×
NINDE WAREMYE IBIRIHO? NINDE WANDEMYE? KUBERA IKI YANDEMYE?

NINDE WAREMYE IBIRIHO? NINDE WANDEMYE? KUBERA IKI YANDEMYE?

Ese ndi mu nzira igororotse?

Ninde waremye ibirere n'isi n'ibibirimo mu biremwa bihambaye tutarondora ngo duheture?

Ninde wahanze iyi gahunda itunganyije neza mu kirere no mu isi?

Ninde waremye umuntu akamushoboza kumva no kubona n'ubwenge, ndetse akamushoboza kugira ubumenyi, no kumenya ibintu?

Ninde wakoranye ubuhanga ibi tubona mu ngingo zigize umubiri, akamuha iyi shusho nziza?

Tekereza ukuntu yaremye ibinyabuzima n'uburyo bitandukanye, ninde wabihanze akabitunganya muri ubu buryo butarondoreka?

Ni gute ibiriho byose bigendera kuri gahunda no mu buryo buhebuje iyi myaka yose?

Ninde wagennye izi gahunda n'aya mategeko agenga ibiriho (nk'ubuzima, urupfu, kororoka kw'ibinyabuzima, ijoro n'amanywa, guhinduka kw'ibihe, n'ibindi)?

Ese ibiriho byariremye ubwabyo? Cyangwa se byabayeho bitari biriho? Cyangwa se byabayeho ku bw'impanuka? Allah Nyir'ubutagatifu yaravuze ati:﴿أَمْ خُلِقُوا مِنْ غَيْرِ شَيْءٍ أَمْ هُمُ الْخَالِقُونَ (٣٥) "Ese (bibwira ko) baremwe nta cyo bakomowemo, cyangwa ni bo baremyi? (35)"أَمْ خَلَقُوا السَّمَاوَاتِ وَالْأَرْضَ بَلْ لَا يُوقِنُونَ﴾ "Cyangwa bibwira ko baremye ibirere n'isi? Ahubwo ntibizera! (36)"[A-Twur: 35-36].

Niba rero tutariremye, kandi bikaba bitanashoboka ko twabayeho ntaho duturutse cyangwa se tukaba twarabayeho ku bw'impanuka, ubwo ukuri kudashidikanywaho nuko: Ibiriho byose byanze bikunze bigomba kuba bifite Umuremyi uhambaye kandi ufite ubushobozi, kubera ko bidashoboka ko ibi biriho ari byo byaba byariremye! Nta n'ubwo bishoboka ko byaba byarabayeho, biturutse ahatari hari ho! Cyangwa se byarabayeho ku bw'impanuka!

Kubera iki umuntu yemera ko hari ho ibintu atabona? Urugero: (Nk'ubwenge, ubumenyi, roho, ibyiyumviro, urukundo), ese ntibiterwa n'uko aba abona ibimenyetso byabyo? None ni gute umuntu ahakana ko hari ho umuremyi w'ibi biriho bihambaye, kandi nawe abona ibimenyetso bye mu biremwa bye, n'imigirire ye ndetse n'impuhwe ze?!

Nta munyabwenge n'umwe uzemera kubwirwa ati: Iyi nzu ureba ihagaze nta n'umwe wayubatse! Cyangwa se kubwirwa ati: iyi nzu yariyubatse gusa nta wayubatse! None ni gute bamwe mu bantu bemera ubabwira ngo: Ibi biriho byose bihambaye byabayeho nta Muremyi? Umuntu ufite ubwenge yemera ate kubwirwa ngo: Iyi gahunda ikoranye ubuhanga n'ubushishozi ibiriho bigenderaho, yabayeho ku bw'impanuka?!

Ibi byose biratugeza ku kintu kimwe cy'uko, ibi biriho byose bifite Nyagasani Uhambaye, Ufite ubushobozi, Umugenga wabyo, kandi ko ari we wenyine ukwiye kugaragirwa, kandi ko ibindi bigaragirwa bitari we, uko kubigaragira ni imfabusa, kandi ntibikwiye kugaragirwa!

Nyagasani Umuremyi Uhambaye.

Hariho Nyagasani, Umuremyi umwe rukumbi; ni we Mwami, Umugenga, Utanga amafunguro, Utanga ubuzima ndetse n'urupfu. Ni we waremye isi ayorohereza ibiremwa bye, ndetse atuma ibiremwa bye bibasha kuyibaho, ni we kandi waremye ibirere n'ibiremwa bihambaye bibibamo, hanyuma izuba, ukwezi, ijoro n'amanywa abishyiriraho gahunda itunganyije igaragaza ubuhambare bwe.

Ni we kandi watworohereje umwuka wo guhumeka, wo nta buzima bwabaho uramutse udahari, ni we utumanurira imvura, ni we woroheje inyanja n'imigezi. Ni we uduha ibidutunze, akaturinda kuva tukiri impinja mu nda za ba mama, nta mbaraga twifitiye. Ni nawe kandi utembereza amaraso mu mitsi yacu kuva tuvutse kugeza dupfuye.

Uyu Nyagasani Muremyi, Utanga amafunguro nta wundi ni Allah Nyir'ubutagatifu.

Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:﴿إِنَّ رَبَّكُمُ اللَّهُ الَّذِي خَلَقَ السَّمَاوَاتِ وَالْأَرْضَ فِي سِتَّةِ أَيَّامٍ ثُمَّ اسْتَوَى عَلَى الْعَرْشِ يُغْشِي اللَّيْلَ النَّهَارَ يَطْلُبُهُ حَثِيثًا وَالشَّمْسَ وَالْقَمَرَ وَالنُّجُومَ مُسَخَّرَاتٍ بِأَمْرِهِ أَلَا لَهُ الْخَلْقُ وَالْأَمْرُ تَبَارَكَ اللَّهُ رَبُّ الْعَالَمِينَ﴾ (Mu by'ukuri Nyagasani wanyu ni Allah waremye ibirere n'isi mu minsi itandatu, hanyuma aganza hejuru ya Ar'shi. Atwikiriza ijoro amanywa, (ijoro) rikayakurikira nta guhagarara; yanaremye izuba, ukwezi n'inyenyeri byubahiriza itegeko rye. Muby'ukuri kurema no gutegeka ni ibye. Allah ni Nyir'ubutagatifu, Nyagasani w'ibiremwa byose.)[Al A'araf: 54].

Allah niwe Nyagasani Muremyi wa buri ikiriho cyose mubyo tubona, no mu byo tutabona, na buri icyo ari cyo cyose kitari we ni kimwe mu biremwa bye. Ni we ukwiye kugaragirwa wenyine, kandi nta kindi gikwiye kugaragirwa kibangikanyijwe nawe. Nta mufasha afite mu bwami bwe, cyangwa se mu kurema kwe cyangwa se mu kuba ari we mugenga wenyine cyangwa se mu kuba ari we ukwiye kugaragirwa wenyine.

