×
Islam yahaye icyubahiro umugore itegeka kumugirira impuhwe inabuza icyatuma izo mpuhwe zibura muri ayat nyinshi za qor’an Ukuri kumugore muri islam: #Kuringaniza hatabayeho ubusumbane hagati y’abantu #Guhabwa uburenganzira mu gucunga umutungo ndetse no kurongorwa #Ukuri mu kwiga no kuzungura

    UBURENGANZIRA BW'UMUGORE MURI ISLAM

    حقوق المرأة المسلمة في الإسلام

    Byanditswe mu Kinyarwanda

    Na:

    sheikh SIBOMANA MAHMUD

    بسم الله الرحمن الرحيم

    حقوق المرأ المسلمة في الإسلام

    UBURENGANZIRA BW'UMUGORE MURI ISLAM

    Ishimwe n'ikuzo bikwiye allah umuremyi wa byose amahoro n'imigisha bisakare ku intumwa y'imana muhamadi (imana imuhe amahoro n'imigisha) n'abiwe n'abasangerandendo be n'abamukurikiye kuzageza kumunsi wa nyuma; nyuma yibyo…twifuje kurebera hamwe Uburenganzira bw'Umugore muri Islam n'Uruhare rwe mu Iterambere ry'umuryango.


    Igitsina gore gifite agaciro n'icyubahiro muri Islam, ndetse yagihaye uburenganzira bwose bukenewe mu mibereho ya buri munsi, ibyo bigaragara mu buryo bukurikira:
    Uburenganzira bwo kubaho Islam yavanye igitsina gore ahantu habi cyane, Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) ihishurirwa ubutumwa, yasanze mu isi hari imico mibi yo kwica abana b'abakobwa, abandi bakabahamba ari bazima, ibyo byaterwaga no kuba barabonaga ko kubyara umukobwa ari igisebo ku muryango, kuko uwamubyaraga yahitaga aba igicibwa mu bandi, ubwo agahitamo kumuhamba cyangwa kumugumana mu kimwaro atagera mu bandi, ibi Imana ibishimangira muri Qor'ani igira iti:
    "Igihe umwe muri bo yahabwaga inkuru yo kubyara umukobwa, uburanga bwe bwahitaga bwijima akazinga umunya, agatangira kwihisha abantu kubera inkuru mbi yabwiwe, yibaza ati: "Ese amugumane ariko abe igicibwa kubera icyo gisebo, cyangwa amutabe mu gitaka nk'uko abandi babikora?". Abo bamenye ko ayo mategeko bashyizeho ari mabi ".
    Qor'ani 16:58-59
    Uku niko byari bimeze, kandi no muri ibi bihe hari aho bacyanga kubyara abana b'abakobwa, ndetse bavuka bakabica. Urugero: Mu Buhinde, ubu hari itegeko rihana bikomeye abaganga babwira ababyeyi igitsina batwite, kuko iyo bamenye ko ari umukobwa bahita bayikuramo uko yaba ingana kose, iryo tegeko ryashyizweho bimeze nabi cyane, kandi n'ubu biracyakorwa hamwe ni uko babihanirwa bihambaye, ariko barabica kubera za ruswa zihabwa abaganga kandi bahora babifungira benshi.
    Islam ishimangira ko ibitsina byombi (gabo na gore), ari impano y'Imana kandi ibigena uko ishatse, bityo nta wihitiramo icyo azabyara, ahubwo buri wese agomba kwakira icyo yagenewe n'Imana kandi akacyishimira.

    Imana iragira iti:


    "Imana niyo Nyir'ubwami bw'ibiri mu isi no mu ijuru, irema ibyo ishatse, iha uwo ishatse abakobwa, igaha uwo ishatse abahungu cyangwa ikabavangira abahungu n'abakobwa, ikanagira uwo ishatse ingumba, mukuri Imana niyo mumenyi kandi ishoboye byose".
    Qor'ani 42:49-50


    Islam rero, yaziririje iki gikorwa kibi cyo kwanga no kwica abakobwa, Imana iragira iti:
    "Igihe (ku munsi w'imperuka) umukobwa wahambwe ari muzima, azabazwa ati: "wishwe uzira ikihe cyaha?".
    Qor'ani 81:8-9
    Intumwa y'Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Imana yabujije kwica abana b'abakobwa"
    Guhabwa uburere no kwigishwa Islam itegeka guha abana uburere bwiza no kubigisha muri rusange nta kuvangura ibitsina, ndetse ibyo kubyima umwana hashingiwe ku gitsina cye, biba ari amahugu akorewe, kandi guhuguza ni ikizira muri Islam, Intumwa y'Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) iragira iti: "Mutinye Imana kandi mugire ubutabera hagati y'abana banyu"
    Na none, Intumwa y'Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) iragira iti: "Nta muIslam uzagira abakobwa babiri, akabagirira neza igihe bakiri kumwe, uretse ko bazaba impamvu yo kwinjira mu ijuru kuri we".

