zaka
amatsinda
inkomoko
Full Description
Amaturo (Zakat(
Intangiriro
Imana yategetse abagaragu bayo ibikorwa binyuranye byo kuyigaragira, muri byo harimo ibigendanye n'imbaraga z'umubiri nk'iswala, hakabamo ibikorwa byo gutanga umutungo ukunda uwutangiye roho yawe, ariyo maturo (Zakat) n'imfashanyo (SWADAKA), hakabamo na none ibikorwa by'umubiri n'umutungo icyarimwe nka HIDJA (umutambagiro mutagatifu) na DJIHADI (Guharanira inzira z'Imana), hakabamo ibikorwa byo kubuza no gukumira roho kubyo ikunda cyangwa yifuza nk'igisibo (ASWIYAMU). Imana rero yanyuranyije ibikorwa byo kuyigaragira kugira ngo igerageze abagaragu bayo no kugira ngo buri wese akore ibimworoheye n'ibimushobokeye.
Ibisobanuro , amategeko n'ibyiza byayo
Zakat, ni igeno ry'itegeko ritangwa rivanwa mu mutungo bwite w'umuntu, rihabwa abantu runaka, mu gihe runaka, iyo wujuje igipimo fatizo.
Umutungo ntacyo umarira nyirawo ku Mana keretse iyo wujuje amabwiriza atatu:
Kuba yarawubonye mu nzira zemewe.
Kuba atawuhugiraho ngo umuteshe kubaha Imana n'intumwa yayo Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigish).
Kuba yubahiriza ibyo Imana imusaba muri uwo mutungo (Zakat na SWADAKA(
Itegeko rya Zakat (Amaturo) ryahishuriwe iMakka, ariko igipimo cyaryo n'ingano , ibisobanuro birambuye ku mitungo itangwaho Zakat n'aho itangirwa, byahishuriwe i Madina nyuma y'imyaka ibiri (2) intumwa y'Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yimutse.
Umwanya Zakat ifite mu idini ya Islam
Zakat ni imwe mu nkingi z'ingenzi zigize ubuislamu, nyuma y'ubuhamya bubiri (Guhamya Imana n'intumwa yayo) n'amasengesho (Swalat), ikaba ari inkingi ya gatatu mu nkingi z'ubuislamu. Imana Nyir'ubutungane iragira iti:
"Fata amaturo mu mitungo yabo, kugira ngo uyabasukuze yeze roho zabo, kandi ujye ubasabira kuko ubusabe bwawe bubaha ituze, kandi Imana irumva ikanamenya byose". Qor'ani 9:103
Zakat iba itegeko k'uwujuje ibi bikurikira:
Kuba ari umuslamu
Kuba atari umucakara
Kuba umutungo ugejeje ku gipimo (Fatizo(
Kuba nta mwenda yishyuzwa ngo ugabanye igipimo fatizo igihe cyo gutanga amaturo.
Kuba umutungo umaze umwaka (uretse ibihingwa kuko bitangirwa Zakat igihe cyose byeze).
Impamvu y'itegekwa rya Zakat
Intego nyamukuru mu gufata amaturo no kuyakira, ntabwo ari ukurundanya imitungo no kuyiha abakene n'abatishoboye gusa, ahubwo impamvu nyir'izina, ni uguha agaciro umuntu kurusha umutungo, no kugira ngo umuntu abe shebuja w'umutungo aho kuba umugaragu wawo, ninaho ijambo Zakat rikomoka (kweza cyangwa gusukura) ni uko uwo mutungo utanzwe (Zakat) weza roho y'uwutanze ukayisukura ibyaha n'uwuhawe akanezerwa. - Nubwo mubigaragara, Zakat ari ugukora mu mutungo umuntu afite, agakuramo rya geno bikaboneka ko ugabanutse, ariko muby'ukuri ntuba ugabanutse, kuko ibyiza by'icyo gikorwa (Zakat) bitwereka ibi bikurikira:
Umutungo usigaye, Imana iwushyiramo imigisha
Umutima w'utanga uraguka, imani (ukwemera) ikiyongera, akarushaho kugira imico myiza no kugwaneza.
Zakat ni igikorwa cyo gutanga no kwakira; ni ugutangira roho yawe ibyo ikunda (umutungo) ku ngurane y'ibyo ukunda bibiruta aribyo:
gushimisha Nyagasani Imana yawe
Gutsindira ijuru ry'Imana - Gahunda nyayo y'umutungo muri Islamu, ishingiye ku kwemera ko Imana ari imwe itagira icyo ibangikanywa nacyo mu kuyisenga, kandi ukemera ko ubutunzi bwose ari ubwayo, akaba ari nayo mpamvu twemera ko Imana ariyo ifite uburenganzira bwo kugena uburyo bwo gutunga no kugena amabwiriza yo gutanga.
Amaturo (Zakat) ahesha nyir'ukuyatanga amahirwe yo kubabarirwa ibyaha bye, akaba ariyo mpamvu yo kubona ijuru ry'Imana no kuzarokoka umuriro wa DJAHANAMA.
Imana yategetse gutanga Zakat, ishishikariza kuyitanga kubera ibyiza byayo mu kweza roho iyivana mu mwanda w'ubugugu no kugundira, ikaba ikiraro gihuza abakire n'abakene, roho zabo zigacya, imitima igaterera, maze umutekano, urukundo n'ubuvandimwe bose bakabigira intego.
Amaturo (Zakat) yongera umusaruro w'ibyiza bya nyir'ukuyatanga, kandi atuma umutungo utangirika, agatuma wiyongera, agakemura ibibazo by'abakene n'abashonji kandi agatuma Imana irinda umutungo wuyitanga kwibwa, gushya, gusahurwa n'ibindi
Ibipimo bya Zakat
Imana yashyizeho ibipimo bitangwa kuri Zakat ikurikije imvune yabayeho mu gushaka umutungo ivanwamo:
Umutungo ubonywe wari waratabwe mu gitaka n'abakera (RIKAZU) nta mvune, utangirwa Zakat ya kimwe cya gatanu (1/5) gihwanye na (20%)
Umutungo ubonetse habayeho gusukira nta mvune, utangirwa Zakat ya 1/10.
Umutungo ubonetse habayeho imvune zo kuvomera bihoraho, utangirwa Zakat ya 1/20 bingana 5%.
Umutungo ubonetse hakoreshejwe imbaraga zidasanzwe mu kuwushaka, nk', utangirwa Zakat ingana na 1/40 bingana na 2,5%.