N'iyo twavuga ko hari izindi mana zitari we ziri kumwe nawe, ibiriho byose byari kwangirika, kubera ko gahunda z'ibiremwa ntizishobora kugenwa n'imana ebyiri mu gihe kimwe. Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:{لَوْ كَانَ فِيهِمَا آلِهَةٌ إِلَّا اللَّهُ لَفَسَدَتَا} {Iyo (mu kirere no ku isi) haza kuba hari izindi mana zitari Allah, byombi byari kuba mu kaduruvayo...}Al Anbiya'u: 22.

Ibisingizo bya Nyagasani Umuremyi.

Nyagasani Nyir'ubutagatifu afite amazina meza atarondoreka n'ibisingizo bihebuje byinshi kandi bihambaye bigaragaza ubutungane bwe. Amwe muri ayo mazina ye: Ni uko ari we AL KHALIQU: Umuremyi, ALLAH: Usengwa, ukwiye kugaragirwa wenyine ntacyo abangikanyijwe nacyo, AL HAYYU: Uhoraho ufite ubuzima buzira inenge, AL QAYYUM: Uwibeshejeho akabeshaho ibindi biremwa, A-RAHIM: Umunyempuhwe zihebuje, A-RAZAQ: Utanga amafunguro, AL KARIM: Umugiraneza.

Allah Nyir'ubutagatifu muri Qur'an Ntagatifu yaravuze ati:﴿اللَّهُ لا إِلَهَ إِلَّا هُوَ الْحَيُّ الْقَيُّومُ لا تَأْخُذُهُ سِنَةٌ وَلا نَوْمٌ لَهُ مَا فِي السَّمَوَاتِ وَمَا فِي الأَرْضِ مَنْ ذَا الَّذِي يَشْفَعُ عِنْدَهُ إِلَّا بِإِذْنِهِ يَعْلَمُ مَا بَيْنَ أَيْدِيهِمْ وَمَا خَلْفَهُمْ وَلا يُحِيطُونَ بِشَيْءٍ مِنْ عِلْمِهِ إِلَّا بِمَا شَاءَ وَسِعَ كُرْسِيُّهُ السَّمَوَاتِ وَالأَرْضَ وَلا يَئُودُهُ حِفْظُهُمَا وَهُوَ الْعَلِيُّ الْعَظِيمُ﴾ (Allah ni we Mana y'ukuri) nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse We, Uhoraho (Nyirubuzima bwuzuye buzira inenge), Uwigize, akanabeshaho ibiriho byose. Ntafatwa no guhunyiza habe n'ibitotsi. Ibiri mu birere n'ibiri mu isi ni ibye. Ni inde wagira uwo avuganira iwe uretse ku burenganzira bwe? Azi ibyababayeho (ku isi) n'ibizababaho (ku mperuka). Kandi nta n'icyo bamenya mu bumenyi bwe uretse icyo ashaka. Kursiyu ye ikwiriye ibirere n'isi, kandi ntananizwa no kubirinda (ibirere n'isi). Ni na We Uwikirenga, Uhambaye.)[Al Baqarat: 255.]

Allah nanone yaravuze ati:﴿قُلْ هُوَ اللَّهُ أَحَدٌ (١) Vuga (yewe Muhamadi) uti: "We ni Allah, umwe Rukumbi," (1)اللَّهُ الصَّمَدُ (٢) Allah, Uwishingikirizwa, (2)لَمْ يَلِدْ وَلَمْ يُولَدْ (٣) Ntiyabyaye kandi ntiyanabyawe, (3)وَلَمْ يَكُنْ لَهُ كُفُوًا أَحَدٌ﴾ Ndetse nta na kimwe ahwanye na cyo. (4)[Al Ikhlasw: 1-4]

Nyagasani ugaragirwa afite ibisingizo byuzuye.

Mu bisingizo bye byuzuye ni uko ari we Usengwa ndetse Ugaragirwa, naho ibindi bitari we ni ibiremwa, bihabwa amategeko, kandi bidafite ububasha.

Mu bisingizo bye byuzuye nuko ari Uhoraho ufite ubuzima buzira inenge, Uwibeshejeho akaba anabeshejeho ibiremwa bitari we. Bityo buri icyo ari cyo cyose kiriho, Allah niwe wagihaye ubuzima, ndetse atuma kibaho, ndetse ni nawe ukibeshejeho anagiha ibigitunga, kandi niwe ugihagirije. Ku bw'ibyo Nyagasani ni muzima kandi ntajya apfa, nta n'igihe kizabaho adahari, yibesheho nta nkunga acyeneye ku biremwa bye, ntaryama, nta n'ubwo ajya afatwa no guhunyiza cyangwa se ibitotsi.

Mu bisingizo bye kandi nuko ari Umumenyi uhebuje, utajya ayoberwa na kimwe, haba hano mu isi ndetse no mu kirere.

Mu bisingizo bye kandi nuko ari Uwumva bihebuje, Ubona bihebuje, yumva buri icyo ari cyo cyose, ndetse akabona buri kiremwa, azi neza ibishuko byo mu mitima yabo, ndetse n'ibihishe mu bituza byabo. Nta na kimwe kimwisoba cyaba mu isi cyangwa se mu kirere.

Mu bisingizo bye kandi nuko ari we Ufite ubushobozi buhebuje, utananirwa no gukora icyo ashatse, cyangwa se ngo hagire uburizamo ugushaka kwe, akora icyo ashatse, akabuza icyo ashatse, abanza icyo ashatse agacyereza icyo ashatse, kandi ibyo byose biba birimo ubushishozi bwe buhambaye.

Mu bisingizo bye kandi nuko ari we Muremyi, Utanga amafunguro, Umugenga; we waremye ibiremwa ndetse akaba ari nawe ubigenga, kandi ibiremwa bye byose biri munsi y'ububasha bwe n'itegeko rye.

Mu bisingizo bye kandi nuko yumva akanasubiza umusabye akomerewe, agatabara umwitabaje, agakura mu ngorane ubimusabye, kandi buri kiremwa gihuye n'ingorane n'amakuba niwe kigarukira cyanze gikunze.

Kugaragira nta wundi bikwiye gukorerwa uretse Allah Nyir'ubutagatifu, kuko ari we wenyine ubikwiye nta wundi. Na buri icyo ari cyo cyose kigaragirwa kitari we, kiba kigaragirwa kitabikwiye, kandi gifite inenge, kizanapfa ndetse kikavaho.

Allah Nyir'ubutagatifu yaduhaye ingabire y'ubwenge bubasha kubona ubuhambare bwe, ndetse ashyira muri twe kamere yo gukunda icyiza no kwanga ikibi, no kugira ituze igihe bugarukiye Allah Nyagasani w'ibiremwa byose. Iyo kamere ni yo igaragaza ubutungane bwe, ndetse ko adakwiye kwitirirwa inenge iyo ari yo yose.

Ntibikwiye ku muntu ufite ubwenge kugaragira undi uwo ari we wese uretse umuziranenge, none ni gute yagaragira ikiremwa nkawe gifite inenge, cyangwa kiri munsi kumurusha?!

