×
IBISOBANURO BYA KWIZIHIZA IVUKA RY’INTUMWA UKURI MU KUWIZIHIZA ESE ISLAM IBIBONA ITE IBISOBANURO BYA BIDIA (IBIHIMBANO) INGAMBA ZO KWIRINDA IBIHIMBANO

    UKURI MU KWIZIHIZA UMUNSI W'IVUKA RY'INTUMWA MUHAMADI ?

    حقيقة الاحتفال بالمولد النبوي

    BYATEGUWE MU KINYARWANDA

    NA

    SHEIKH : SIBOMANA MAHMUD

    بسم الله الرحمن الرحيم

    UKURI KWIZIHIZA UMUNSI W'IVUKA RY'INTUMWA Y'IMANA MUHAMADI

    Ishimwe n'ikuzo bikwiye allah subhana wa taala amahoro n;imigisha bisakare ku ntumwa y'imana muhamadi imana imuhe amahoro n'imigisha we n'abiwe n'abasangirangendo bamufashije gusakaza idi ya islam na'abamukurikiye n'abazamukurikira kugeza ku kumunsi w'imperuka;

    Ku itariki ya 12 mu kwezi kwa RABIUL AWAL ni umunsi bamwe mu bayislam baterana bizihiza kdi banibuka ivuka ry'intumwa muhama ariko muri uko kuwizihiza uwo munsi no kuwufata nkumunsi mukuru kdi ari icyaduka (bidiat) ntabwo qoran cg sunat z;intumwa yimna muhamadi byigeze bivuga ku gikorwa nkicyo yewe n, abasangirangendo be yewe n,ababyeho nyuma y;intumwa yimana kugeza mu kinyejana cya kane ntibigeze kugira icyo bavuga cg ngp bakora mu kwizihiza uwo munsi .

    Nta n'ubwo bigeze kugira umunsi mukuru uteri idil fitrina idil adhuha

    Nyuma yibyo , mu rwego rwo kwamamaza ISLAM no kurwanya ibyaduka n.ibihimbano mu dini( BIDIAt).

    IBISOBANURA BYO MAWULIDI

    MAWULIDI NI IKI?

    Mawulidi bisobanura igihe cyangwa ahantu intumwa yavukiye

    Mu kuri intumwa y'intumwa muahamadi iiau yavukiye mu gihugu cya arabiaya sauadite

    Ariko abamenyi ntibavuze ntibavuze rumwe ku munsi n'ukwezi intumwa yavukiyeho ,

    Bamwe bavuga ko yavutse mu kwezi kwa ramadhan ariko benshi muri bo bemeza ko yavutse mu kwezi kwa rabiiul awal ariko ntibahuza ku tariki imwe.

    Amatariki ataravuzwe rumwe nimu kwezi kwa rabiiul awal

    Ariko iyo abamenyi benshi bahuriyeho ni 12 rabiiul awal ihwanye n,umwaka wa Magana atanu na mirongo irindwi na rimwe 571 umwaka witiriwe uw'INZOVU nyuma y'ivuka rya issa (alayhi salaam) ibi ni ibigaragaza ko abaswahaba batashishikarijwe no kumenya uwo munsi kuko nta gikorwa kihariye cyari giteganyijwe kri uwo munsi kdi intumwa y'imana ntiyigeze igaragaza itariki yavutseho ahubwo yavuze ko yavutse kua mbere.

    Inkomoko yo kwizihiza ivuka ry'intumwa

    Iyo usomye mu mateka yintumwa yimana n'amateka y'abaswahaba n'abandi babayeho nyuma yabo kugeza mu mpera z' kinyejana cya gatatu , ntushobora kubona uwaba warizihije ivuka ry'intumwa cyangwa ngo se kumva uwaba yarigeze kugira icyo abivugaho, ahubwo usanga icyo gikorwa cyaratangijwe n'abashiat bategekaga ibihugu byo muri Africa y'amajyaruguru .icyo gihe byari ibihugu bayoborwaga byitwaga dawlat fatwimiyat

    Ibyo byari mu kinyejana cya kane.

    BIDIAT

    Bidiat ni iki?

    Bidiat ni ikintu cyose kiza ari icyaduka mu dini kandi nta tegeko gifite cyangwa ngo kigire gihamya.