Ibyiza byo gutanga Zakat
Imana iragira iti:
"Muby'ukuri, abemeye, bagakora ibikorwa byiza ,bagahozaho amasengesho bagatanga amaturo, abo bafite ibihembo byabo bituruka ku Mana Umurezi wabo, kandi nta bwoba bazagira, nta n'ubwo bazagira agahinda".
Qor'ani 2:277
Zakat ni itegeko kuri buri muislamu wigenga, umukuru n'umuto, igitsina gabo cyangwa igitsina gore, kuwatokowe mu bwenge cyangwa umusazi, iyo umutungo we uriho ugaragara kandi ugejeje ku gipimo fatizo (NISWABU) hagashira umwaka.
Umuhakanyi ntategekwa gutanga Zakat cyangwa IBADA zindi zisabwa abaislamu, ariko ku munsi w'imperuka azabihanirwa, usibye ko ku isi atabitegetswe kandi atabiherwa ingororano keretse abanje kuba umuislamu.
Umutungo w'ibikomoka mu butaka(ibicukurwa), n'umusaruro w'amatungo aragirwa, bitangirwa Zakat iyo byujuje igipimo (NISWABU) bitabaye ngombwa ko hashira umwaka, naho inyungu ziva mu bucuruzi, ntizigombera kumara umwaka kuko zishingira ku mwaka w'igishoro, kimwe n'uko (RIKAZU) ibyari bitabye mu butaka byaba bike cyangwa byinshi, ntibirindira kumara umwaka cyangwa ngo byuzuze igipimo fatizo.
Zakat ya WAQ'FU( ingabire rusange kubera Imana(
Impano zitangwa zigamije inyungu rusange nk'imisigiti, amashuri n'ibindi nkabyo, ibyo ntibitangirwa Zakat, kimwe n'ibindi byateganyijwe gutangwa mu nzira z'ibyiza kubw'inyungu za rusange, nabyo bifatuwa nka WAQ'FU (Impano) ntibitangirwa Zakat, uretse ko WAQ'FU (Impano) itangirwa Zakat, ari ihawe umuntu ku giti cye cyangwa umwe mu bana be.
Gutanga Zakat ni itegeko ridasubirwaho, nubwo uyitanga yaba afite umwenda abanza kwishyura, asigaye yaba agejeje ku gipimo fatizo agatangamo Zakat ,akabona kuba umwere. - Zakat itangwa mu mutungo nyir'izina, umusaruro w'imyaka utangwa muri iyo myaka, amatungo ku matungo, amafaranga ku mafaranga, kandi ntibyemewe ingurane keretse bibaye ngombwa kubera inyungu rusange.
Ntibyemewe k'ufite umutungo utari uwe kuwutangamo Zakat. Amazu yo kubamo,Umutungo urebana n'ibikoresho byo mu rugo nk'intebe, imodoka itinjiza inyungu n'ibndi akoresha mu buzima bwe bwa buri munsi, ntibitangirwa Zakat. Imvugo y'intumwa y'Imana dukomora kuri ABI HURAYIRAT (Imana imwishimire) iragira iti:
Ntibyemewe ko umuislamu yatanga Zakat ku mugaragu we cyangwa ifarasi ye. yakiriwe na BUKHARIY na MUSLIMU
Iyo umuntu afite amafaranga ageze ku gipimo fatizo, akayamarana umwaka, ategetswe kuyatangira Zakat, nubwo haba hariho icyo yayateganyirije kuyakemuza nk'ubukwe n'ibindi. Iyo umuislamu apfuye, ataratanga Zakat kandi abifitiye ubushobozi,abaragwa n'abamuzungura barayimutangira ikavanwa mubyo bahabwa mbere yo kugabana iminani no kugabana ibyo yasize.
Imitungo itegetswe gutangirwa Zakat
Imitungo itegetswe gutangirwa Zakat (Amaturo), igizwe n'ibintu bine (4):
Imitungo y'agaciro: Igizwe na ZAHABU, i FEZA, impapuro z'imitungo nka Cheques, amafaranga n'ibindi.
Amatungo aragirwa: agizwe n'ingamiya, inka, ihene n'intama.
Ibihingwa: bigizwe: n'ibihingwa by'ibinyampeke n'imbuto.
Ibicukurwa mu butaka: nk'ubutare, Corta, umuringa n'ibindi
Ibicuruzwa: Ni ibyateganyirijwe kugurwa no kugurishwa.
ZAKA YA ZAHABU NA FEZA
Igipimo fatizo kuri ZAHABU gihera ku magarama mirongo inani n'atanu (85g) , agatangirwa Zaka ya zahabu ingana na kimwe cya miringo ine (1/40) . - Igipimo fatizo kuri FEZA, gihera ku magarama maganatanu na mirongo icyenda n'atanu (595g), agatangirwa zaka ingana na 1/40 .
Igipimo fatizo Igitangwa
Amagarama (85g) 1/40 = 2.5% kuri Zahabu
Amagarama (595g) 1/40 = 2.5% Kuri FEZA
Gutunganya ZAHABU na FEZA
Gutunganya ZAHABU na FEZA, biri ugutatu:
Hari ukuyitunganya ugamije kuyicuruza, icyo gihe uyitangira Zaka y'ibicuruzwa.
Ukuyitunganya ugamije imitako, nk'ibyombo byo mu rugo, amabirika, ibiyiko n'ibyuma, iyo igejeje ku gipimo fatizo itangirwa Zakat.
Kuyitunganya ugamije kuyikoresha mu buryo bwemewe cyangwa kuyitiza, nayo uyitangira Zakat iyo igeze ku gipimo fatizo.
Impapuro z'imitungo nk'inote z'amafaranga, za cheques n'ibindi, nabyo bihabwa agaciro ka ZAHABU cyangwa ka FEZA, agaciro kabyo kaba kageze ku gipimo fatizo,bigatangirwa Zakat ingana na kimwe cya mirongo ine ( 1/40) = 2.5% .
Zakat irebana na Zahabu na Feza bikoreshwa mu mitako:
Biremewe ku mugore kwambara imitako ya Zahabu cyangwa Feza, nta bwangizi, kandi nawe asabwa kubitangira Zakat buri mwaka, iyo bigeze ku gipimo fatizo, iyo atari azi ko ari ngombwa kuri we kubitangira Zakat, ayitanga akimara kubimenya, usibye ko adasabwa gutanga Zakat yabyo y'imyaka yashize atarabimenya.
DIYAMA n'andi mabuye y'agaciro Atari zahabu na feza, iyo ari ibyo kwambarwa nta Zakat bitangirwa, ariko iyo ari ibyo gucuruzwa, agaciro kabyo karahuzwa kakagereranywa n'aka Zahabu na Feza, iyo byujuje igipimo fatizo hagashira umwaka, bitangirwa Zakat y'ibicuruzwa ingana na 1/40 = 2, 5%.