Ugaragirwa kandi ntakwiye kuba umuntu cyangwa se igishushanyo cyangwa se igiti cyangwa se inyamaswa!

Nyagasani ari hejuru y'ibirere, aganje hejuru ya Arshi ye, agaragara kurusha ibiremwa bye, nta na kimwe mu bimugize ahuje n'ibiremwa bye, cyangwa se ibigize ibiremwa bye bihuje nawe, ntajya agaragara mu kintu ngo yishushanye nka kimwe mu biremwa bye.

Nyagasani ntacyo ahwanye nacyo kandi niwe wumva bihebuje, ubona bihebuje. Nta cyo asa nacyo, kandi ntacyo acyeneye ku biremwa bye, nta ryama, nta n'ubwo arya ibyo kurya. Ni Uw'ikirenga nta cyeneye umugore cyangwa se umwana; Niyo mpamvu Umuremyi afite ibisingizo bihambaye, kandi ntibishoboka na rimwe kuba yarangwa no kuba hari icyo acyeneye cyangwa se inenge.

Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:﴿يَا أَيُّهَا النَّاسُ ضُرِبَ مَثَلٌ فَاسْتَمِعُوا لَهُ إِنَّ الَّذِينَ تَدْعُونَ مِنْ دُونِ اللَّهِ لَنْ يَخْلُقُوا ذُبَابًا وَلَوِ اجْتَمَعُوا لَهُ وَإِنْ يَسْلُبْهُمُ الذُّبَابُ شَيْئًا لَا يَسْتَنْقِذُوهُ مِنْهُ ضَعُفَ الطَّالِبُ وَالْمَطْلُوبُ (٧٣) (Yemwe bantu! Mwahawe urugero, ngaho nimurutege amatwi! Mu by'ukuri ibyo musenga bitari Allah ntibishobora kurema n'isazi kabone n'iyo byayiteraniraho. Kandi n'iyo iyo sazi yagira icyo ibyambura, ntibyashobora kucyisubiza. Bityo, usaba n'usabwa bose ni abanyantege nke!) (73)مَا قَدَرُوا اللَّهَ حَقَّ قَدْرِهِ إِنَّ اللَّهَ لَقَوِيٌّ عَزِيزٌ﴾ (Ababangikanyamana) ntibahaye Allah icyubahiro kimukwiye. Mu by'ukuri Allah ni Umunyembaraga, Umunyacyubahiro bihebuje.) (74)[Al Hajj: 73-74]

KUBERA IKI UYU MUREMYI UHAMBAYE YATUREMYE? NI IKI ADUCYENEYEHO?

Ese byaba bijya mu bwenge ko Allah yarema ibi biremwa byose nta mpamvu, ese byaba byumvikana ko yabiremye akina kandi ari we wuje ubushishozi, umumenyi uhebuje?

Ese byaba bijya mu bwenge ko uwaturemye muri ubu buryo butunganye kandi bunoze, akatworohereza ibiri mu birere no mu isi ko yaturema nta mpamvu? Cyangwa se nyuma yo kuturema agaterera iyo ataduhaye ibisubizo by'ibibazo by'ingenzi twibaza muri ubu buzima, nko kwibaza ngo: Kuki turi hano? Nyuma y'urupfu bizagenda bite? Twaremewe iki?

Ese byaba bijya mu bwenge ko nta bihano bizabaho ku nkozi y'ibibi n'ingororano ku wakoze neza?

Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:﴿أَفَحَسِبْتُمْ أَنَّمَا خَلَقْنَاكُمْ عَبَثًا وَأَنَّكُمْ إِلَيْنَا لَا تُرْجَعُونَ﴾ (Ese mukeka ko twabaremye dukina (nta mpamvu), kandi ko mutazagarurwa iwacu?)[Al Mu'uminuna: 115]

Ahubwo Allah yohereje Intumwa kugira ngo zitumenyeshe iyo mpamvu yatumye turemwa, ndetse n'uburyo dukwiye kumugaragira no kumwiyegereza, no kumenya icyo aducyeneyeho, no kumenya icyatuma tugera ku kwishimirwa nawe, anatubwira iherezo ryacu nyuma y'urupfu!

Allah kandi yohereje intumwa kugira ngo zitumenyeshe ko ari we wenyine ukwiye kugaragirwa, ndetse no kumenya uburyo dukwiye kumugaragira, ndetse no kumenya ibyo yategetse n'ibyo yabujije, no kutwigisha indangagaciro zihebuje turamutse tuzishyize mu ngiro ubuzima bwacu bwagenda neza, bugasabwa n'ibyiza ndetse n'imigisha.

Allah yohereje Intumwa nyinshi nka (Nuhu, Ibrahim, Mussa, Issa) abashyigikiza n'ibimenyetso n'ibitangaza bigaragaza ko bavugaga ukuri kandi koko boherejwe na Allah Nyir'ubutagatifu, uwabasozereje yari Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha).

Izo Ntumwa za Allah zatubwije ukuri ko ubu buzima ari ibigeragezo, kandi ko ubuzima nyabwo ari ubwa nyuma y'urupfu.

Kandi ko hari ho ijuru ku bemeramana bagaragiye Allah wenyine batamubangikanya, bakemera Intumwa ze zose, ndetse ko hari n'umuriro ku bahakanyi babangikanyije Allah n'ibindi bakanahakana umwe mu Ntumwa ze.

Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:﴿يَا بَنِي آدَمَ إِمَّا يَأْتِيَنَّكُمْ رُسُلٌ مِنْكُمْ يَقُصُّونَ عَلَيْكُمْ آيَاتِي فَمَنِ اتَّقَى وَأَصْلَحَ فَلَا خَوْفٌ عَلَيْهِمْ وَلَا هُمْ يَحْزَنُونَ (٣٥) (Yemwe bene Adamu! Nimuramuka mugezweho n'Intumwa zibakomokamo, zikabasobanurira ibimenyetso byanjye, rwose abazatinya (Allah) bakanakora ibikorwa byiza, nta bwoba bazigera bagira habe n'agahinda. (35)وَالَّذِينَ كَذَّبُوا بِآيَاتِنَا وَاسْتَكْبَرُوا عَنْهَا أُولَئِكَ أَصْحَابُ النَّارِ هُمْ فِيهَا خَالِدُونَ﴾ Naho ba bandi bazahinyura ibimenyetso byacu bakabyigomekaho ku bw'ubwibone, abo ni abantu bo mu muriro bazawubamo ubuziraherezo.) (36)[Al A'araf: 35-36].

