×
ugusiba mu kwezi kwa shaabani ni igisibo cyiza cyo mu mezi matagatifu, kdi ni umugenzo mwiza wegereje ukwezi kwa ramadhan mbere yako na nyuma , ni igisibo kimenyereza kumuntu ugiye kwinjira muri ramadhan ni ukwezi kwa ngombwa ku muyislam mu kwiyegereza imana usoma qor;an kusingiza imana kwicuza n’uburyo umuyislam yitegura ukwezi kwa ramadhan ategurira umutima we

    IBYIZA BY'UKWEZI KWA SHAABANI

    فضل شهر شعبان و كيف يستعد المسلم شهر رمضان

    Mahmud Sibomana

    محمود سيبومانا

    —™

    IBYIZA BY'UKWEZI KWA SHAABANI

    Ishimwe n'ikuzo bikwiye Imana, amahoro n'imigisha bisakare ku Ntumwa Muhamadi, n'abiwe n'abasangirangendo be n'abamukurikiye kugeza ku munsi wa nyuma mukwezi kwa Shaaban ariko kwa munani mu mezi ya Kislamu.
    Ukwezi kwa Shaaban ni ukwezi Intumwa Muhamad (Allah amuhe amahoro n'imigisha) yajyaga asibamo iminsi myinshi, nk'uko tubisanga mu mvugo ya Usama mwene Zayidi aho yabajije Intumwa Muhamad ati:

    “Ntabwo nigeze nkubona usiba iminsi myinshi mu yandi mezi nk'iyo usiba muri Shaaban, Intumwa Muhamadi (Allaah amuhe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: “Uko ni ukwezi abantu bakunze kwirengagiza kuri hagati ya Rajabu na Ramadhani, akaba ari nako kwezi kuzamurwamo ibikorwa by'abantu bijya ku Mana bityo nifuza ko ibikorwa byanjye byazamurwa nsibye".

    Iyi mvugo iboneka mu gitabo cya Ahamdi na Nasai


    Iyi mvugo y'Intumwa y'Imana iratugaragariza ko ukwezi kwa Shaaban ari ukwezi gukomeye ari nayo mpamvu Intumwa Muhamadi yakoragamo ibikorwa byiza bitandukanye byo kugandukira Imana.

    No mu bindi bigaragaza ibyiza by'ukwezi kwa Shabani ni uko harimo ijoro rikomeye ijoro ryo hagati mu kwezi kwa Shaaban. Intumwa Muhamadi (Allah amuhe amahoro n'imigisha) yaravuze ati:

    “ Mu ijoro ryo hagati mu kwezi kwa Shaabani Imana ireba ibiremwa byayo maze ikabibabarira ibyaha usibye umubangikanyamana n'ufitanye inzika na mugenzi we".
    Iyi mvugo iboneka mu gitabo cya Ibnu Majah.


    Iyi mvugo y'Intumwa y'Imana Muhamadi iratugaragariza uburemere bw'icyaha cyo kubangikanyimana ndetse n'ububi bw'icyaha cyo kutumvikana no gushyamirana, ni ngombwa ko buri wese yakwirinda icyaha cyo kubangikanyimana no gushyamirana na mugenzi we.


    IBYO UMUYISLAMU ASABWA GUKORA MU KWEZI KWA SHABANI

    1-Gusiba iminsi myinshi ashoboye, nk'uko Intumwa Muhamadi yabigenzaga.

    Imvugo yaturutse kuri Aisha (Allah amwishimire) yaravuze ati: “Intumwa Muhamadi yajyaga asiba tukagera aho tuvuga tuti ntazasiburuka, agasiburaka tukagera aho tuvuga tuti ntazongera gusiba, sinigeze mubona asiba iminsi myinshi nk'iyo yasibaga mu kwezi kwa Shaaban".

    Iyi mvugo iboneka mu gitabo cya Bukhari n'icya Muslim.