Zahabu na Feza ntibihuzwa kugira ngo byuzuze igipimo fatizo, ahubwo harebwa ingano ya buri kimwe ukwacyo, iyo cyujuje igipimo fatizo gitangirwa Zakat. - Andi mabuye y'agaciro atari ZAHABU na FEZA n'ibindi bituruka mu mazi no mu butaka nka PETROL n'ibindi, ibyo bihabwa agaciro, byaba bigeze ku gipimo fatizo cya Zakat bigatangirwa Zakat y'ibicuruzwa ariyo ingana na kimwe cya mirongo ine (1/40) cy'agaciro kabyo= 2.5%.
Zakat Y'AMATUNGO
Amatungo atangwamo Zakat ni: ingamiya, inka, ihene n'intama. Amatungo arimo ibice bibiri (2):
Amatungo aragirwa mu nzuri Igihe cyose cyangwa igihe kirekire mu mwaka. Aya matungo agomba gutangwamo Zakat iyo agejeje ku gipimo fatizo giherwaho kandi akaba amaze umwaka, yaba yorowe kubera amata, kwororoka cyangwa ari ay'inyama. Usaruza Zakat, yirinda gufata amatungo meza cyane n'amabi, ahubwo afata ari hagati.
Amatungo yahirirwa: Aya matungo, iyo nyirayo ayakoramo , akaba amaze umwaka, ayaha agaciro, yasanga kageze ku gipimo fatizo cya Zakat akayatangira Zakat y'ibicuruzwa ingana na 2, 5% aribyo bingana na 1/40 cy'agaciro ayo mafaranga afite. Naho iyo ayo matungo adateganyirijwe , ahubwo ari ayo gukamwa cyangwa kororoka kandi akaba ayahirira anayagurira ubwatsi, icyo gihe nta Zakat y'amatungo atanga.
Ibipimo byo gutanga Zakat mu matungo
Igipimo fatizo, umuntu agomba kuba agejejeho kugira ngo ategekwe Zakat y'amatungo:
Ku ihene, agomba kuba afite nibura ihene mirongo ine (40).
Ku nka, agomba kuba afite nibura inka mirongo itatu (30),
Ku ngamiya, agomba kuba afite nibura ingamiya eshanu (5).
Uko Zakat y'amatungo itangwa
1. IHENE
Kuva Kugeza Igitangwa
40 120 Ihene 1
121 200 Ihene 2
201 399 Ihene 3
Nyuma y'aha, kuri buri hene 100 utangamo imwe, iyo zigeze kuri 400 kugeza kuri 499 utanga ihene 4, zagera kuri 500 ugatanga ihene 5 bityo bityo Icyitonderwa: Ihene n'intama byose bishyirwa mu muryango umwe.
2. INKA
Kuva Kugeza Igitangwa
30 39 Inka 1 ifite umwaka umwe
40 59 Inka imwe ifite imyaka ibiri
60 69 Inka 2 buri yose ifite umwaka umwe
Nyuma yaho muri buri nka;
30 utangamo inka imwe (1) ifite umwaka.
40 ugatangamo inka (1) ifite imyaka ibiri
50 utangamo inka (1) ifite imyaka ibiri kimwe no kuri 40.
70 utanga inka ebyiri (2), imwe (1) ifite imyaka ibiri n'indi (1) ifite umwaka umwe
100 utanga eshatu (3), ebyiri (2) zifite umwaka umwe n'imwe (1) ifite imyaka ibiri.
120 utanga inka enye (4) zifite umwaka umwe buri imwe, cyangwa ugatanga inka eshatu (3) zifite imyaka ibiri
3. INGAMIYA
Kuva Kugeza Igitangwa
5 9 Ihene 1
10 14 Ihene 2
15 19 Ihene 3
20 24 Ihene 4
25 35 Inyana y'Ingamiya ifite umwaka umwe
36 45 Inyana y'Ingamiya ifite imyaka ibiri
46 60 Ingamiya ifite imyaka itatu
61 75 Ingamiya ifite imyaka ine
76 90 Ingamiya 2 zombi zifite imyaka ibiri
91 120 Ingamiya 2 zombi zifite imyaka itatu
Nyuma yaho, iyo zirenze ingamiya 120 kuri buri ngamiya
40 utangamo ingamiya ifite imyaka ibiri,
50 utangamo ingamiya ifite imyaka itatu,
121 utangamo eshatu (3) buri imwe ifite imyaka ibiri,
130 Atanga eshatu (3); imwe ifite imyaka itatu n'izindi ebyiri buri imwe ifite imyaka ibiri.
150 Atanga eshatu (3); zifite imyaka itatu buri imwe,
160 Atanga enye (4); buri imwe ifite imyaka ibiri,
180 Atanga ebyiri (2) zifite imyaka itatu hamwe n'izindi ebyiri (2) buri imwe ifite imyaka ibiri,
200 Atanga eshanu (5) buri imwe ifite imyaka ibiri cyangwa agatanga enye (4) buri imwe ifite imyaka itatu, bityo bityo
Muri Zakat y'ihene, hatangwa isekurume ifite amezi atandatu (6) cyangwa ishashi ifite umwaka.
Ntibyemewe gutanga imfizi muri buri bwoko bwose bw'amatungo twavuze haruguru, uretse inka niho honyine byemewe n'igihe amatungo ari imfizi gusa zihari igihe cyo gutanga ZAKKAT.
Usarura ZAKKAT ntiyemerewe guhitamo amatungo meza arimo kuruta andi, urugero: itungo rihaka, imfizi igihe ariyo bakoresha mu kwimya, ifite inyana icyonsa, ahubwo afata iziri mu rugero. Yirinda inziza cyane n'imbi zifite inenge.
Ntibyemewe gutandukanya amatungo ari hamwe, kubera gutinya gutanga Zakat,
URUGERO : iyo atunze ihene mirongo ine (40), ntiyemerewe kuzigabanyiriza ahantu habiri kugira ngo uzaza gusaruza azasange zitagejeje ku mubare.
Ntibinemewe ko abantu batandukanye bahuza ihene zabo, buri wese afite mirongo ine (40) ,bagakora amayeri yo kuzitirira umuntu umwe, zikaba 120 hagatangwamo imwe gusa.
Zakat y'ibihingwa
Ibihingwa bitangwamo Zakat ni: Ibinyampeke N'imbuto
Ibinyampeke byose bigomba gutangirwa Zakat, naho imbuto zitangwamo Zakat ni izipimwa kandi zigahunikwa nk'itende n'imizabibu. Kugira ngo Zakat y'ibihingwa ibe itegeko, bigomba kuba byujuje ibi bikurikira:
Kuba ari ibye igihe byeze.