Allah Nyir'ubutagatifu nanone aragira ati:﴿يَا أَيُّهَا النَّاسُ اعْبُدُوا رَبَّكُمُ الَّذِي خَلَقَكُمْ وَالَّذِينَ مِنْ قَبْلِكُمْ لَعَلَّكُمْ تَتَّقُونَ (٢١) (Yemwe bantu! Nimusenge Nyagasani wanyu wabaremye, mwe n'abababanjirije; kugira ngo mumugandukire. (21)الَّذِي جَعَلَ لَكُمُ الْأَرْضَ فِرَاشًا وَالسَّمَاءَ بِنَاءً وَأَنْزَلَ مِنَ السَّمَاءِ مَاءً فَأَخْرَجَ بِهِ مِنَ الثَّمَرَاتِ رِزْقًا لَكُمْ فَلَا تَجْعَلُوا لِلَّهِ أَنْدَادًا وَأَنْتُمْ تَعْلَمُونَ (٢٢) We wabagiriye isi nk'isaso (kugira ngo muyigubweho neza) n'ikirere akakigira nk'igisenge, ndetse akanakimanuramo amazi, akayameresha imbuto zikaba amafunguro yanyu. Bityo, ntimukagire izindi mana mubangikanya na Allah, kandi mubizi (ko ari We wenyine ukwiye gusengwa). (22)وَإِنْ كُنْتُمْ فِي رَيْبٍ مِمَّا نَزَّلْنَا عَلَى عَبْدِنَا فَأْتُوا بِسُورَةٍ مِنْ مِثْلِهِ وَادْعُوا شُهَدَاءَكُمْ مِنْ دُونِ اللَّهِ إِنْ كُنْتُمْ صَادِقِينَ (٢٣) Kandi niba mushidikanya ku byo twahishuriye umugaragu wacu (Muhamadi), ngaho nimuzane igice cya Qur'an (Surat) kimwe kimeze nka yo (Qur'an), ndetse munahamagare abunganizi banyu batari Allah, niba muri abanyakuri. (23)فَإِنْ لَمْ تَفْعَلُوا وَلَنْ تَفْعَلُوا فَاتَّقُوا النَّارَ الَّتِي وَقُودُهَا النَّاسُ وَالْحِجَارَةُ أُعِدَّتْ لِلْكَافِرِينَ (٢٤) Niba rero mutabikoze, nta n'ubwo muteze kubikora na mba, ngaho nimwirinde umuriro, wo ibicanwa byawo (bizaba ari) abantu n'amabuye; wateguriwe abahakanyi. (24)وَبَشِّرِ الَّذِينَ آمَنُوا وَعَمِلُوا الصَّالِحَاتِ أَنَّ لَهُمْ جَنَّاتٍ تَجْرِي مِنْ تَحْتِهَا الْأَنْهَارُ كُلَّمَا رُزِقُوا مِنْهَا مِنْ ثَمَرَةٍ رِزْقًا قَالُوا هَذَا الَّذِي رُزِقْنَا مِنْ قَبْلُ وَأُتُوا بِهِ مُتَشَابِهًا وَلَهُمْ فِيهَا أَزْوَاجٌ مُطَهَّرَةٌ وَهُمْ فِيهَا خَالِدُونَ﴾ Kandi uhe inkuru nziza ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, ko bazagororerwa ubusitani butembamo imigezi (Ijuru). Buri uko bazajya bafungurirwamo imbuto, bazajya bavuga bati: "Izi ni zo twafungurirwaga mbere", ndetse bazazihabwa zisa (nk'izo baryaga ku isi, ariko zitandukanye mu buryohe). Bazanagororerwamo abafasha basukuye, kandi bazanabubamo ubuziraherezo.) (28)[Al Baqarat: 21-25].

KUKI INTUMWA ZARI NYINSHI?

Allah yohereje Intumwa ze ku mahanga atandukanye, nta bantu na bamwe uretse ko Allah yaboherereje Intumwa kugira ngo ibahamagarire kugaragira Nyagasani wabo, ibamenyeshe ibyo yategetse n'ibyo yabujije. Intego y'Intumwa z'Imana zose yari uguhamagarira kugaragira Allah wenyine Nyir'ubutagatifu; na buri uko buri bantu bashakaga kureka no kugoreka ibyo Intumwa y'Imana yabatumweho yabazaniye, nk'itegeko ry'uko ukwiye kugaragirwa ari Allah wenyine, Allah yoherezaga indi Ntumwa kugira ngo ize kugaragaza uko kugoreka kwabayeho no gukosora ayo makosa ndetse no kugarura abantu kuri kamere nzima yo kugaragira Allah wenyine no kumwumvira.

Kugeza ubwo Allah yaherukije izo Ntumwa Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) we waje azanye idini ryuzuye n'amategeko ahoraho rusange ku bantu bose kuzageza ku munsi w'imperuka; ayo mategeko akaba yarasimbuye ayayabanjirije ndetse akayuzuriza, ndetse Allah Nyir'ubutagatifu akaba yarishingiye kuzarinda iri dini no kuba rizahoraho kuzageza ku munsi w'imperuka.

UMUNTU NTASHOBORA KUBA UMWEMERA CYERETSE ABANJE KWEMERA INTUMWA ZOSE.

Allah niwe wohereje Intumwa, ategeka ibiremwa bye byose kuzumvira; bityo uzahakana ubutumwa bw'imwe muri izo Ntumwa, uwo azaba ahakanye Intumwa zose, kandi nta cyaha gihambaye kiruta kuba umuntu yahakana ubutumwa Allah yahishuye, niyo mpamvu ari ngombwa ko kugira ngo umuntu azinjire mu ijuru agomba kwemera Intumwa za Allah zose.

Ni itegeko rero kuri buri uwo ari we wese muri ibi bihe kwemera Allah ndetse akanemera Intumwa za Allah zose, akemera umunsi w'imperuka, kandi ibyo ntiyabigeraho atemeye ngo akurikire uwazisozereje ari we Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha), Allah yashyigikiye akoresheje igitangaza cy'ibihe byose ari cyo Qur'an Ntagatifu, ndetse yishingiye kuzarinda icyo gitabo kugeza ubwo azisubiza isi n'ibiyiriho.

Allah muri Qur'an Ntagatifu yavuze ko uwanze kwemera Intumwa imwe mu Ntumwa ze, uwo aba ahakanye Allah ndetse anahinyuye ubutumwa yahishuye. Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:﴿إِنَّ الَّذِينَ يَكْفُرُونَ بِاللَّهِ وَرُسُلِهِ وَيُرِيدُونَ أَنْ يُفَرِّقُوا بَيْنَ اللَّهِ وَرُسُلِهِ وَيَقُولُونَ نُؤْمِنُ بِبَعْضٍ وَنَكْفُرُ بِبَعْضٍ وَيُرِيدُونَ أَنْ يَتَّخِذُوا بَيْنَ ذَلِكَ سَبِيلًا (١٥٠) (Mu by'ukuri ba bandi bahakana Allah n'Intumwa ze, bakanashaka gutandukanya Allah n'Intumwa ze, bavuga bati "Twemera zimwe tugahakana izindi", bagashaka kugira inzira yo hagati no hagati (itari iy'ukwemera cyangwa iya gihakanyi) (150).أُولَئِكَ هُمُ الْكَافِرُونَ حَقًّا وَأَعْتَدْنَا لِلْكَافِرِينَ عَذَابًا مُهِينًا﴾ (Abo ni bo bahakanyi nyabo, kandi twateguriye abahakanyi ibihano bisuzuguza) (151).[A-Nisa'u: 150-151]

