AGATABO : UBURYO BWO KWISUKURA , ISENGESHO RY’INTUMWA ,N’UBUSABE
amatsinda
inkomoko
Full Description
بسم الله الرجمن الرحيم
AGATABO : UBURYO BWO KWISUKURA,ISENGESHO N'UBUSABE
كيفية الوضوء والصلاة والأذكار
BYANDITSWE MU KINYARWANDA
NA
SHEIKH: SIBOMANA MAHMUD
BISMILAHI RAH'MAN RAHIM
INTANGIRIRO
Mbere ya byose ishimwe , icyubahiro n'ikuzo bikwiye imana yo muremyi w'ibiri mu isi n'amajuru arindwi waremye abantu akabahitiramo inzira iboneye yo kuyigandukira nyuma igashyiraho amategeko agomba kugenga ikiremwa kugira ngo kitazatezuka kigaca ukubiri n'ibyo imana igishakaho , nanone dusabira intumwa y'imana amahoro n'imigisha ko byamusesekaraho n'ab'iwe n'abasangirangendo n'abamukurikiye kugendera mu muyobora wa qor'an ndetse na sunat (imigenzo) n'bazamukurikira kugeza kumunsi
Mu byukuri imana yaraturemye ariko iturema hari icyo idushakaho ariyo mpamvu itadutereranye ahubwo yatwoherereje intumwa zitwigisha ibyo imana ishaka ku bagaragu bayo izihishurira ibitabo bizazifasha gusohoza ubutumwa zari zihawe
Niyo mpamvu mu ntumwa imana yatumye kuri iyi'si n'iyasozereje izindi zose ariyo muhamadi imana imuhe amahoro n'imigisha imuhishurira qor'an yaje igaragaza ikibi n'ikiza idusobanurira inzira tugomba gucamo tugaragira imana dore ko ariyo nzira intumwa n'abahanuzi boherejwe ku isi aribyo zaje zigisha.
Ariyo mpamvu aka gatabo gakubiyemo igikorwa mu bikorwa byabaye intandaro yo kuremwa ku muntu
Imana iragira iti: "ntacyo naremeye amadjini n'abantu uretse kungaragira ".
Kdi mukuri nta kiza nko kugaragira imana kuruta guhagarika amasengesho ukayakora mu buryo bunoze dore ko ku munsi w'imperuka ubwo abantu bazajya kubarurirwa mbere na mbera hazarebwa ni buryo ki wakozemo amasengesho.
Aka gatabo karimo ibintu bibiri by'ingenzi :
Icya mbere : uburyo bwo kwisukura.
Icya kabiri : uburyo isengesho rikorwa.
Icya mbere
Uburyo bwo kwisukura.
Iyo umuntu yisukura bisaba ko yisukuza amazi asukuye kandi ari kuri kamere yayo.
Biremewe kwisukuza amazi yahinduye ibara cyangwa impumuro cyangwa uburyohe, ariko ayo mazi akaba yaguwemo n'ikintu gisukuye.
Uburyo bwo kwisukura buri mu bice bibiri:
Kwisukura byoroheje : Bisaba gutawadha gusa urugero: nko kujya kwihagarika ibikomeye (kwituma ) cyangwa kwihagarika ibyoroshye (kunyara).
1- Kwisukura bikomeye : bisaba koga urugero : guhuza ibitsina kw'abashakanye (IDJANABA) no kwirotera gusohokwamo intanga byatewe no kwirotera cyangwa kwikinisha kujya mu mihango ya buri kwezi ku gitsina gore ndetse n'ibisanza ku mugore wabyaye cyangwa wakuyemo inda n'izindi nzira zatuma usohora.
Imana yategetse ko ugiye gusari agomba kwisukura.
Imana iragira ati:
"Yemwe abemeye nimujya guhagarika amasengesho muzakarabe mu buranga bwanyu n'amaboko yanyu kugeza mu nkokora , muhanagure ku mitwe yanyu kandi mukarabe amaguru yanyu kugeza kutubumbankore kandi nimuba mwahumanye mujye mwisukura".
qor'an 5:6
ndetse tugomba guhagarika amasengesho dufite isuku umubiri wacu wose ndetse n'imyambaro.