    Yakiriwe na IBNU MADJAH.


    Intumwa y'Imana na none ikongera ikagira iti:

    "Uzaba afite abakobwa batatu cyangwa bashiki be batatu, cyangwa akagira abakobwa babiri cyangwa bashiki be babiri, akababanira neza, agatinya Imana mu burenganzira bwabo, azabona ijuru"
    Naho ku birebana no kwigisha igitsina gore, idini ya Islam itegeka abayIslam gushaka ubumenyi ntakuvangura, nkuko Intumwa y'Imana yavuze igira iti:

    "Gushaka ubumenyi, ni itegeko kuri buri muIslam wese" Yakiriwe na IBNU MADAH
    Na none intumwa y'Imana iragira iti:

    "Umuntu wese ufite umujakazi, akamwigisha, kandi akamwigisha neza, akamuha uburere kandi bwiza, maze akamuha ubwigenge ndetse akamurongora, uwo azabona ibihembo bibiri".

    Yakiriwe na BUKHARIY na MUSLIM


    Iyi mvugo y'intumwa y'Imana, yahamagariraga abantu kwigisha abakobwa no kubitaho, kabone n'ubwo baba atari abana babo, byumvikana ko ari uwo wabyaye, byo bigomba kuba akarusho.
    Mu zindi ngero zigaragaza ko igitsina gore kigomba kwiga no gusobanukirwa, ni uko umugore umwe yigeze kuza abwira intumwa y'Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) ati: "Yewe ntumwa y'Imana, abagabo nibo bakunze kubona kubumenyi bwawe, none twebwe abagore, tugenere igihe tuzajya tuza utwigishe ku bumenyi Imana yakwigishije". Intumwa y'Imana irababwira iti: "Ngaho mujye mwishyira hamwe ku minsi iyi n'iyi maze mbigishe".

    Yakiriwe na Imam MUSLIM


    Urundi rugero rugaragaza ko kwigisha igitsina gore ari itegeko, ni uko intumwa y'Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yahaye umugore witwa UMU SHIFAA inshingano zo kwigisha bamwe mu bagore be kwandika.
    Gushaka ubumenyi ku gitsina gore no kuminuza, tubivana ku mugore w'intumwa y'Imana witwa AISHA (Imana imwishimire), uyu mugore yabaye ikirangirire mu bumenyi butandukanye, nk'uko byemezwa n'uwo abereye nyina wabo witwa URUWAT mwene ZUBERI, aho agira ati: "Sinigeze mbona undi muntu uzi ubumenyi bw'amategeko, ubuvuzi n'ibisigo kurusha AISHA Imana imwishimire".
    Guhabwa icyubahiro Amateka agaragaza ko habayeho imico yo gusuzugura igitsina gore, ndetse abagore hamwe bafatuwaga nk'imitungo isuzuguritse, nta cyubahiro bahabwaga, ariko Islam yaje gushimangira ko ari abantu bakwiye kubahwa no kurindirwa icyubahiro cyabo, ndetse inagenera ibihano bihambaye uwasebya cyangwa akandarika umugore amwambura icyubahiro.