Niyo mpamvu twe abayisilamu twemera Allah tukemera n'umunsi w'imperuka (nk'uko Allah yabidutegetse), ndetse tukanemera Intumwa zose n'ibitabo byose byabanje. Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:﴿آمَنَ الرَّسُولُ بِمَا أُنْزِلَ إِلَيْهِ مِنْ رَبِّهِ وَالْمُؤْمِنُونَ كُلٌّ آمَنَ بِاللَّهِ وَمَلَائِكَتِهِ وَكُتُبِهِ وَرُسُلِهِ لَا نُفَرِّقُ بَيْنَ أَحَدٍ مِنْ رُسُلِهِ وَقَالُوا سَمِعْنَا وَأَطَعْنَا غُفْرَانَكَ رَبَّنَا وَإِلَيْكَ الْمَصِيرُ﴾ "Intumwa (Muhamadi) yemeye ibyoyahishuriwe biturutse kwa Nyagasani wayo ndetse n'abemera (barabyemeye). Bose bemeyeAllah, abamalayika be, ibitabo byen'Intumwa ze; (bavuga bati) "Nta n'imwe turobanura mu Ntumwa ze." Baranavuga bati "Twumvise kandi twumviye. Turagusaba imbabazi, Nyagasani wacu! Kandi iwawe ni ho byose bizasubira.") (285)[Al Baqarat: 285]

QUR'AN NTAGATIFU NI IKI?

Qur'an Ntagatifu ni amagambo ya Allah yahishuriye Intumwa ya sozereje izindi ari yo Muhamadi, ikaba ari yo gitangaza gihambaye kigaragaza ukuri k'ubuhanuzi bw'Intumwa Muhamadi (Imana iyihe amahoro n'imigisha). Qur'an Ntagatifu ni ukuri byaba mu mategeko yayo, ndetse n'ibyo yatubwiye.Allah kandi yayitegeje abahakanyi ababwira ko bazana igice kimwe kimeze nk'ibice biyigize birabananira, kubera ubuhambare bw'ibiyikubiyemo, n'uburyo ibiyikubiyemo ari rusange bivuga ku mpande zose z'ubuzima umuntu anyuramo haba hano ku isi, ndetse azananyuramo ku munsi w'imperuka. Ikubiyemo kandi ibijyanye n'ukwemera umuntu aba ategetswe kwemera.Qur'an ikubiyemo kandi ibyategetswe gukorwa n'ibyabujijwe umuntu agomba kwitwararika hagati ye na Nyagasani we, no hagati ye nawe ubwe, cyangwa se hagati ye n'ibindi biremwa. Ibyo byose byavuzwe mu buryo bwuje ubuhanga n'ubuvanganzo.Qur'an Ntagatifu kandi ikubiyemo byinshi muri gihamya nyurabwenge, n'ibindi bimenyetso simusiga by'ubumenyi n'ubuhanga bigaragaza ko igitabo kitanditswe n'umuntu, ahubwo ko ari amagambo ya Nyagasani w'abantu Nyir'ubutagatifu.

ISILAMU NI IKI?

Isilamu ni ukwicisha bugufi imbere ya Allah wenyine, no kumwumvira, no gushyira mu bikorwa amategeko ye ubyishimiye kandi unabyemera, no guhakana ibindi byose bigaragirwa bitari Allah.

Allah yohereje Intumwa ze azihaye ubutumwa bumwe; ari bwo bwo guhamagarira kugaragira Allah wenyine ntacyo abangikanyijwe nacyo, no guhakana ibindi byose bigaragirwa bitari we.

Isilamu kandi ni ryo dini ry'intumwa zose n'abahanuzi; ubutumwa bwabo bose bwari bumwe, n'ubwo amategeko bahawe yari atandukanye. Abayisilamu uyu munsi nibo bangtu bonyine bari mu dini ry'ukuri ryaje kwigishwa n'Intumwa zose ndetse n'abahanuzi. Ubutumwa bwa Isilamu muri ibi bihe ni ukuri, kandi nibwo butumwa bwa nyuma Allah yahishyuriye ikiremwamuntu.Bityo Nyagasani wohereje Ibrahim, Mussa, na Issa (Allah abahundagazeho amahoro bose), ni we wohereje n'iyi Ntumwa ya nyuma Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha), we amategeko ye ariyo ya Isilamu yaje asimbura ayayabanjirije.

Amadini yose abantu basengeramo uyu munsi atari Isilamu, ni amadini abantu bihimbiye, cyangwa se akaba ari amadini yari aya Allah mbere, ariko nyuma yaho abantu bakayatoba bakiyongereramo ibyabo, none akaba asigaye ari uruvangitirane rw'ibihimbano n'ibinyoma n'ibitekerezo bya muntu abantu bagenda bahererekanya.

Naho idini ry'abayisilamu ni idini rimwe risobanutse rigaragara ritigeze rihinduka, nk'uko uburyo bagaragiramo Allah ari bumwe; kubera ko bose basali iswalat eshanu, bagatanga amaturo mu mitungo yabo, bagasiba igisibo cya Ramadhani. Unatekereje ku gitabo cyabo kibayobora ari cyo cya Qur'an wasanga ari kimwe mu bihugu byose ahantu hose. Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:﴿ٱلۡيَوۡمَ أَكۡمَلۡتُ لَكُمۡ دِينَكُمۡ وَأَتۡمَمۡتُ عَلَيۡكُمۡ نِعۡمَتِي وَرَضِيتُ لَكُمُ ٱلۡإِسۡلَٰمَ دِينٗاۚ فَمَنِ ٱضۡطُرَّ فِي مَخۡمَصَةٍ غَيۡرَ مُتَجَانِفٖ لِّإِثۡمٖ فَإِنَّ ٱللَّهَ غَفُورٞ رَّحِيمٞ﴾ (...Uyu munsi mbuzurije idini ryanyu, kandi mbasenderejeho inema zanjye, nanabahitiyemo ko Isilamu iba idini ryanyu. Ariko uzasumbirizwa n'inzara atari ukwigomeka (akarya ibyaziririjwe, nta cyaha kuri we). Mu by'ukuri Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.)[Al Maidat: 3]