Imana iragira iti:
"N'imyambaro yawe uyeze".
Qor'an 74:4
Iyo umaze kumenya ko nta mwanda w' umubiri cyangwa imyenda ufite igihe cyo gusari kigeze , ufata isuku y'ibice bikurikira;
aribyo bita :
(GUTAWAZA) cyangwa (UDHU)
Gutawaza:
ni ugukoresha amazi wisukura ibice by'umubiri bizwi , bikaba ari itegeko ry'imana ku muntu wese ugiye gusari, ndetse n'iswalat ntiyakirwa iyo utatawaje.
Igikorwa cya mbere ni:
kuvuga BISMI LLAH RAHMAN RAHIIM
ibisobanuro
"mbanje izina ry'Imana nyir'impuhwe nyir'imbabazi".
Gukaraba ibiganza bibiri (2) n'amazi inshuro eshatu ni byo byiza.
Igikorwa cya kabiri :
koza cyangwa kunyuguza mu kanwa inshuro eshatu.
Igikorwa cya gatatu ukora ni :
gushyira amazi mu mazuru ukayashoreza warangiza ukayapfuna inshuro eshatu.
Igikorwa cya kane ukora ni:
gukaraba uburanga (mu maso) uhereye ku gutwi ukagera kukundi no kuntangiriro y'imisatsi kugera ku kananwa inshuro imwe,ebyiri cyangwa eshatu ni byiza kurusha.
Igikorwa cya gatanu ukora ni:
gukaraba akaboko k'iburyo ugeza mu nkokora inshuro imwe ebyiri cyangwa eshatu
Warangiza ugakurikizaho akaboko k'ibumoso nkuko wakarabye ak'iburyo.
Igikorwa cya gatandatu ukora ni:
Gushyira amazi mu biganza byawe bibiri warangiza ugasiga mu mutwe uhereye imbere ukageza inyuma ,ukagarura imbere hanyuma ukinjiza intoki mu matwi igikumwe kigahanagura inyuma n imbere . Inshuro imwe irahagije(1).
Igikorwa cya gatandatu ukora ni :
Ugakaraba ibirenge ubanza ukuguru kw'iburyo ugaheruka ak'imoso kugeza kutubumbankore.
Ubusabe umuntu asabwa kuvuga iyo arangije gufata isuku (gutawaza)
ASH'HADU AN LA ILAHA ILA LLAHU WAH'DAHU LA SHARIIKA LAHU WA ASH'HADU ANA MUHAMADAN ABDUHU WA RASULUHU
ALLAHUMA IDJ'ALINI MINA TAWAABIINA WADJA'ALINI MINAL MUTATWAAHIRINA WADJI'ALINI MIN IBADIKA SWALIHIINA
Ibisobanuro
Ndahamya ko nta yindi MANA ibaho ikwiye gusengwa by'ukuri uretse imana imwe yonyine itagira umufasha cyangwa uwo babangikanye nayo kandi nkanahamya ko muhamadi ari umugaragu wayo akaba n'intumwa yayo.
NYAGASANA MANA nshyira hamwe n'abakwicuzaho kandi unanshyire hamwe n'abanyesuku.kandi unanshyire mu bagaragu bawe beza.
IGICE CYA KABIRI
UBURYO BWO GUHAGARIKA ISENGESHO
Icya mbere :
ni ukwereke QIBLA warangiza ukavuga uti"
ALLAHU AKBARU (imana niyo nkuru)
Ubivuga wazamuye amaboko yawe ukayaringaniza n'amatwi , warangiza ukayamanura ukayashyira ku gituza akaboko k'iburyo kageretse hejuru yak'ibumoso maze usome ubusabe bufungura iswalat bugira buti :
SUB'HANAKA ALLAHUMA WA BIHAM'DIKA WA TABAARAKA IS'MUKA WA TAALA DJADUKA WALA ILAAHA GHAY'RUKA.
Ibisobanuro:
Ubutagatifu ni ubwawe MANA na buri shimwe niryawe hakuzwe izina ryawe n' icyubahiro cyawe gihimbazwe nta nindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri ureste wowe MANA.
Icya kabiri : wikinga ku MANA ikurinde shitani wavumwe uvuga uti:
A-UDHU BI LLAHI MINA SHAYITWANI RADJIIM
Ibisobanuro:
"Nikinze ku MANA indinde shitani wavumwe".