    Buri kintu umuntu akoze kugira ngo yiyegereze imana ariko akagikora nta nkomoko, yaba ari amategeko y'imana cyangwa ari mu migenzo n'intumwa y'imana ibyo byitwa(BIDIAT)IGIHIMBANO.

    Ariyo mpamvu tugiye kurebera hamwe ibyo abantu bakora bizihiza ivuka ry'intumwa y'imana muhamadi (imana imuhe amahoro n'imigisha )kdi mu kuri ari igihimbano muri islam.

    Imana iragira iti:

    " vuga : niba mukunda imana nimunkurikire imana izabakunda kdi ibabarire ibyaha byanyu kdi imana ni nyir'imababazi nyir'impuhwe".

    Qor'an 3:31

    Nanone imana iragira iti :

    "mufite urugero rwiza ku ntumwa y'imana y'imana ,kuri babandi biringira imana kandi bakibuka imana cyane".

    Qor'an 33:21

    Imana iti :

    "uyu munsi mbujurije idini yanyu kdi mbahundagajeho n'inemazanjye kdi mbahitiyemo ko islam ibabera idini".

    Na none iragira iti:

    " ntimuramuka hari cyo mutumvikanyeho muzagarukire amategeko y'imana n'intumwa yayo".

    Mu byukuri kwizihiza ivuka ry'intumwa y'imana muhamadi (imana imuhe amahoro n'imigisha) ni ibihimbano ntaho biri mu mategeko y'idini ya islam ndetse no mu migenzo y'intumwa muhamadi (sunat)

    Ni igikorwa kitakozwe n'intumwa cyangwa ngo gikorwe n'abasangirangendo, ndetse n'ibinyejana 3 intumwa yagaragaje ko ari byiza ubwo yavugaga ati ikinyejana cyiza ni ikinyejana cyanjye nikigikurikiye ndetse nikizakurikira.

    1-Ikinyejana cy'intumwa n'abaswahaba

    2-Ikinyejana cy'abakurikiye abaswahaba

    3-Ikinyejana cy'abakurikiye abakurikiye abaswahaba

    Kubw'ibyo kuba bitarakozwe muri ibyo bihe twavuze haruguru,niyo mpamvu tutabiha agaciro ko kubikora dore ko intumwa y'imana muhamadi( imana imuhe amahoro n'imigisha) yaravuze ati:

    "uzazana ikintu gishya mu idini kdi kitarangwamo ,uyu amenye ko kitazakirwa ".

    hadithi yakiriwe na bukhary

    ese abantu bizihiza uwo munsi bawukurahe ?? ese dufite imani ziruta iz'abasangirangendo b'intumwa? ese ko batabikoze?

    Mubandimwe muyisilam itandukanye nikintu cyatuma ukora ibyo utategetswe na allah cyangwa ku muyoboro twashyiriweho n'intumwa y'imana muhamadi( imana imuhe amahoro n'imigisha).

    Icyo uzakora kidafite inkomoko kizakugarukira.

    intumwa yaravuze iti :

    "uzakora igikorwa kidashingiye ku itegeko ryacu uyu amenye ko kitazakirwa".

    Imana yaduhitiyemo idini ituboneye iduha amategeko agendanye n'ibyo atwifuzaho, atwoherereza intumwa igomba kutwigisha i idushakaho.

    Imana iragira iti:

    " vuga : niba mukunda imana nimunkurikire imana izabakunda kdi ibabarire ibyaha byanyu kdi imana ni nyir'imababazi nyir'impuhwe".

    Bavandimwe muzirinde kuba mwabona hakorwa ibintu bitari mu mategeko ya allah cyangwa imigenzo y'intumwa ngo mubitere inkunga no kubyitabira kubera ko igihe uzifatanya n'ababikora uzaba ubaye umwe muri bo.

    Mu kurangiza…..

    Twirinde ibihimbano bidafite inkomoko muri islam.

    Gukurikira qor'an n'imigenzo y'intumwa y'imana muhamadi (imana imuhe amahoro n'imigisha).

    dusabe allah akomeze ashimangire imitima yacu mu kugendera ku murongo wa qor'ani na hadithi twasigiwe n'intumwa y'imana, aturinde ibihimbano biba intandaro yo kurakaza imana