    Imana iragira iti:
    "Babandi bashinja ubusambanyi abagore biyubashye, kandi ntibazane abahamya bane (4) bemeza icyo cyaha, mubakubite inkoni mirongo inani (80), kandi ntimuzemere ubuhamya bwabo kuko abo ni abangizi"
    Qor'ani 24:4
    Kuzungura abe bapfuye Hashize ibinyejana birenga cumi na bine (14), Islam ishimangiye ko igitsina gore gifite uburenganzira bwo kuzungura umutungo w'abapfuye mu muryango, nyamara amateka agaragaza ko mu mico y'abandi babayeho baheza igitsina gore igihe cyo kuzungura uwapfuye mu muryango, ibyo asize bikagabanywa ab'igitsina gabo, naho abakobwa bo ntibagire icyo babaha, bitwaje ko batajya ku rugamba kurwanira umuryango cyangwa igihugu igihe gitewe, ibyo kandi na nubu niko bimeze mu bihugu bimwe, ariko Islam yashimangiye ko igihe cyo kuzungura, abana b'ibitsina byombi bahabwa ukuri kwabo nta kuvangura, Imana iragira iti:
    "Abana b'igitsina gabo bafite umugabane n'igeno mu mitungo yasizwe n'ababyeyi babo n'iyasizwe n'aba hafi mu miryango, kandi abana b'igitsina gore nabo bafite umugabane n'igeno mu mitungo yasizwe n'ababyeyi babo n'iyasizwe n'aba hafi mu miryango, iryo geno bagomba kurihabwa, uwo mutungo waba mukeya cyangwa mwinshi, kandi ni ngombwa ko igeno ryabo barihabwa".
    Qor'ani 4:7
    Guhitamo uwo bazabana Amateka agaragaza ko hari hamwe umukobwa cyangwa umugore atagiraga uburenganzira bwo guhitamo umugabo bazashakana, kuburyo yahatirwaga kubana n'uwo adashaka, ndetse rimwe na rimwe akabihatirwa atanamuzi, ataranamubona ahubwo akabona bamumushyiriye gusa, nta mahitamo n'uruhare rwe rubayeho, ariko Islam yo yashimangiye uburenganzira bw'igitsina gore bwo guhitamo uwo bazashakana, ahabwa ububasha bwo kumwemera no kumwanga, ndetse Islam inabuza ababyeyi n'abahagarariye abakobwa kubashyingira ku gahato no kubabuza gushakana n'abo bashimye mu gihe nta mpamvu yemewe n'idini bashingiyeho, Imana iragira iti:
    "Ntimuzababuze kurongorwa n'abagabo babo igihe bashimanye"
    Qor'ani 2:232
    Intumwa y'Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) iragira iti: "Umukobwa ntagashyingirwe atatswe uburenganzira".
    Ahandi umugore yafatuwaga nk'imitungo isanzwe, ku buryo iyo umugabo we yapfaga abavandimwe be bamuzunguraga mu mitungo bagabana , agahabwa umwe muri bo nta mahitamo, ibyo rero Islam yaje kubibuza no kubiziririza bidasubirwaho, nk'uko bigaragazwa n'amagambo y'Imana muri Qor'ani aho igira iti:
    "Yemwe abemeye ntimwemerewe kuzungura abagore ku gahato..".
    Qor'ani 4 :19
    Uburenganzira bw'Umugore nyuma yo kurongorwa
    Ibyo twavuze haruguru, ni uburenganzira bw'igitsina gore muri rusange, by'umwihariko mu gihe akiri mu rugo rw'ababyeyi be, cyangwa abandi bamurera. Ariko nk'uko bizwi, igihe kiragera, akava mu rugo yakuriyemo, akimukira mu bundi buzima bwo gushaka umugabo.
    Islam rero, kubera uburyo yitaye ku mugore n'uburenganzira bwe, ntiyamwibagiwe muri ubu buzima, ahubwo yateganyije amategeko arengera uburenganzira bwe, iha umugabo umushatse inshingano agomba kumwuzuriza, atabikora akaba asuzuguye amategeko y'Imana kandi akazabihanirwa. Muri ubwo burenganzira, twavuga: Inkwano Islam ishimangira uburenganzira bw'inkwano ku mugore, kandi ikabuza umugabo we kuzifataho no kuzikoresha atabimuhereye uburenganzira. Imana iragira iti:
    "Muhe abagore inkwano zabo z'itegeko, nibaramuka bagize icyo babaha murizo k'ubushake bwabo, muzakirye nta kibazo"
    Qor'ani 4:4
    Kubanirwa neza Islam itegeka umugabo kubanira umugore we neza, kumukunda, kumwubaha no kumwihanganira aho yacitswe nk'umuntu. Imana iragira iti:
    "Mubanire abagore banyu neza, nimugira icyo mubagayaho, muzihangane kuko hari igihe mushobora kwanga ikintu, nyuma Imana ikagishyiramo ibyiza byinshi".
    Qor'ani 4:19
    Intumwa y'Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) iravuga iti: "Umwemera Mana ntazange umugore we, ahubwo nagira icyo amugayaho, ajye yibuka ko hari ibindi amushimaho"
    Na none intumwa y'Imana iti: "Umwiza kubarusha, ni ubanira neza abantu be".

    Yakiriwe na TIRMIDHIY na IBNU MADJAH
    Guhahirwa Islam itegeka umugabo guhahira umugore we amuha ibikenewe mu buzima byose, twavuga: amafunguro, imyambaro, icumbi, kumuvuza igihe arwaye n'ibindi Imana iragira iti:
    "Se w'umwana ategetswe kugaburira abagore be no kubambika bigendanye n'ubushobozi"
    Qor'ani 2:233
    Na none Imana iti:
    "Muhe abagore banyu amacumbi namwe mutuyemo, bigendanye n'ubushobozi mufite kandi ntimuzababangamire"
    Qor'ani 65:6
    Ibi byose bigomba kugendana n'ubushobozi bw'umugabo, bisobanuye ko iyo yishoboye agomba guhahira urugo rwe neza, nk'uko Imana ibitegeka ivuga iti:
    "Umukire ajye ahahira abe bigendanye n'ubukire bwe, ariko uwo Imana yagabanyirije amafunguro, ajye ahaha nk'uko ubushobozi bwe bungana, kuko Imana ntibaza umuntu ibyo itamuhaye"