Allah Nyir'ubutagatifu muri Qur'an Ntagatifu aragira ati:﴿قُلْ آمَنَّا بِاللَّهِ وَمَا أُنْزِلَ عَلَيْنَا وَمَا أُنْزِلَ عَلَى إِبْرَاهِيمَ وَإِسْمَاعِيلَ وَإِسْحَاقَ وَيَعْقُوبَ وَالْأَسْبَاطِ وَمَا أُوتِيَ مُوسَى وَعِيسَى وَالنَّبِيُّونَ مِنْ رَبِّهِمْ لَا نُفَرِّقُ بَيْنَ أَحَدٍ مِنْهُمْ وَنَحْنُ لَهُ مُسْلِمُونَ (٨٤) "Vuga (yewe Muhamadi) uti: "Twemeye Allah n'ibyo twahishuriwe, ibyahishuriwe Aburahamu, Isimayili, Isihaka, Yakobo, urubyaro rwe, ibyahawe Musa, Issa (Yesu) ndetse n'ibyahawe abahanuzi biturutse kwa Nyagasani wabo. Nta n'umwe turobanura muri bo, kandi (Allah) ni we twicishaho bugufi." (84)وَمَنْ يَبْتَغِ غَيْرَ الْإِسْلَامِ دِينًا فَلَنْ يُقْبَلَ مِنْهُ وَهُوَ فِي الْآخِرَةِ مِنَ الْخَاسِرِينَ﴾ (Uzahitamo idini ritari Isilamu, ntabwo azaryakirirwa, kandi ku munsi w'imperuka azaba mu banyagihombo.)[Al Imran: 84-85]

Bityo idini ry'ubuyisilamu ni gahunda rusange y'ubuzima, ihuje na kamere ndetse n'ubwenge, n'imitima itunganye irabwemera. Umuremyi Uhambaye yashyizeho ari amategeko agomba kugenga ibiremwa bye, bukaba ari n'idini ryigisha ibyiza n'umunezero ku bantu bose haba hano ku isi ndetse no ku munsi w'imperuka. Ntiburobanura ubwoko runaka, cyangwa se ibara ry'uruhu runaka, abantu bose muri ryo barareshya, kandi nta n'umwe usumba mugenzi we usibye umurusha ibikorwa byiza bitunganye.

Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:(مَنۡ عَمِلَ صَٰلِحٗا مِّن ذَكَرٍ أَوۡ أُنثَىٰ وَهُوَ مُؤۡمِنٞ فَلَنُحۡيِيَنَّهُۥ حَيَوٰةٗ طَيِّبَةٗۖ وَلَنَجۡزِيَنَّهُمۡ أَجۡرَهُم بِأَحۡسَنِ مَا كَانُواْ يَعۡمَلُونَ) (Ukora ibyiza yaba ari umugabo cyangwa umugore,ari umwemera tuzamubeshaho ubuzima bwiza,kandi tuzabahemba kubera ibyiza bakoraga).[A-Nah'l: 97]

Isilamu ni inzira y'umunezero.

Isilamu ni idini ry'Intumwa zose n'abahanuzi, ikaba ari n'idini rya Allah yahitiyemo abantu bose, ntabwo ari idini ry'umwihariko ku barabu gusa.

Isilamu ni inzira iganisha ku munezero w'ukuri wo mu buzima bwa hano ku isi, ndetse n'ingabire zihoraho zo mu buzima bwo ku munsi w'imperuka.

Isilamu ni ryo dini ryonyine risubiza ibyo roho n'umubiri bicyeneye, rikanatanga ibisubizo by'ibibazo byose ikiremwa muntu gihura nabyo. Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:﴿قَالَ اهْبِطَا مِنْهَا جَمِيعًا بَعْضُكُمْ لِبَعْضٍ عَدُوٌّ فَإِمَّا يَأْتِيَنَّكُمْ مِنِّي هُدًى فَمَنِ اتَّبَعَ هُدَايَ فَلا يَضِلُّ وَلا يَشْقَى (123) "(Allah) aravuga ati: "Nimumanuke mwembi murivemo (mujye ku isi), bamwe muri mwe ari abanzi b'abandi (abantu bazaba abanzi ba Shitani, ndetse na we abe umwanzi wabo). Kandi umuyoboro wanjye nuramuka ubagezeho, uzakurikira uwo muyoboro wanjye ntazigera ayoba cyangwa ngo agorwe." (123)وَمَنْ أَعْرَضَ عَنْ ذِكْرِي فَإِنَّ لَهُ مَعِيشَةً ضَنْكًا وَنَحْشُرُهُ يَوْمَ الْقِيَامَةِ أَعْمَى﴾ "Ariko uzirengagiza urwibutso rwanjye, mu by'ukuri azagira ubuzima bw'inzitane ndetse no ku munsi w'imperuka tuzamuzura ari impumyi." (124)[Twaha: 123-124].

BINYUNGURA IKI KUJYA MU BUYISILAMU?

Kujya mu buyisilamu bifite inyungu zihambaye, zimwe muri zo:

-Ni ukubona intsinzi n'icyubahiro hano ku isi, aho umuntu aba umugaragu wa Allah wenyine, bitaba ibyo akaba umugaragu w'irari rye, na Shitani, ndetse n'amarangamutima ye.

-Kuzagira intsinzi ku munsi w'imperuka, aho Allah azamubabarira ibyaha, akamwishimira, ndetse akazamwinjiza mu ijuru, akazatsindira kwishimirwa na Allah n'ingororano zihoraho no kuzarokoka ibihano by'umuriro.

-Ku munsi w'imperuka, umwemeramana azaba ari kumwe n'abahanuzi n'abanyakuri, ndetse n'intwari zapfuye ziharanira inzira ya Allah ndetse n'abaranzwe no gukora ibikorwa byiza! Mbega ukuntu ari bo beza bo kubana nabo! Kandi utemeye azaba ari kumwe n'abahakanyi n'inkozi z'ibibi ndetse n'abangizi.

-Abantu Allah azinjiza mu ijuru, bazabaho mu ngororano zihoraho badapfa, batarwara, batababara, badasaza cyangwa se ngo bagire agahinda kandi Allah azabaha ibyo bifuza byose, naho abazinjira mu muriro bazaba mu bihano bitagira iherezo kandi bitarangira.

-Mu ijuru hariyo umunezero amaso atigeze abano, cyangwa se ngo amatwi yumve, cyangwa se ngo umuntu abitekerezeho. Na gihamya y'ibi ni imvugo ya Allah igira iti:﴿مَنْ عَمِلَ صَالِحًا مِنْ ذَكَرٍ أَوْ أُنْثَى وَهُوَ مُؤْمِنٌ فَلَنُحْيِيَنَّهُ حَيَاةً طَيِّبَةً وَلَنَجْزِيَنَّهُمْ أَجْرَهُمْ بِأَحْسَنِ مَا كَانُوا يَعْمَلُونَ﴾ "Ukoze ibitunganye, yaba uw'igitsina gabo cyangwa uw'igitsina gore, kandi akaba ari umwemeramana, rwose tuzamuha ubuzima bwiza, ndetse tuzabagororera ibihembo byabo byiza kurusha ibyo bakoraga."[A-Nah'li: 97]Allah Nyir'ubutagatifu yaravuze ati :﴿فَلَا تَعۡلَمُ نَفۡسٞ مَّآ أُخۡفِيَ لَهُم مِّن قُرَّةِ أَعۡيُنٖ جَزَآءَۢ بِمَا كَانُواْ يَعۡمَلُونَ﴾ (Nta n'umwe uzi ibyo bahishiwe biryoheye ijisho, bizaba ingororano z'ibyo bajyaga bakora.)[A-Sajdat: 17]

NZAHOMBA IKI NDAMUTSE NANZE KUBA UMUYISILAMU?