Kuba bigejeje ku gipimo fatizo gitangirirwaho, aricyo kingana n'ibitebo bitanu bihwanye n'ibiro 616 Kgs.
Biturutse ku musangirangendo witwa ABI SAIDI AL KHUD'RIY Imana imwishimire, yaravuze ati:
Intumwa y'Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Utagejeje ku ngamiya eshanu nta Zakat atanga, n'utagejeje ku bihingwa bingana n'igipimo cya "wisqu" eshanu (5) nta Zakat atanga. Yakiriwe na BUKHARIY na MUSLIM
WISQU: ni igipimo bapimishaga Imyaka kingana n'ibiro 123 kgs, bisobanuye ko Wisqu eshanu, zingana n'ibiro 616, aricyo gipimo fatizo kuri Zakat y'ibihingwa.
Ibitangwa muri Zakat y'ibihingwa:
Iyo ibihingwa byavomewe nta mvune nyinshi zirimo , nk'ibyuhiwe n'imvura cyangwa imigezi ibiri hafi, icyo gihe iyo bigejeje ku gipimo fatizo kingana n' ibiro 616 atangamo kimwe cya cumi (1/10) cy'ibyo yejeje igihe asaruye.
Iyo ibihingwa byavomewe harimo imvune nk'abavomera bakoresheje imashini na za moteri zizamura amazi n'ibindi bikoreshwa mu kuvomera imyaka, iyo bigejeje ku gipimo fatizo aricyo kingana n'ibiro 616, atangamo kimwe cya makumyabiri (1/20) cy'ibyo yejeje igihe asaruye.
Biturutse ku musangirangendo witwa ABDULLAHI mwene OMAR, (we na Se Imana ibishimire), yavuze ko intumwa y'Imana amahoro n'imigisha bibe kuri yo yavuze iti:
"Imyaka yuhiwe n'imvura cyangwa imigezi, itangwamo kimwe cya cumi (1/10), naho imyaka yuhiwe ivomewe hakoreshejwe ibikoresho byo kuhira amazi, itangwamo icya kabiri 1/2 cya kimwe cya cumi (1/10) Yakiriwe na BUKHARIY na MUSLIM bikaba bingana na kimwe cya makumyabiri (1/20) k'ibyo yejeje= 5%
Zakat y'ibihingwa, itegekwa igihe imyaka yeze neza, impeke zimaze gukomera n'igihe imbuto zitangwamo Zakat zimaze guhisha.
Iyo imyaka igurishijwe nyuma yo kwera neza yari igejeje igihe cyo gutangirwa Zakat, icyo gihe Zakat yayo itangwa na nyirayo wayigurishije, naho iyo igurishijwe itarageza igihe cyo gutangirwa Zakat, icyo gihe Zakat yayo izatangwa n'uwayiguze igihe izaba yeze.
Iyo ibihingwa birumbye nta ruhare uwabihinze abigizemo, nta Zakat bitangirwa.
Imboga n'imbuto zidahunikwa, nta Zakat y'ibihingwa bitangirwa, ariko igihe biteganyirijwe , bihabwa agaciro bigatangirwa Zakat y'ibicuruzwa iyo bigejeje ku gipimo fatizo.
Uwatishije ubutaka kugira ngo abuhingemo, niwe utanga Zakat y'imyaka asaruye, naho nyir'ubutaka iyo ahawe ubukode bugeze ku gipimo fatizo cya Zakat, ubwo bukode abutangira Zakat iyo hashize umwaka afashe ubwo bukode, uhereye igihe ubukode bwabereye.
Zakat y'ubuki
Umuntu uhakuye ubuki, yaba abuvanye mu mitiba ye bwite cyangwa mu mashyamba n'ahandi hose, atanga Zakat ingana na kimwe cya cumi 1/10 , iyo ubwo buki bugeze ku gipimo fatizo kingana n'ibiro mirongo itandatu na bibiri 62 Kgs , ariko iyo ubuki buteganyirijwe gucuruzwa, icyo gihe buhabwa agaciro, bwaba bugejeje kugipimo fatizo bugatangirwa Zakat y'ibicuruzwa ingana na kimwe cya mirongo ine 1/40 cy'agaciro k'ubwo buki.
Zakat Y'IMITUNGO YAVUMBUWE MU BUTAKA YARATABWE N'ABANTU BA KERA "RIKAZ"
Iyo umuntu asanze imitungo mu butaka, yari yaratabwe n'abantu ba kera cyane batazwi, awutangira Zakat uko waba ungana kose, waba muke cyangwa mwinshi, agatangamo kimwe cya gatanu 1/5 , ibisigaye bikaba ibye.
Zakat y'ibicuruzwa
Ibicuruzwa, ni ibintu byose bigurishwa kubera inyungu, byaba ibitimukanwa nk'amazu, ibibanza, n'iyimukanwa nk'amatungo, imyaka, ibinyobwa n'ibindi
Ibintu byose bicuruzwa, iyo bigejeje ku gipimo fatizo cya Zakat kingana n'agaciro ka ZAHABU ifite amagarama 85 cyangwa FEZA ifite amagarama 595, bikaba bimaze umwaka, icyo gihe bihabwa agaciro bigatangirwa Zakat ingana na kimwe cya mirongo ine (1/40) cy'agaciro kabyo cyangwa agatanga 1/40 cy'ibicuruzwa byose iyo ari ubwoko bumwe.
Amazu yo guturamo, imodoka zitinjiza n'ibindi bikoresho umuntu akoresha ku giti cye n'abantu be, ibi byose nta Zakat bitangwamo. Imodoka, amazu n'ibindi byinjiza umutungo, bitangirwa Zakat mubyo byinjije iyo bigeze ku gipimo fatizo, Zakat bitangirwa ni kimwe cya mirongo ine 1/40 cy'ibyinjiye bihari.
Umuntu ufite imodoka cyangwa inzu agurisha, icyo gihe bibarwa mu bicuruzwa, agomba kubitangira Zakat y'ibicuruzwa.
Imashini zikoreshwa mu buhinzi cyangwa mu bwubatsi n'ibindi, nta Zakat zitangirwa kuko ari izo nyirazo akoresha, keretse arizo acuruza, icyo gihe azitangira Zakat y'ibicuruzwa ingana na kimwe cya mirongo ine 1/40 cy'agaciro kazo.
