×
Kwisanisha n’abahakanyi Guhakana ibyahishuriwe intumwa muhamadi gukurikira igihimbano cyangwa icyaduka Igihano gihambaye

    INCAMAKE Z'UKO IDINI Y'UBUYISLAM IVUGA MU KWIZIHIZA UMUNSI W'IVUKA RY'INTUMWA Y'IMANA ISA (YEZU)

    مختصر في التهنئة بعيد الميلاد

    BYATEGUWE MU KINYARWANDA

    NA

    SHEIKH SIBOMANA MAHMUD

    BISMI LLAHI RAHMAN RAHIIM

    MBANJE IZINA RY'IMANA ISHOBORA BYOSE , AMAHORO N'IMIGISHA BISAKARE KU INTUMWA YACU MUHAMADI N'ABIWE N'ABASANGIRANGENDO N'ABAMUKURIKIYE N'ABAZAMUKURIKIRA KUGEZA KUMUNSI WA NYUMA;

    MBESE KWIFURIZA UMUNTU NOHERI NZIZA BIREMEWE (christmas day )?

    Abamenyi ba ISLAM bemeranyije ko ari Haramu kwifuriza amakafiri Noheri no kwitabira ibirori bijyanye nayo kimwe n'indi minsi yabo bizihiza by'ubuyobe bwabo.

    Abantu benshi batazi agaciro , icyubahiro n'inyungu by'idini ya Allaah (Subhanahu wata'allah) bagwa muri aya makosa bitewe no kutamenya ingaruka zabyo nyuma yo kubikora.


    Wa wundi wifuriza umuntu mu byaha, Bid´ah (Ibihimbano) cg Uguhakana yitegure uburakari n'ibihano bya Allaah (Subhanahu wata'allah)."

    Duharanire gukora ibyo twategetswe n'umuremyi wacu , kandi tunezezwe no gukora ibyo Allah (Subhanahu wata'allah) yishimira, natwe tukabyungukiramo kubwo kubona impuhwe ze.

    Impamvu y'uko ari Haramu kubifuriza mu birori byabo,nuko ntaho byavuzwe muri qor,an cyangwa imigenzo y'intumwa y'imana muhamadi imana imuhe amahoro n'imigisha n'uko bisobanuye

    Ni haramu k'Umuyislamu kwishimira iminsi mikuru y' abahakanyi, intumwa yatubujije gukora bijyanye n'imico yabo intumwa y'imana muhamadi (imana imuhe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:

    "uzisanisha n'umuryango (abahakanyi) agakora ibyo bakora uwo azaba arimwe muri bo".

    Imana iragira iti :

    " nta narimwe abahayudi cyangwa abagatorika bazakwishimira kugeza ubwo ukurikiye imico (imigenzo) yabo".

    Qoran 3 :120

    Allaah (Subhanahu wata'allah) aravuga ati :

    إِن تَكْفُرُوا فَإِنَّ اللَّهَ غَنِيٌّ عَنكُمْ وَلَا يَرْضَى لِعِبَادِهِ الْكُفْرَ وَإِن تَشْكُرُوا يَرْضَهُ لَكُمْ


    “Nimuhakana, rwose (muzamenye) ko mukuri Allah ari Umukungu wihagije, ntacy'ari cyo cyose yifuza kuri mwe, nta n'ubwo yishimira uGuhakana kw'abagaragu be. Nimumushimira azabishimira" .

    Qur'an 39 : 07

    Nanone imana iragira iti:

    الْيَوْمَ أَكْمَلْتُ لَكُمْ دِينَكُمْ وَأَتْمَمْتُ عَلَيْكُمْ نِعْمَتِي وَرَضِيتُ لَكُمُ الْإِسْلَامَ دِينًا


    “Uyu munsi nabuzurije Idini yanyu, na nabuzurizamo ibyiza byanjye, nanabahitiramo ko Islamu ibe ari yo Dini yanyu." Qur'an (al-Maaidah 05 : 03)

    Kubw'iyo mpamvu ni Haramu kubifuriza no kwifatanya nabo .

    Uretse n'ibyo, n'ubwo bo bawutwifuriza badusabira umunsi mwiza, ntituzabasubize.

    Ndetse n'abasangirangendo b'intumwa y'amana muhamadi imana imuhe amahoro n'imigisha batubwiye ko tugomba kwitandukanya n'abanzi b'imana mu kwizihiza iminsi yabo mikuru.

    Nanone awn yaratubwiye , bivuye kwa mughiirat nawe bivuye kwa Abdullah mwene amri ( imana ibishimire) mu bisobanuro bya hadithi yaravuze ati : " uwo ariwe wese utuye ku butaka bw'abatari abarabu yarangiza akifatanya nabo mu kwishimira umwaka mushya wabo , ndetse no kwishimira iminsi mikuru yabo no kwisanisha nabo ukurikira imico yabo kugeza igihe upfiriye ukiri muriyo nzira ,uretse ko azazurwa ku munsi w'imperuka ari kumwe nabo ku munsi w'ibihembo.

    Ibi bisobanuro biratugaragariza ko uzarangwa nibyo twavuze haruguru azaba ari umuhakanyi kdi azaba ari mu bantu bakora ibyaha ndengakamere bijyana nyirabyo mu muriro

    Imana iwuturinde….

    من أحدث في أمرنا هذا ما ليس منه فهو رد


    Intumwa y'imana muhamadi (iiau) yaravuze iti :

    "uzazana ikintu gishya mu idini kdi kitarangwamo ,uyu amenye ko kitazakirwa ".

    hadithi yakiriwe na bukhary

    Nanone mu yindi mvugo ya muslim iragira iti:

    "uzakora igikorwa kidashingiye ku itegeko ryacu uyu amenye ko kitazakirwa"

    Imana yaduhitiyemo idini ituboneye iduha amategeko agendanye n'ibyo itwifuzaho inatwohereza intumwa igomba kutwigisha ibyo imana idushakaho.

    Imana iragira iti:

    " vuga : niba mukunda imana nimunkurikire imana izabakunda kdi ibabarire ibyaha byanyu kdi imana ni nyir'imababazi nyir'impuhwe".

    Byumvikana ko ibyo tutigishijwe n'intumwa nta gaciro bigomba guhabwa kdi tuzirikana ko imana yohereza intumwa yayo muhamadi iiau) ntabwo yamwohereje ku muryango umwe gusa ,ahubwo yoherejwe ku batuye isi yose.

    IMANA iravuga iti :

    وَمَن يَبْتَغِ غَيْرَ الْإِسْلَامِ دِينًا فَلَن يُقْبَلَ مِنْهُ وَهُوَ فِي الْآخِرَةِ مِنَ الْخَاسِرِينَ


    “ Na buri wese ushaka iyindi dini itari Islamu, rwose iyo ntizemerwa kuri we; nawe k'umunsi w'imperuka , azaba muri babandi b'abanyabyago ".

    Qur'an 03 : 85

    Na none, ni Haramu k'Umuislamu kwitaba ubutumire bwabo bw'iminsi mikuru.
    Kuko ubu nibwo buryo bukomeye bwo kubifuriza kukuba umuntu yifatanije nabo mu buyobe bwabo.

    Na none, ni haramu k'Umuislamu kwisanisha n'amakafiri (Abahakanyi), nabyo ni nko gukora ibirori nk'ibyo.

    Dusabe imana ikomeze ishimangire imitima yacu ku idini kdi aturinde ibishuko ndetse n'ibyaduka dore ko bishobora kuba intandaro yo kwinjizwa kw'abagaragu bayo mumuriro.

    Wa billah taw'fiiq………