Umuntu azahomba ubumenyi buhambaye, ari bwo bwo kumenya Allah, azahomba kandi kwemera Allah kugeza umuntu ku mutekano n'ituze hano ku isi n'ingororano zihoraho zo ku munsi w'imperuka.

Umuntu kandi azahomba kumenya igitabo gihambaye Allah yahishuriye abantu, ndetse no kucyemera.

Umuntu kandi azahomba kwemera abahanuzi ba Allah bahambaye, nkuko ku munsi w'imperuka azahomba kuzabana nabo mu ijuru, ahubwo akazabana na Shitani n'inkozi z'ibibi n'abagizi ba nabi mu muriro wa Jahanamu, kandi ni ho hantu habi ho kuba.

Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:﴿قُلْ إِنَّ الْخَاسِرِينَ الَّذِينَ خَسِرُوا أَنْفُسَهُمْ وَأَهْلِيهِمْ يَوْمَ الْقِيَامَةِ أَلا ذَلِكَ هُوَ الْخُسْرَانُ الْمُبِينُ (15) (Ngaho nimugaragire ibyo mushaka bitari We. Vuga uti: "Mu by'ukuri abanyagihombo ku munsi w'imperuka ni ba bandi bazaba bariyoretse ubwabo ndetse boreka n'imiryango yabo." Rwose icyo kizaba ari cyo gihombo kigaragara. (15)لَهُمْ مِنْ فَوْقِهِمْ ظُلَلٌ مِنَ النَّارِ وَمِنْ تَحْتِهِمْ ظُلَلٌ ذَلِكَ يُخَوِّفُ اللَّهُ بِهِ عِبَادَهُ يَا عِبَادِ فَاتَّقُونِ﴾ Bazaba batwikiriwe n'ibicu by'umuriro ndetse no munsi yabo hari ibindi. Ibyo ni byo Allah atinyisha abagaragu be. Ngaho bagaragu banjye, nimuntinye!)[A-Zumar: 15-16]

UMUNTU USHAKA KUROKOKA KU MUNSI W'IMPERUKA AGOMBA KUBA UMUYISILAMU AGAKURIKIRA INTUMWA Y'IMANA MUHAMADI (IMANA IMUHE AMAHORO N'IMIGISHA).

Mu bintu by'ukuri abahanuzi n'intumwa z'Imana (Imana ibahe amahoro n'imigisha) bahurijeho nuko nta n'umwe uzarokoka ibihano byo ku munsi w'imperuka usibye abayisilamu bemeye Allah Nyir'ubutagatifu, bakirinda kumubangikanya n'ikindi cyose, bakemera abahanuzi bose n'intumwa zose. Bityo abakurikiye Intumwa bakazemera bakanahamya ukuri kw'ibyo zaje kwigisha bazinjira mu ijuru, ndetse bazarokoka umuriro.

Bityo abantu bari bariho ku gihe cya Mussa, bakamwemera, ndetse bagakurikiza inyigisho ze, abo ni abayisilamu b'abemera kandi bakora ibikorwa byiza. Ariko nyuma y'uko Allah yohereje Issa, abakurikiye Mussa bose bagombaga kwemera Issa no kumukurikira.Abemeye Issa nabo ni abayisilamu bakora ibikorwa byiza, n'uwanze kwemera Issa akavuga ati: Nzahama ku idini rya Mussa, uwo ntabwo yari umwemeramana w'ukuri, kuko yanze kwemera Intumwa Allah yohereje.Nyuma y'uko Allah yohereje Intumwa ya nyuma yazisozereje ari yo Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) abantu bose bagomba kumwemera; kubera ko Nyagasani ari we wohereje Mussa na Issa, ndetse ni nawe wohereje Intumwa Muhamadi yazisozereje. Bityo uwahakana ubutumwa bwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha), akavuga ati: Nzahama ku idini rya Mussa cyangwa se rya Issa, uwo nawe azaba atari umwemeramana by'ukuri.

Ntabwo bihagije ko umuntu yavuga ko yubaha abayisilamu, nta n'ubwo kuba yatanga amaturo agafasha abakene bihagije ko byazamurokora ku munsi w'imperuka, ahubwo agomba no kwemera Allah n'ibitabo bye n'Intumwa ze, ndetse n'umunsi w'imperuka, kugira ngo Allah azamwakirire ibikorwa yakoze! Kuko nta cyaha gihambaye kiruta ibangikanyamana no guhakana Allah, no kwanga kwemera ubutumwa Allah yahishuye, ndetse no guhakana ubutumwa bwahishuriwe uwasozereje Intumwa zose ari we Muhamad (Imana imuhe amahoro n'imigisha).

Niyo mpamvu abayahudi n'abanaswara ndetse n'abandi bumvise ko Intumwa y'Imana Muhamadi (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yahishuriwe ubutumwa, bakanga kumwemera ndetse bakanga kuba abayisilamu, bazajya mu muriro wa Jahanamu bawubemo ubuziraherezo. Kandi iri ni itegeko rya Allah, nta bwo ari itegeko ry'umwe mu bantu. Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:﴿إِنَّ الَّذِينَ كَفَرُوا مِنْ أَهْلِ الْكِتَابِ وَالْمُشْرِكِينَ فِي نَارِ جَهَنَّمَ خَالِدِينَ فِيهَا ۚ أُولَـٰئِكَ هُمْ شَرُّ الْبَرِيَّة﴾ (Mu by'ukuri abahakanye bo mu bahawe igitabo ndetse n'ababangikanyamana bazaba mu muriro wa Jahanamu ubuziraherezo; abo ni bo babi mu biremwa.)[Al Bayyinat: 6]

No kuba harahishuwe ubutumwa bwa nyuma buturutse kwa Allah yahishuriye ikiremwamuntu, ni ngombwa ko buri muntu wumvise ubuyisilamu, akumva ubutumwa bwahishuriwe Intumwa ya nyuma ariyo Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha), agomba kumwemera, agakurikiza amategeko ye yategetse n'ibyo yabujije. Niyo mpamvu uzumva ubu butumwa bwa nyuma akabuhakana, Allah ntazamwakirira ibyo yakoze, kandi ku munsi w'imperuka azamuhana.

Na zimwe muri gihamya z'ibi, ni imvugo ya Allah Nyir'ubutagatifu igira iti:﴿وَمَنْ يَبْتَغِ غَيْرَ الْإِسْلَامِ دِينًا فَلَنْ يُقْبَلَ مِنْهُ وَهُوَ فِي الْآخِرَةِ مِنَ الْخَاسِرِينَ﴾ (Uzahitamo idini ritari Isilamu, ntabwo azaryakirirwa, kandi ku munsi w'imperuka azaba mu banyagihombo.)[Al Imran: 85].