Zakat Y'IMIGABANE MURI SOSIYETE
Sosiyete z' zitanga Zakat mu buryo bukurikira:
Zakat YA SOSIYETE
Sosiyete z' nk'izitumiza zikanohereza ibintu mu mahanga, izigurisha, izigura n'izindi, zitanga Zakat y'ibicuruzwa mu gaciro k'ibyo zicuruza byose hiyongereyeho inyungu iyo bimaze umwaka kandi bikaba bigeze ku gaciro fatizo ka Zakat, hagatangwamo kimwe cya mirongo ine (1/40) cy'umutungo wose wa Sosiyete.
Zakat Ku Migabane:
Iyo nyir'imigabane muri sosiyete agamije gukomeza kugira uruhare rwe mu migabane ye muri sosiyete, akajya afata inyungu yayo buri mwaka, izo nyungu azitangira Zakat, naho iyo agamije gucuruza muri iyo migabane, agura, agurisha ibi n'ibi ashaka inyungu, icyo gihe ategekwa gutanga Zakat ku migabane yose afite muri sosiyete, ubwo Zakat yayo ikaba nk'iy'ibicuruzwa ingana na kabiri n'igice ku ijana (2,5%) bingana na kimwe cya mirongo ine (1/40) cy'uwo mutungo.
Zakat y'inganda
Inganda zikora ibintu nk'imiti, amashanyarazi, Sima, ibyuma n'ibindi bikoresho binyuranye, zigomba gutanga Zakat mu nyungu y'uruganda iyo igeze ku gipimo fatizo kandi ikaba imaze umwaka, bakazitangira kimwe cya mirongo ine (1/40) cy'inyungu yabonetse mu ruganda buri mwaka, nk'uko bikorwa kuri Zakat y'amazu ateganyirijwe gukodeshwa.
Zakat y'imitungo iziririjwe
Imitungo iziririjwe irimo ibice bibiri:
ZakatUL FITRI
"Zakatul Fitri":
Ni ituro ry'itegeko kubera gusiburuka igisibo cy'ukwezi kwa Ramadhani Imana yategetse gutanga ZakatUL FITRI, kugira ngo isukure igisibo cy'uwasibye ku magambo mabi aba yaravuze. Indi mpamvu yategetswe ni uko ari ifunguro ry'abakene ribarinda gusabiriza ku munsi w'iraidi bakifatanya n'abakire mu byishimo by'uwo munsi. Biturutse k'umusangirangendo w'intumwa witwa ABDULLAHI IBNI ABASI (we na se Imana ibishimire), yaravuze ati:
Intumwa y'Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha), yategetse gutanga ZakatUL FITRI kugira ngo isukure uwasibye ku magambo Atari meza aba yaravuze, ikaba n'ifunguro ry'abakene, uzayitanga mbere y'iswala y'iraidi, iyo izaba Zakat yemewe, naho uzayitanga nyuma y'iswala, iyo izaba iswadaqa (imfashanyo) mu maswadaqa asanzwe". Yakiriwe na ABU DAUDA na IBNU MADJAH
Umwanya Zakatul Fitri ifite muri Islamu
Zakatul Fitri, ni itegeko rya ngombwa kuri buri muislamu w'igitsina gabo n'igitsina gore, yaba afite ubwigenge cyangwa ari umucakara, yaba akuze cyangwa ari muto apfa kuba yavutse mbere y'uko izuba rirenga ku munsi wa nyuma w'igisibo. ZakatUL FITRI itegekwa umuntu ufite amafunguro ye n'umuryango we ku manywa n'ijoro ry'umunsi w'iraidi, ibisagutse agomba gutangamo ZakatUL FITRI.
Igipimo cy'ibitangwa
Utanga ZakatUL FITRI, kuri buri muntu atanga ibingana n'igipimo cyitwa SWAA, aribyo bihwanye n'ibiro bibiri n'amagarama magana ane (2400g), akaba agomba kwitangira we ubwe n'abantu ashinzwe, buri muntu akamutangira icyo gipimo, ubwo kugira ngo amenye ingano y'ibimugomba, afata icyo gipimo agakuba n'umubare w'abantu agomba gutangira, ikivuyemo niyo ngano y'ibyo agomba gutanga, kandi agomba kuyitanga mu gihugu igihe cyayo kimusanzemo.
Ibitangwamo Zakatul Fitri
Zakatul Fitri itangwa mu biribwa byiganje mu gihugu utanga arimo, kandi ntiyemerewe kubivunja mu mafaranga angana nabyo.
Igihe cyo gutanga Zakatul Fitri
Zakatul Fitri itangwa mu bihe bibiri :
Icyitonderwa:
Ntibyemewe kuyitanga nyuma y'iswala y'iraidi keretse uwabuze uko ayitanga.
Imyitwarire mu gutanga Zakat
Igihe cyo gutanga Zakat, uyitanga agomba kurangwa n'imyitwarirel myiza, muri yo twavuga:
Imana iravuga iti:
"Mutange mubyo twabafunguriye,mbere y'uko umwe muri mwe agerwaho n'urupfu, akavuga ati: Nyagasani iyaba wari untindije akanya gato, natanga amaturo kandi nkaba mu batunganye" Qor'ani 63:10
Iyo umuyobozi agusabye gutanga Zakat, utegetswe kuyitanga, kandi uba ubaye umwere imbere y'Imana uzanabihemberwa, ariko aramutse ayikoresheje mu nzira zitagenewe Zakat, aba akoze icyaha azabazwa n'Imana.
Iyo igihe cyo gutanga Zakat kigeze, ubwo iba ari indagizo iri mu kuboko kwa nyir'umutungo, niyo mpamvu iyo umutungo uhombye abifitemo uruhare, iyo Zakat iba ari umwenda agomba kuzishyura.
Ibyiza ni ugutanga Zakat ku bakene b'igihugu utuyemo, ariko biremewe ko Zakat yimurirwa ahandi kubera inyungu nko kuba hari umuryango wawe, cyangwa hakaba hari abakene bababaye cyane bikabije.
Ibyiza ni ukwitangira Zakat ubwawe, ariko biremewe ko wabishinga undi muntu akabigukorera.
Umutungo utarakugera mu maboko nk'uwo utarishyurwa nta Zakat utangirwa keretse umaze kukugera mu maboko
Ubona imitungo iza mu bihe bitandukanye nk'imishahara ,ikomoka mu bukode no mu bizungurwa, buri mutungo awutangira Zakat nyuma y'umwaka ahereye aho igipimo fatizo cyuzuriye .
IBIHANO BY'UWIMANA Zakat
Zakat, ni itegeko ry'Imana ku muislamu wujuje ibisabwa, abanga gutanga Zakat bari mu byiciro bikurikira:
Iyo ayimanye kubera kudasobanukirwa ko ari itegeko ry'Imana, uwo arigishwa agasobanurirwa uburemere bwa Zakat.