    2-Gukora ibikorwa byiza muri rusange birimo gusoma Qor'an, gufasha abatishoboye, gusingiza Imana cyane n'ibindi.

    Salamatu mwene Suhayilu yaravuze ati: “ Abatubanjirije mu kwemera bajyaga bavuga ko ukwezi kwa Shaaban ari ukwezi ko gusoma Qor'an, naho Amuri mwene Qayisi iyo ukwezi kwa Shaabani kwinjiraga yafungaga iduka rye agasoma Qor'an gusa".
    3-Kwirinda ibyaduka n'ibihimbano bikunze gukorwa na bamwe mu badafite ubumenyi ku idini nko gusali iswala cyangwa Rakaa runaka mu ijoro ryo hagati mu kwezi kwa Shaabani no gusiba amanywa yaryo wibaza ko bikurinda ibibi cyangwa bikongerera igihe cyo kubaho, ibyo byose ni ibihimbano Umuyislamu agomba kwirinda muri uku kwezi kwa Shabani.

    UKO UMUYISLAMU YAKIRA UKWEZI KWA

    RAMADHANI

    Ukwezi kwa Ramadhani ni ukwezi gufite icyubahiro n'agaciro gakomeye muri Islamu, niko kwezi Qor'ani yahishuwemo, Imana yategetse abemeramana gusiba uku kwezi kose bigomwa ibyo kurya, kunywa n'imibonano mpuzabitsina n'abo bashakanye ku manywa y'uku kwezi, Umuyislamu rero agomba kwitegura ukwezi kwa Ramadhani mu buryo bukurikira:


    • Agomba kwitegura kukwakira neza n'ibyishimo byinshi akanasaba Imana ko yamushoboza kukugeraho kukamusanga ari muzima afite ubushobozi bwo gusiba no kwitabira gahunda zindi zo kugaragira Imana no kuyiyegeraza muri uko kwezi, nk'uko Intumwa yajyaga isaba Imana igira iti:

    "Nyagasanai shyira umugisha muri uko kwezi kwa Rajabu kandi n'ukwa Shabani kandi utugeze ku kwezi kwa Ramadhani turi bazima.

    • Gushyiraho umugambi no kwiyemeza gusiba uku kwezi no gukora ibikorwa bindi byo kwiyegereza Imana nk'ibihagararo by'ijoro (Tarawehe) ibyo byose akabikora agamije gushimisha Imana.

    • Kwiyemeza ko azasiba we n'ibice byose by'umubiri wose bikirinda gukora ibyo Imana yaziririje, ururimi rwe akarurinda kuvuga amagambo mabi cyangwa gusebanya, amaso ye akayarinda kureba ibyo Imana yaziririje, amatwi ye akayarinda kumva ibibi, amafunguro ye akayabona mu nzira nziza Allah yaziruye.
    • Kwiyemeza kuzazirikana akanahozaho imigenzo y'Intumwa Muhamadi (Allah amuhe amahoro n'imigisha) nko gusiburuka kugihe no gukereza ifunguro ryo mu gicuku (idaku) ukarifata ku gihe cya nyuma cyayo, akanarushaho kugira umuhate mu bikorwa byiza bitandukanye nko gusoma Qor'ani kenshi gashoboka n'ibindi.
    • Kumvako ukwezi kwa Ramadhani ari igihe cyiza cyo gukora ibyiza akanumva ko uku kwezi gutandukanye n'ayandi mezi bityo agomba kugufatirana agakora ibyiza kandi agatanga abandi mu kubikora, nk'uko Imana yategetse abemera kurushanwa mu byiza igira iti: “Ngaho muri ibyo byiza abarushanwa nibarushanwe".