Ugasoma suratul fatiha (al hamduli llah ) ugira uti :
BISMI LLAHI RAH'MAN RAHIIM
AL HAMDU LILLAHI RABIL AALAMIIN
ARRAH'MANI RAHIIM
MALIKI YAW'MI DIIN
IYYAKA NAABUDU WA IYYAKA NAS-TAIIN
IH'DINA SWIRATWAL MUS-TAQIIM
SWIRATWAL LADHIINA AN-AM'TA ALAY'HIM
GHAY'RIL MAGH'DHWUBI ALAY'HIM WALA DHWAAALIIIN
AMIIN.
Ibisobanuro
Kwizina ry'IMANA nyir'impuhwe nyir'imbabazi
Ikuzo ni'ishimwe ni iby'IMANA nyagasani w'ibiriho byose.
Nyir'impuhwe nyir'imbabazi.
Umwami wo kumunsi w'imperuka.
Ni wowe dusenga kdi niwowe twiyambaza.
Tuyobore inzira igororotse.
Inzira yabo wahaye inema zo kukuyoboka
Ntibe inzira y'abo warakariye kandi bayobye.
Akira ugusaba kwacu
Warangiza ugakurikizaho isura muri QOR'AN zimwe mu isura ngufi ni :
Suratul ikhlaswi (qul huwa llah)
BISMI LLAHI RAHMAN RAHIIM
QUL HUWA LLAHU AHADU
ALLAHU SWAMADU
LAM YALID WA LAM YUULAD
WALAM YAKUN LAHU KUF'WAN AHADU
Ibisobanuro
Vugat uti allah niwe MANA imwe rukumbi
Allah we wishingikirizwa n'ibiremwa byose
Ntiyabyaye kandi ntiyabyawe
Kandi nta nakimwe asa nacyo mubyo yaremye
Icya gatatu ni : uvuga uti ; ALLAH AKBARU ukunama (RUKU) ibiganza byawe ukabishyira ku mavi uvuga aya magambo:
SUB'HANA RABIYAL ADHWIIM (3) (inshuro eshatu ariko ni byiza kubivuga kenshi.
Ibisobanuro:
"Ubutagatifu ni ubw' IMANA nyir'ubuhangange".
Icya kane ni : kunamuka uva ku mavi ugahagarara wemye ukavuga uti:
SAMIA LLAHU LIMAN HAM'DAH
RABANA WALAKAL HAM'DU HAMDAN KATHIIRAN TWAYIBAN MUBARAKAN FIHI
Ibisobanuro
IMANA yumva uyishimiye
MANA murezi wacu ni wowe ukwiye gushimwa ishimwe ryinshi ryiza ryuje umugisha.
Icyitonderwa.
# Ijambo SAMIA LLAHU LIMAN HAMDAH rivugwa n' uwasengesheje (IMAMU) naho MAAMUUMA iyo ava ruku avuga RABANA WALAKAL HAM'DU gusa.
# Iyo umuntu yisarishije nibwo yemerewe kurivuga.
Icya gatanu ni kuvuga : ALLAHU AKBARU
ukamanuka ukubama ushyize agahanga n'uburanga hasi wubamiye ku bice 7 aribyo:
1 uruhanga n'izuru
2-3 ibiganza byombi
4-5 amavu yombi
6-7 guhagarika amano y'ibirenge warangiza ukavuga uti:
SUB'HANA RABIYAL AALA (3) inshuro eshatu cyangwa ukabivuga kenshi.
Ibisobanuro:
Ubutagatifu ni ubw'IMANA murezi wanjye w'ikirenga.
Icya gatandatu: nyuma wubamuke uvuga aya magambo:
RABIGHIF'RIY WAR HAM'NIY.WAH'DINIY WADJIBURNIY WAR'ZIQ'NIY WA AFINIY.
Ibisobanuro:
Nyagasani wanjye ngirira imbabazi , unangirire impuhwe, unanyobore , unampe gushimishwa nibyo mfite, unampe amafunguro n'ubuzima buzira umuze.