Iyo ayimanye kubera kuyirwanya no kuyihinyuza kandi asobanukiwe ko ari itegeko ry'Imana, uwo aba ahakanye Imana avuye muri Islamu, agomba kwicuza akemera iryo tegeko yahakanye, kandi agasubiramo ubuhamya (SHAHADA) bumusubiza muri Islamu.
Iyo ayimanye azi ko ari itegeko anaryemera, ariko akanga kuyitanga kubera ubugugu, ibyo ntabwo bimuvana muri Islamu, ariko ategekwa kuyitanga, iyo yanze ifatuwa ku mbaraga mu mutungo we kandi agahabwa igihano cyo kumukebura.
Abantu bimana Zakat, Imana yabateguriye ibihano bihambaye.
Imana iragira iti:
"Na Babandi bahunika ZAHABU na FEZA, kandi ntibabitange mu nzira y'Imana, abo bagezeho inkuru y'igihano kibabaza. Umunsi iyo mitungo izacanirwa mu muriro wa DJAHANAMA, igatwikishwa uburanga bwabo, imbavu zabo n'imigongo yabo babwirwa bati: "Ibi ni ibyo mwihunikiye , ngaho nimusogongere ibyo mwahunikaga ". Qor'ani 9:34-35
Intumwa y'Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Umuntu Imana ihaye umutungo ntatange ituro ryawo, ku munsi w'imperuka uwo mutungo uzahindurwa inzoka nini, ifite amahembe abiri, imwizunguruzeho maze imukande amajigo ye imubwire iti: "Njyewe ndi umutungo wawe, njyewe ndi ikigega cyawe, maze intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) isoma ijambo ry'Imana rigira riti: (("Babandi bagira ubugugu mu byiza Imana yabahaye, ntibatekereze ko ibyo ari byiza kuri bo, ahubwo ni ibyago kuri bo kuko ku munsi w'imperuka bazambikwa ibyo bagizemo ubugugu ")) Qor'an 3:180. Yakiriwe na BUKHAR
ABAHABWA Zakat
Abahabwa Zakat bari mu byiciro umunani (8), nk'uko Imana ibivuga muri Qor'an igira iti:
"Amaturo (Zakat) agenewe abatindi, abakene, abayasaruza, abamenyerezwa imitima yabo muri Islamu, abacakara n'abaremerewe n'imyenda, iryo ni itegeko ry'Imana kandi Imana niyo mumenyi wa byose, ninayo munyabugenge. Qor'ani 9:60
Ibisobanuro ku byiciro umunani (8) bihabwa Zakat.
AMWE MU MABWIRIZA AGENGA Zakat
Ntibyemewe guha Zakat abandi bantu batari mu byiciro umunani (8) byavuzwe muri Qor'ani.
Biremewe guha Zakat icyiciro kimwe bitewe n'ibibazo byihariye gifite, ariko iyo Zakat ari nyinshi, ni byiza kuyisaranganya mu byiciro byose.
Iyo abatanga Zakat bayihaye umuntu bazi ko ari mu bakwiye guhabwa, nyuma y'ubushishozi no kumugenzura bakazasanga baramwibeshyeho, icyo gihe Zakat yaba yemewe.
Inzego zishinzwe gusaruza no kubika Zakat, zitegekwa guhita ziyigeza kuri ba nyirayo, ntibyemewe ko izo nzego zicuruza Zakat no kuyibyaza inyungu, ahubwo ikizigeraho zisabwa guhita ziyigabanya abo igenewe bidatinze, kandi zihereye ku byiciro bibabaye kurusha ibindi.
Biremewe guha Zakat umuislamu wafashwe nk'imbohe mu rwego rwo kumubohoza, biranemewe kuyiha umuislamu w'umukene ushaka kurongora kugira ngo abashe kwirinda no kwiyubaha.
Biranemewe gutanga Zakat yo kwishyura umwenda w'umuntu wapfuye.
Ntabwo byemewe kubabarira umuntu ugufitiye umwenda ngo ubare ko iyo ariyo Zakat yawe utanze,ariko urimubabariye gusa kubera ko yananiwe kwishyura ibyo biremewe ndetse ni igikorwa cyiza Imana ishishikariza abemera.
Umuntu uri gushaka ubumenyi bw'idini aribyo akora gusa mu gihe cyose aribyo ahugiyeho, uwo biremewe kumuha kuri Zakat y'abari mu nzira y'Imana, kuko gushaka ubumenyi ni inyungu igera ku bantu rusange.
Ni byiza guha Zakat abakene bo mu muryango wawe, ariko bakaba atari abo usanzwe utegetswe gutunga.
Urugero: Ushobora guha Nyogosenge (Shangazi), Nyokorome (Mjomba), So wanyu , Nyoko wanyu n'abandi udategetswe gutunga.
Biremewe ko umugabo aha Zakat umugore we iyo afite umwenda yananiwe kwishyura.
Biremewe ko umugore aha Zakat umugabo we iyo ari mu bakwiye Zakat, kuko adategetswe kumutunga.
ABATEMEREWE GUHABWA Zakat
GUSABIRA UTANZE Zakat
Ni byiza(SUNAT) gusabira umuntu utanze Zakat nk'umugenzo w'Intumwa y'Imana, ukamusabira ugira uti:
"NYAGASANI HA AMAHORO N'IMIGISHA ABANTU BO MU MURYANGO WA KANAKA (ukavuga izina ry'utanze Zakat)" cyangwa ukamusabira uti: "NYAGASANI HA UMUGISHA UYU UTANZE Zakat KANDI USHYIRE IMIGISHA YAWE MU MITUNGO YE YATANZEMO Zakat"
ITURO RISANZWE (ISADAKA(
Islam ihamagarira abantu ikanabashishikariza gutanga no kwitanga mu rwego rwo kugirira impuhwe abanyantege nke batishoboye, no kubakemurira ibibazo by'imibereho yabo. Gutanga kandi ni igikorwa cyo kwiyegereza Imana no kugira ubuntu n'impuhwe,nk'uko tubikomora ku ntumwa n'abahanuzi
Umwanya ituro ryo kwitanga (SADAKA) rifite muri Islamu
Gutanga ISADAKA ni umugenzo w'umugereka utari itegeko, ariko bigira uburemere burenze mu bihe bikurikira:
Ibyiza byo gutanga ISADAKA
Gutanga ISADAKA, ni kimwe mu bikorwa byiza bikundwa n'Imana kandi yabiteganyirije ibihembo bihambaye. Imana iragira iti:
"Babandi batanga imitungo yabo ijoro n'amanywa, mu ibanga no kumugaragaro, abo bafite ibihembo byabo kwa Nyagasani wabo kandi nta bwoba n'agahinda bazagira. Qor'ani 2:274
Intumwa y'Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
Umuntu utanze isadaka ingana n'itende ayivanye mu mutungo usukuye (HALALI) kuko Imana ntiyakira ikidasukuye (ikitaziruye), iyo SADAKA atanze, Imana irayakira maze ikayitubura, nk'uko umwe muri mwe yorora inyana y'ingamiya kugeza ubwo ikuze ikangana n'umusozi. Yakiriwe na BUKHARIY na MUSLIM
Intumwa y'Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) nanone yaravuze iti:
ISADAKA izimya uburakari bw'Imana nk'uko amazi azimya umuriro.