    Qor'ani Mutwafifina : 26


    • Kwishimira ibyiza by'uku kwezi no kubyakirana ubwuzu, nk'uko Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yajyaga itanga inkuru nziza kubera ko ukwezi kwa Ramadhani kugeze igira iti:

    “Ukwezi kwa Ramadhani kubagezeho, ukwezi kw'imigisha, Imana yabategetse kugusiba, muri uku kwezi, imiryango y'ijuru irafungurwa, iy'umuriro igafungwa".


    • Gushyiraho gahunda n'iteganyamigambi ry'ibikorwa bya buri munsi uzakora mu kwezi kwa Ramadhani, nk'uko rero abantu bateganya guhunda n'imigambi y'inyungu zo ku isi ni nako bakwiye gutegura gahunda zo kwiyegereza Imana.


    • Gushaka ubumenyi bw'amategeko arebana n'igisibo kugirango urusheho gukora ibyo usobanukiwe bityo ubikore nk'uko bikwiye ukurikije imigenzo y'Intumwa Muhamadi (Allah amuhe amahoro n'imigisha) , ibyo yabigeraho yitabira guhunda z'amasomo yo mugisibo akanabaza abamenyi ibyo adasobanukiwe, Imana yaravuze iti:


    "Mujye mubaza abafite ubumenyi niba hari ibyo mutazi". Qor'ani Anbiya'a: 7


    • Kwicuza ibyaha kumana ngo kwiyemeza kubireka burundu no kutazabisubiraho kuko ukwezi kwa Ramadhani ari igihe cyiza cyo kwicuza no kubona imbababazi z'Imana, ubwo se utakwicujijemo aba azicuza ryari? Intumwa Muhamadi (Allah amuhe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Afite igihombo gikomeye wawundi ukwezi kwa Ramadhani kuzasanga ari muzima kukamusiga atababariwe ibyaha bye".


    • Guharanira guhamagarira abantu kugana Imana, ubibutsa amategeko agenga igisibo usobanukiwe, gukwirakwiza udutabo twateguwe n'abamenyi tugaragaza ibirebana n'igisibo.
    • Kuzirikana abakene,imfubyi n'abapfakazai n'abandi bababaye, ukabafasha kuzabona amafunguro yo gusiburukiraho (ifutari) uhereye kubahafi mu muryango wawe n'abaturanyi, Intumwa Muhamadi (Allah amuhe amahoro n'imigisha) yaravuze ati: "Uzaha umuntu wasibye ifunguro ryo gusiburukiraho (ifutari) Imana imuha ibihembo nk'iby'uwasibye". Na none Intumwa Muhamadi (Allah amuhe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Ntibikwiye ko umwemera arya agahaga kandi umuturanyi we ashonje".

    • Kwiyemeza gutangira ubuzima bushya agatunganya umubano we n'abandi mu buryo bukurikira:


    1. Umubano we n'umuremyi we Allah, yiyemeza kumusaba imbabazi z'ibyaha no kubyicuza kwicuza gutanganye akiyemeza ko atazabisubira.


    2. Umubano we n'ababyeyi be n'abandi bo mu muryango we, bagasabana imbabazi kumakosa bagiranye, bakiyemeza gutangira ubuzima bushya bwa kivandimwe no gushyirahamwe.
    3. Umubano we n'umuryango mugari w'abo abana nabo mubuzima bwe, nk'inshuti, abo bakorana n'abandi nk'abaturanyi, abo bose agomba gutangira ubuzima bushya mu mubano mwiza no gusaba imbabazi uwo yaba yarahemukiye kandi akiyemeza kunoza umubano nabo mubihe by'imbere.

    Uko niko Umuyislamu yakira igisibo cy'ukwezi kwa Ramadhani n'ubwuzu n'ibyishimo bikomeye, nk'uko ubutaka bwakira imvura nyuma y'amapfa cyangwa uko umurwayi urembye yakira muganga uje kumuvura cyangwa uko umuntu yakira inshuti ye magara bamaze igihe batabonana.