Nanone uvuge uti ALLAHU AKBARU
wongere wubame bwa kabiri uvuge uti:
SUB'HANA RABIYAL AALA (3) inshuro eshatu cyangwa ubivuge kenshi.
Ibisobanuro:
Ubutagatifu ni ubw'IMANA murezi wanjye w'ikirenga.
Icya karindwi:
Nyuma uvuga uti : ALLAHU AKBARU
Ugahaguruka ugatangira igice cya kabiri (RAKA YA KABIRI)
ICYITONDERWA:
Igice cya kabiri (RAKA YA KABIRI) uyikora nkuko wakoze iya mbere uretse ko nyuma yo kurangiza gusoma SURATUL FATIHAT ushobora gusoma indi surat ushatse muri qor'ani urugero nka:
QUL A-UDHUBI RABI NAASI
MALIKI NAASI
ILAHI NAASI
MIN SHARI LI WASIWAASIL KHANAASI
ALADHI YUWASIWISU FI SUDUURI NAASI
MINAL DJINATI WA NAASI
Ibisobanuro:
Vuga uti nikinze ku Mana nyagasani w'abantu.
Umwami w'abantu.
Ugaragirwa n'abantu.
Andinde ububi bwa shitani.
Shitani itera impagarara mu mitima y'abantu.
Iboneka mu madjini n'abantu.
Ariko iyo urangije kubama mu gice cya kabiri(2) uvuga uti :
" ALLAHU AKBARU
Maze ukicara ukavuga ubuhamya bwa mbere aribwo buvuga butya:
ATTAHIYATU LILLAHI WA SWALAWAATU WA TWAYBAATU
ASALAM ALAYKA AYUHA NABIYU WA RAH'MATU LLAHI WA BARAKATUH
ASALAMU ALAY'NA WA ALA IBADI LLAHI SWALIHIINA
ASH'HADU AN LA ILAHA ILA LLAHU WA ASH'AHADU ANA MUHAMDAN AB'DUHU WA RASULUHU.
Ibisobanuro
Indamutso n'amasengesho n'ibyiza byose ni iby'IMANA amahoro y'IMANA ,impuhwe n'imigisha byayo bibe kuri wowe eye muhanuzi amahoro y'IMANA abe kuri twe no ku bagaragu bayo bakora ibyiza
Ndahamya ko nta yindi mana ibaho ikwiye gusengwa byukuri uretse IMANA imwe rukumbi (ALLAHU) nkanahamya ko na muhamadi ari umugaragu wayo kandi akaba n'intumwa yayo.
ICYITONDERWA
1- Igihe isengesho (ASWALAT) rigizwe n'ibice bibiri ,nk'isengesho rya mugitondo(SWALATUL FADJ'RI) wongeraho ubuhamya busoza turibuze kubwerekana mu bikurikira……….
Nyuma ugatanga indamutso (ASALAMU)
2- Igihe isengesho (ASWALAT) igizwe n'ibice birenze bibiri nk'isengesho rya nimugoroba (SWALATUK MAGH'RIBI) rifite ibice bitatu cyangwa isengesho nka (SWALATU DHUHURI na SWALATU AL ASWRI na SWALATUL ISHAA'I ) aya masengesho atatu afite ibice bine
Igice cya gatatu n'icya kane ku isengesho 3 twavuze haruguru usoma SURATUL FATIHA GUSA ndetse n'igice cya gatatu cya SWALATUL MAGHARBI.
Iyo urangije wongeraho ubuhamya busoza aribwo :
ALLAHUMA SWALI ALAA MUHAMADIN WA ALAA AALI MUHAMADIN
KAMA SWALAY'TA ALAA IBURAHIIMA WA ALAA AALI IB'RAHIIMA
INAKA HAMIDUN MADJIIDU
ALLAHUMA BAARIKI ALAA MUHAMADIN WA ALAA AALI MUHAMADIN
KAMA BARAK'TA ALAA IBRAHIIMA WA AALA AALI IBRAHIIMA
INAKA HAMIIDUM- MADJIID.
Ibisobanuro
MANA yanjye girira impuhwe muhamadi n'abo mu rugo rwa muhamadi nk'uko wagiriye impuhwe ibrahiim n'abo mu rugo rwa ibrahiim mu kuri ni wowe nyir'ugushimwa nyir'icyubahiro.