Na none Intumwa y'Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yaravuze ati:
Uko bukeye, hari abamalaika babiri (2) bamanuka umwe akavuga ati: "NYAGASANI, UTANGA WESE UMUHE INGURANE Y'IBYO ATANZE", undi akavuga ati: "NYAGASANI, UMUNTU UDATANGA, UMUHE IGIHOMBO MUBYO ATUNZE". Yakiriwe na BUKHARIY na MUSLIM
Amwe mu mabwiriza agenga gutanga ISADAKA
Ni byiza gutanga SADAKA yo kwitanga, kandi ikaba isagutse kubyo ukeneye n'abo ushinzwe. Utanze ISADAKA ahera ku muryango we. Biremewe ko umugore atanga ISADAKA mu mutungo w'umugabo we nubwo yaba atabizi, ariko ibyo abikora iyo azi ko abyishimira, iyo abikoze abona kimwe cya kabiri 1/2 cy'ibihembo n'umugabo akabona kimwe cya kabiri 1/2 cy'ibihembo gisigaye.
Kirazira ko umugore atanga ISADAKA mu mutungo w'umugabo iyo azi ko atabyishimira. ISADAKA itanzwe mu gihe umuntu afite ubuzima bwiza, iruta itanzwe mu burwayi. Biremewe guha ISADAKA umuntu utari umuislamu ariko atarwanya abaislamu. Kandi Islamu ihamagarira kugirira neza igihumeka cyose n'ubwo byaba inyamanswa n'amatungo.
UBUBI N'IBIHANO BYO GUSABIRIZA
Kirazira gusaba kandi ushoboye gukora. Intumwa y'Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
Nta narimwe umuntu azakomeza gusabiriza, uretse ko azazuka ku munsi w'imperuka yanitse amagufa y'uburanga bwe nta mubiri uriho. Yakiriwe na BUKHARIY na MUSLIM
Na none Intumwa y'Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yaravuze ati:
Umuntu usaba abantu imitungo yabo, agamije kugwiza, amenye ko ibyo asaba ari igishirira cy'umuriro. Bityo asabe gahoro cyangwa cyane. Yakiriwe na MUSLIM
ISLAMU ISHISHIKARIZA ABANTU UMURIMO
Islam itegeka ko abantu bakora bagakunda umurimo ubabeshaho, kandi bakarangwa no kunoza ibyo bakora bakanabitunganya kandi batavangura imirimo, ipfa kuba iziruwe atari ibyo Imana yaziririje. Intumwa y'Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
Mbarahiriye ku izina ry'Imana Yo ifite roho yanjye mu kuboko kwayo, kuba umwe muri mwe yafata umugozi akajya mu misozi gutahiriza inkwi abantu, ni byiza kuri we kurusha kubasaba bakamuha cyangwa bakamwima.
Na none Intumwa y'Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yaravuze ati:
Imana ikunda iyo umwe muri mwe akoze umurimo ko awunoza. Yakiriwe na MUSLIM
ABEMEREWE GUSABA
Umuntu wemerewe gusaba, ni ufite ubumuga butamwemerera gukora, kuburyo adasabye atabona uko abaho n'abandi bafite ibibazo bibaremereye badafite ubundi buryo bwo kubikemura kandi badashoboye gukora.
IMYITWARIRE MU GUTANGA ISADAKA
Gutanga ISADAKA, ni kimwe mu bikorwa byo kwiyegereza Imana (IBADAT), niyo mpamvu gisaba imyitwarire n'imyifatire yategetswe kugira ngo cyemerwe ku Mana; muri yo twavuga:
Umusozo wa "Zakat" Amaturo muri Islam
Sosiyete z'ubuhinzi:
Iyo zikora ishoramari mu buhinzi bw'ibihingwa nk'ibinyampeke n'ibindi bipimwa bikanahunikwa, icyo gihe zitanga Zakat y'ibihingwa hakurikijwe amategeko abigenga nk'uko yasobanuwe haruguru.
Sosiyete z'ubworozi:
Iyo zikora ishoramari mu bworozi bw'amatungo, icyo gihe hatangwa Zakat y'amatungo hakurikijwe amategeko agenga Zakat y'amatungo nk'uko yasobanuwe mu masomo yahise.
Sosiyete zicuruza amafaranga atarashowe mu bikorwa:
zitanga Zakat y'amafaranga.
Iyo umutungo ari uziririjwe (HARAMU) ubwawo, nk'inzoga, ingurube n'iyindi iziririjwe ubwayo, iyo mitungo kirazira kuyitunga ndetse nta na Zakat itangwamo, ahubwo umuntu uyitunze agomba kwitandukanya nayo.
Iyo umutungo ubwawo uziruwe (HALAL), ariko yarawubonye mu nzira zibujijwe nko kuwambura, kuwiba cyangwa yarawubonye akoresheje amasezerano atemewe nka RIBA, urusimbi n'ibindi, Zakat y'uwo mutungo itangwa mu buryo bukurikira:
Iyo amenye nyirawo, ategetswe kuwumusubiza, akaba ariwe uwutangira Zakat nyuma yo kuwusubirana, icyo gihe atanga Zakat y'umwaka umwe.
Iyo atazi nyirawo, amutangira Zakat yawo, iyo abonetse akemera ko yatanze Zakat biremerwa, ariko iyo abihakanye ategekwa kumusubiza uwo yatanze muri Zakat, naho iyo awugumanye akomeza kuba mu cyaha kandi agategekwa kuwutangira Zakat.
Igihe cyiza:
Ni uguhera ku munsi wa nyuma wa Ramadhan izuba rirenze kugeza mu gitondo mbere y'iswala y'iraidi.
Igihe cyemewe:
Mbere y'iraidi ho umunsi umwe cyangwa iminsi ibiri.
Kuyitanga ku gihe kandi akabikorana umutima mwiza ukeye.
