba neza mu buranga bwawe , no gukunda kubonana nawe nta ngorane , nta n'ibibi n'ibigeragezo biyobya bingezeho .MANA dutakishe umutako wo kwemera , MANA unatugire abayobozi bayobotse .

    Allahuma inniy as'aluka ya Allah bi anakal-waahidul ahadu swamad, aladhi lam yalid walam yuulad, walam yakun lahu kufuwan ahad, an tagh'fir;kliy dhunuubiy inaka an'tal Ghafuurur Rahiim.

    Ibisobanuro:

    ‘MANA mu kuri ndagusaba kuba ari wowe wenyine umwe utagira uwo mubangikanye nyir'ukwambazwa ni wowe utarigeze ubyara utaranabyawe utagira uwo asa nawe mu biremwa , ko umbabarira ibyaha byanjye kubera ko ari wowe nyir'ukubabarira nyir'impuhwe