MANA yanjye hundagazaho imigisha kuri muhamadi no kubo mu rugo rwa muhamadi nk'uko wahundagaje imigisha kubo mu rugo rwa ibrahiim mu kuri ni wowe nyir'ugushimwa nyir'icyubahiro.
Iyo urangije ubuhamya bwa nyuma uvuga ubu busabe :
"ALLAHUMA INIY A-UDHUBIKA MIN ADHAABUL QAB'RI
WA MIN ADHAABI NAARI
WAMIN FITNATIL MAH'YAA WAL MAMAATI WA
MIN FITINATIL MASIHI DADJAAL".
"ALLLAHUMA RABANA AATINA FI DUNIYA HASANATAN
WA FIL AKHIRATI HASANATAN
WA QINA ADHAABA NARI".
Ibisobanuro
MANA yanjye nkwikinzeho undine ibihano by'umuriro wa djahanamu
N'ibihano byo mu mva , n'ibigeragezo bya masihi dajdal
MANA nyagasani wacu duhe ibyiza ku isi unaduhe ibyiza ku mperuka
Icyaa munani
Iyo urangije gusoma ubusabe ukebuka iburyo bwawe uvuga uti :
ASALAAM ALAY'KUM WA RAH'MATU LLAHI
Ni ibumoso ukavuga uti :
ASALAAM ALAY'KUM WA RAHMATU LLAHI
UBUSABE BUSOMWA BURI NYUMA Y'ISENGESHO
1- ASTAGH'FIR ALLAH inshuro 3
2- ALLAHUMA AN'TA SALAAM.
WA MIN'KA SALAAM.
TABARAK'TA YA ZAL'DJALAAL WAL IKRAAM.
3- LA ILAHA ILA LLAHU WAH'DAHU LA SHARIKA LAHU LAHUL MULKU WA LAHUL HAM'DU WA HUWA ALA KULI SHAY'IN QADIIR.
LA HAW'LA WALA QUWATAN ILA BI LLAH
LA ILAHA ILA LLAHU WALA NAABUDU ILA IYAAHU LAHU NIIMATU WA LAHUL FADHW'LU WA LAHU THANA'UL HASAN
LA ILAHA ILA LLAHU MUKH'LISWIINA LAHU DINA WA LAW'KARIHAL KAAFIRUUNA.
4- ALLAHUMA LA MA'NIA LIMA AATWAY'TA WALA MUUTWIY LIMA MANAATA WALA YAN'FA'ﷻ DHAL DJADI MIN'KAL DJADU.
5- SUBHANA LLAHU inshuro 33
AL HAM'DU LILAHI inshuro 33
ALLAHU AK'BARU inshuro 33
Kuzuza 100 ukavuga :
LAILAHA ILA LLAHU WAH'DAHU LA SHARIIKA LAHU LAHUL MULKU WA LAHUL HAM'DU WA HUWA ALA KULI SHAY'IN QADIIRU.
6- Gusoma ayatul kursiyu
ALLAHU LA ILAHA ILA HUWAL HAYUL QAYUUM
LA TAAKHUDHUHU SINATUN WALA NAW'MU
LAHU MA FI SMAWATI WAMA FIL AR'DHWI
MAN DHA LADHI YASH'FA'ﷻ INDAHU ILA BI IDHINIHI YAALAM MA BAYNA AYIDIIHIM WAMA KHAL'FAHUM
WALA YUHIITWUUNA BI SHAY'IN MIN IL'MIHI ILA BIMAA SHAA'A WASI'A KURUSIYUHU SAMAWAATI WAL ARDHWA WALA YA-ﷻ-DUHU HIF'DHUHUMA WA HUWA AL ALIYUL ADHWIIM".
Ibisobanuro:
IMANA nta yindi MANA ibaho ikwiye gusengwa by'ukuri uretse yo yonyine IMANA yo ifite ubuzima buzira iherezo ihagarariye buri icyo aricyo cyose ,yanahanze byose , ntigira ibitotsi cyangwa guhunyiza niyo nyir'imbaraga niyo ifite inategeka ibiri mu majuru n'ibiri mu isi nta n'umwe mu biremwa ushobora gusabira mugenzi we kurokora , uretse ku bushobozi bw'imana no ku burenganzira bwayo . izi ibikorwa by'abantu byo kw'isi ndetse n'ibyo ku munsi w'imperuka , ntawe ushobora kugira icyo amenya mu bushobozi bw'ubumenyi bw'Imana keretse icyo Imana ishatse ko amenya kandi kuwo ishatse, intebe yayo y'icyubahiro iruta amajuru n'isi kuko yo isumba byose kandi ikaba inyembaraga zihanitse".