Gutanga mu mutungo we uziruwe (HALALI)
Kubona ko icyo atanze ari gitoya ntabifate ko ari umutwaro umuvuna
Kuyitanga mu ibanga kuko bimurinda gukorera ijisho, ariko biremewe kuyigaragaza rimwe na rimwe kugira ngo ashishikarize abandi gutanga.
Kudakurikiza ibyo atanze amagambo n'incyuro zishobora kumwangiriza ituro
Ibyiza ni uguha ituro ryawe umuntu ufite gutinya Imana ,kandi ugahera ku bantu ba hafi mu muryango wawe udasanzwe utegetswe gutunga kuko bo ntiwemerewe kubaha kuri Zakat yawe.
Kwibanda ku bakene bihishira badasabiriza.
Gutanga ituro mu gihe cyose ubishoboye mbere yo kugerwaho n'ibishobora kukubuza kwitanga nko kuba wahomba imitungo igashira cyangwa ukagerwaho n'urupfu.
ABATINDI: Ni abantu batabona na bike mubyo bakeneye cyangwa bakabona bikeya.
ABAKENE: Ni abantu babona byinshi mu byo bakeneye cyangwa igice cyabyo.
ABAYISARUZA: Ni abajya gusaruza Zakat, abayibika n'abayigabanya, ariko iyo bagenerwa umushahara w'iyo mirimo, ntabwo bahabwa kuri Zakat.
ABAMENYEREZWA MURI ISLAMU: Ni abayislamu bashya mu idini cyangwa abatari abaislamu bifuza kuba abaislamu, aba nabo bahabwa kuri Zakat mu rwego rwo kubakundisha Islamu cyangwa gukumira inabi yabo kubaislamu iyo ari abantu bafite ubutware n'ijambo ku miryango yabo.
ABACAKARA: Ni abagaragu n'abaja bafitanye amasezerano naba shebuja yo kugira icyo babaha kugira ngo babahe ubwigenge, abo bahabwa kuri Zakat kugira ngo bigure babone kubona ubwigenge.
ABAREMEREWE N'IMYENDA (Amadeni):
Ni abantu bishyuzwa amadeni badafite ubushobozi bwo kwishyura kandi bigaragara ko atari ubwambuzi bagambiriye, abo bahabwa kuri Zakat kugira ngo babashe kwishyura iryo deni.
ABARI MU NZIRA Y'IMANA: Ni abakora imirimo yo guharanira idini nk'abari kuri DJIHADI n'abandi bakora imirimo isa nayo nk'abavugabutumwa, abo nabo bahabwa kuri Zakat iyo ntamushahara bagenerwa cyangwa bawugenerwa ariko udahagije.
ABARI K'URUGENDO: Ni abantu bashirirwa n'impamba cyangwa bakibwa bari ku rugendo, bakabura uko basubira iwabo, abo bahabwa kuri Zakat kugira ngo babone uko bataha, kabone n'ubwo iwabo baba bishoboye.
Ntibyemewe guha Zakat abantu bo mu muryango w'intumwa y'Imana (BANII HASHIMU) kuko ari abantu b'abanyacyubahiro.
Ntibyemewe guha Zakat abatari abaislamu, keretse babandi bamenyerezwa ubuislamu babukundishwa.
Ntibyemewe guha Zakat abakire bishoboye, keretse ari mu basaruzi, abamenyerezwa Islamu, abarwanira inzira y'Imana n'abari ku rugendo bashiriwe n'impamba.
Mu kwezi kwa RAMADHANI n'iminsi icumi (10) ya mbere yo mu kwezi kwa DHUL HIDJA.
Mu bihe by'ubukene bukabije
Ibihe by'inzara n'amapfa
Guha abantu bo mu muryango wa hafi n'ubwo baba bakubaniye nabi, nibyiza cyane kubafasha.
ISADAKA igomba gutangwa hagamijwe gushimisha Imana gusa, ikaba kure yo gukorera ijisho cyangwa kuvugwa neza, kuko igikorwa gikozwe kitari ukubera gushimisha Imana nticyakirwa. Intumwa y'Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yaravuze ati:
Ibikorwa byose bigendana n'umugambi, kandi umuntu azahemberwa ibyo yagambiriye... Yakiriwe na MUSLIM
ISADAKA yatanzwe n'umuntu mbere yo kuba umuislamu, iyo amubaye Imana imwakirira ibyiza ikanamubabarira ibyaha yakoze mbere yaho. Biturutse ku mugabo witwa HAKIM IBNU HIZAMI Imana imwishimire, yaravuze ati: "Nigeze kubaza intumwa y'Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) nti:
"Yewe ntumwa y'Imana, ibikorwa byiza nakoze mbere yo kuba umuislamu; gutanga amaturo, kubohoza abacakara no gufasha umuryango wanjye, ese nzabibonera ibihembo?" intumwa y'Imana (Imana imuhe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: "Ibyiza wakoze mbere uzabikomezanya nyuma yo kuba umuislamu. Yakiriwe na BUKHARIY na MUSLIM
ISADAKA utanze, igomba kuba yavuye mu mutungo wabonye mu nzira zemewe (HALAL), kuko Imana ntiyakira igiturutse mu nzira ziziririjwe (HARAMU)
ISADAKA igomba gutangwa mubyo ukunze atari ukubitanga kuko ubyanze ntacyo bikikumariye
Kubona ko ibyo utanze ari bikeya, ukirinda gutangazwa n'ibyo utanze ubona ko ari byinshi cyane
Kwirinda gukurikiza ISADAKA amagambo y'incyuro no kwirata kuwo uhaye, kuko ibyo byangiza ibyo utanze. Imana iragira iti:
Yemwe abemera, ntimukangize amaturo yanyu mukoresheje amagambo y'incyuro no kubuza amahoro abo muhaye... Qor'ani 2:264
Guhisha ISADAKA ukirinda kuyigaragaza mu gihe bidakenewe. Imana iragira iti:
"Iyo mugaragaje ISADAKA ni byiza ,ariko iyo muyihishe (muyitanze mu ibanga) mukayiha abakene, ibyo nibyo byiza kuri mwe. Qor'ani 2:271
Gutanga ISADAKA wishimye umwenyura, ukanishimira abaje kuyikwaka. Intumwa y'Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Nimuzirwa n'umuntu usaruza amaturo, ajye atandukana namwe abishimiye" Yakiriwe na MUSLIM
Utanga ISADAKA, agomba kuyitanga agifite ubuzima, mbere y'uko abona roho igiye kumuvamo.
Utanga ISADAKA, agomba guhera ku bantu bo mu muryango we bakennye, kuko iyo abafashije aba atanze ituro anafashije umuryango we.