    IGISIBO CY'UKWEZI KWA RAMADHAN

    IBISOBANURO BY'IGISIBO:

    Gusiba muri Islam bisobanuye kwifata ureka ibyo kurya,kunywa ukanareka imibonano mpuzabitsina n'uwo mwashakanye kuva umuseke utambitse kugeza izuba rirenze, ibyo ukabikora ugamije kwiyegereza Allah no kumugandukira ushaka ibihembo bye.

    UMWANYA GUSIBA UKWEZI KWA RAMADHAN BIFITE MU IDINI:

    Gusiba ukwezi kwa Ramadhan ni itegeko ry'Imana kandi riremereye ndetse ni imwe mu nkingi 5 zigize Islamu, ni yo mpamvu umuntu wabihakana ko atari itegeko abisobanukiwe ibyo bimuvana mu buyislamu kuko aba ahakanye ikintu kizwi mu idini.

    ZIMWE MU MPAMVU ZATUMYE IGISIBO KIBA ITEGEKO:

    • Igisibo gihuza abakire n'abakene mu kumva uko inzara ibabaza, maze bigatuma abakire batekereza ku bakene bakanabafasha.

    • Kumenyereza umutima w'umuntu kwihangana no kwifata.

    IBYIZA BY'IGISIBO CY'UKWEZI KWA RAMADHAN

    Gusiba ukwezi kwa Ramadhan bifite ibyiza byinshi n'ibihembo bihambaye ku Mana nk'uko byashimangiwe n'imvugo nyinshi z'Intumwa y'Imana Muhamad (Imana imuhe amahoro n'imigisha) muri izo ni uko iyo ukwezi kwa Ramadhan kwageraga Intumwa y'Imana yajyaga iha inkuru nziza abasangirangendo bayo kubera uko kwezi igira iti:

    ((Muziwe n'ukwezi kwa Ramadhan ukwezi kw'imigisha,Imana ikumanuramo impuhwe zayo ibabarira ibyaha ikanakira ubusabe,kandi Imana ireba uko murushanwa mu gukoramo ibyiza maze ikabaratira abamalayika bayo,ngaho nimwereke Imana ibyiza bibaturutseho,kandi mumenye ko umunyabyago ari uzimwa impuhwe z'Imana muri uku kwezi).

    IGIHAGARARO CYO MU KWEZI KWA

    RAMADHAN(TARAWEHE)

    Iswalat iya Tarawehe ni kimwe mu mwihariko w'ibikorwa byiza bikorwa mu kwezi kwa Ramadhani gusa, kandi bikaba umugenzo ukomeye w'Intumwa y'Imana,bityo abayislamu bagomba kuyizirikana kandi bakayikora mu mbaga(jamaat)inyuma ya Imamu ndetse bakirinda gusohoka Imamu atararangiza kuko ari byo bibahesha ibihembo byinshi,nk'uko Intumwa y'Imana yabishimangiye igira iti: ((Umuntu uhagararanye na Imamu kugeza ubwo arangije,Imanaim wandikira ibihembo by'uwakoze igihagararo cy'ijoro ryose)).

    UMUBARE W'IRAKA ZA TARAWEHE

    Iswala ya Tarawehe kimwe n'izindi swala z'ijoro nta mubare w'iraka ntarengwa zite, ku gihe cy'abaswahaba b'Intumwa y'Imana bakoraga tarawehe y'iraka 23 ubundi bagasali iraka 11 bashingiye ko Intumwa y'Imana itigeze igena umubare w'iraka ntarengwa mu iswala ya tarawehe.

    Ariko ibyiza kurushaho ni uko abantu basali iraka 11 cyangwa 13 kuko ariwo mugenzo w'Intumwa yakoraga mu bihe byinshi byayo, bikaba ari na byo byoroheye abasali bitabananiza cyane,ariko uwakongeraho cyangwa akagabanya nta kibazo nabyo biremewe ndetse nta n'ubwo ibyo bikwiye gutera impaka mu bayislamu