7- Gusoma suratul ikhlaswi
QUL HUWA LLAHU AHADU
ALLAHU SWAMADU
LAM YARID WA LAM YUULAD\WA LAM YAKUN LAHU KUFUWAN AHADU
Ibisobanuro:
Vugat uti allah niwe MANA imwe rukumbi
Allah we wishingikirizwa n'ibiremwa byose
Ntiyabyaye kandi ntiyabyawe
Kandi nta nakimwe asa nacyo mubyo yaremye
8- Gusoma suratu naasi
QUL A-UU- DHU BI RABI NAAS
MALKI NAAS
ILAAHI NAAS
MIN SHARIL WASIWAASIL KHANAASI
ALADHI YUWASIWISU FI SUDUURI NAAS
MINAL DJINATI WA NAAS
Ibisobanuro:
Vuga uti nikinze ku Mana nyagasani w'abantu.
Umwami w'abantu.
Ugaragirwa n'abantu.
Andinde ububi bwa shitani.
Shitani itera impagarara mu mitima y'abantu.
Iboneka mu madjini n'abantu
9- Gusoma suratul faraq
QUL A-UU-DHU BIRABIL FALAQ
MIN SHARI MA KHALAQA
WA MIN SHARI GHAASIQIN IDHA WAQABA
WA MIN SHARI NAFATHAATI FIL UQADI
WAN SHARI HAASIDIN IDHA HASADA.
Ibisobanuro:
Vuga uti nikinze kuri nyagasani w'igitondo.
Andinde ibibi by'ibyo yaremye.
N' inabi y'umwijima w'ijoro igihe ukubye.
N'inabi y'abahuhira mu mapfundo.(abarozi b'abagore)
N'inabi y'umunyeshyari igihe arigize.
10- Na none ni byiza gusoma iri jambo kuri buri swala ya SWALATUL FADJ'RI na SWALATUL MAGH'RIBI inshuro 10
LA ILAHA ILA LLAHU WAH'DAHU LA SHARIIKA LAHU LAHUL MUL'KU WA LAHUL HAM'DU YUH'YI WA YUMIITU WA HUWA ALA KULI SHAY'INI QADIIR.
ISENGESHO ZIKORWA KU MUNSI N'IBICE BYAZO( RAKAAT)
ISENGESHO | IBICE (RAKAAT) |
1- ISWALA YA FADJIRI | RAKA EBYIRI ( 2 ) |
2- ISWALA YA ADHUHURI | RAKA ENYE ( 4 ) |
3- ISWALA YA AL ASW'RI | RAKA ENYE( 4 ) |
4- ISWALAT YA MAGHARIBI | RAKA ESHATU ( 3 ) |
5- ISWALA YA ISHA'I | RAKA ENYE ( 4 ) |
IMIGEREKA (SUNAT) IKORWA KU MUNSI
ISWALA | MBERE | NYUMA |
1- AL FADJIRI | RAKA EBYIRI ( 2 ) | |
2- ADHUHURI | RAKA EBYIRI ( 2 ) | RAKA EBYIRI( 2) |
3- AL ASW'RI | _ | _ |
4- AL MAGHRIBI | RAKA EBYIR ( 2) | |
5- AL ISHA'I | RAKA EBYIRI (2) |
Turangije dusaba IMANA ko yaduha ubumenyi kandi n'uwariwe wese uzasoma aka gatabo murwego rwo kumenya no kwiyibutsa ,
Nanone duasaba IMANA kukwakirira ibikorwa byacu byiza dore ko ariwe uzi ibyihishe n'ibigaragara
Ntitwarangiza tudasabiye amahoro n'imigisha intumwa muhamadi ndetse n'abasangirengendo be allah akomeze kubishimira nkuko yabishimiye…….