Allah Nyir'ubutagatifu nanone yaravuze ati:﴿قُلْ يَا أَهْلَ الْكِتَابِ تَعَالَوْا إِلَى كَلِمَةٍ سَوَاءٍ بَيْنَنَا وَبَيْنَكُمْ أَلَّا نَعْبُدَ إِلَّا اللَّهَ وَلَا نُشْرِكَ بِهِ شَيْئًا وَلَا يَتَّخِذَ بَعْضُنَا بَعْضًا أَرْبَابًا مِنْ دُونِ اللَّهِ فَإِنْ تَوَلَّوْا فَقُولُوا اشْهَدُوا بِأَنَّا مُسْلِمُونَ﴾ "Vuga (yewe Muhamadi) uti: "Yemwe abahawe igitabo! Nimuze (duhurize) ku ijambo riboneye hagati yacu namwe; ry'uko tutagomba kugira uwo tugaragira utari Allah, kandi ntitugire icyo tumubangikanya na cyo, ndetse bamwe muri twe ntibazagire abandi ibigirwamana basenga mu cyimbo cya Allah." Ariko nibabitera umugongo, muvuge muti: "Nimuhamye ko twe turi abicisha bugufi (Abayisilamu)."[Al Imran: 64]

NI IKI NSABWA KUGIRA NGO MBE UMUYISILAMU?

Kugira ngo ube umuyisilamu, ugomba kwemera izi nkingi esheshatu zikurikira:

Kwemera Allah Nyir'ubutagatifu, ko ari we Muremyi, Utanga amafunguro, Umugenga, Umwami, ntacyo ahwanye nacyo, nta mugore n'umwana afite, kandi niwe wenyine ukwiye kugaragirwa, kandi ko nta wundi ukwiye kubangikanywa nawe. No kwemera ko kugaragira ibindi bitari we ari imfabusa.

Kwemera abamalayika ko ari abagaragu ba Allah Nyir'ubutagatifu, yabaremye mu rumuri, no mu mirimo bashinzwe akaba yarashyizemo kuzana ubutumwa ku Ntumwa ze mu bantu.

Kwemera ibitabo bya Allah byose yahishuriye Intumwa ze nka Tawurat na Injiili- mbere y'uko bihindurwa- n'igitabo cyabisozereje kikaba ari Qur'an Ntagatifu.

Kwemera Intumwa ze zose nka Nuhu, Ibrahim, Mussa, Issa, n'uwazisoreje akaba ari Muhamadi, kandi izo ntumwa zose zikaba zari abantu. Yazishyigikije azihishurira ubutumwa, anaziha ibimenyetso n'ibitangaza bigaragaza ko zari mu kuri.

Kwemera umunsi w'imperuka, ubwo Allah azazura ababanje n'abazaheruka, maze akabacira urubanza, akinjiza abemerana mu ijuru n'abahakanyi mu muriro.

Kwemera igeno, no kwemera ko Allah azi buri kintu ibyakibayeho mu bihe byashize n'ibizakibaho mu bihe bizaza, kandi ko Allah yari abizi kuva na mbere ndetse aranabyandika, akaba ari nawe ushaka ko bibaho, kandi akaba ari nawe wabiremye.

WICYEREZA GUFATA UMWANZURO!

Iyi si ntabwo ari ubuturo buhoraho...

Na buri kintu cyose cyiza kiyiriho kizarangira, na buri rari rizazima...

Hari umunsi uzagera buri muntu abarurirwe ibyo yakoze, uwo munsi ni umunsi w'imperuka. Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:﴿وَوُضِعَ الْكِتَابُ فَتَرَى الْمُجْرِمِينَ مُشْفِقِينَ مِمَّا فِيهِ وَيَقُولُونَ يَا وَيْلَتَنَا مَالِ هَذَا الْكِتَابِ لاَ يُغَادِرُ صَغِيرَةً وَلاَ كَبِيرَةً إِلاَّ أَحْصَاهَا وَوَجَدُوا مَا عَمِلُوا حَاضِرًا وَلاَ يَظْلِمُ رَبُّكَ أَحَدًا﴾ (Kandi buri wese azahabwa igitabo (cy'ibikorwa bye), maze ubone inkozi z'ibibi zitewe ubwoba n'ibigikubiyemo (bibi), nuko zivuge ziti: "Mbega ukorama kwacu! Iki gitabo ni bwoko ki kidasiga (icyaha) gito n'ikinini kitakibaruye!" Bazanasanga ibyo bakoze byose birimo, kandi Nyagasani wawe ntawe ajya arenganya.)[ Al Kah'f: 49].

Allah Nyir'ubutagatifu yamaze kutubwira ko umuntu utazaba umuyisilamu iherezo rye ni ukuba mu muriro wa Jahanamu ubuziraherezo.

Bityo igihombo nticyoroheje ahubwo kirahambaye, Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:﴿وَمَن يَبْتَغِ غَيْرَ الْإِسْلَامِ دِينًا فَلَن يُقْبَلَ مِنْهُ وَهُوَ فِي الْآخِرَةِ مِنَ الْخَاسِرِينَ﴾ (Uzahitamo idini ritari Isilamu, ntabwo azaryakirirwa, kandi ku munsi w'imperuka azaba mu banyagihombo.)[Al Im'rani: 85]

Niyo mpamvu Isilamu ari idini Allah atazagira irindi yemera usibye ryo.

Kandi Allah yaraturemye ndetse iwe niho tuzagaruka, n'iyi si ni ahantu ho kugeragerezwa.

Umuntu akwiye kwizera adashidikanya ko ubu buzima ari bugufi nko kurota... ndetse nta n'umwe muri twe uzi igihe azapfira!

None igisubizo cye azasubiza Nyagasani we ubwo azaba amubajije ku munsi w'imperuka ati: Kuki utakuriye ukuri? Kuki utakurikiye Intumwa yasozereje izindi? Kizaba ikihe?

Azasubiza iki Nyagasani we ku munsi w'imperuka, kandi yaramwihanangirije kwirinda ingaruka zo guhakana Isilamu, ndetse akanamubwira iherezo ry'abahakanyi ko ari ukuzaba mu muriro ubuziraherezo?

Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:﴿وَالَّذِينَ كَفَرُوا وَكَذَّبُوا بِآيَاتِنَا أُولَئِكَ أَصْحَابُ النَّارِ هُمْ فِيهَا خَالِدُونَ﴾ (Naho abazahakana bakanahinyura ibimenyetso byacu (amagambo, inyigisho n'ubuhanuzi), abo bazaba abo mu muriro; bakazawubamo ubuziraherezo.)[Al Baqarat: 39]

NTA RWITWAZO KURI WA WUNDI WARETSE GUKURIKIRA UKURI AGAHITAMO GUKURIKIRA ABAKURAMBERE BE?

Allah Nyir'ubutagatifu yatubwiye ko benshi mu bantu banga kujya mu buyisilamu kubera gutinya abo baturanye nabo.

Na benshi banga kuba abayisilamu kubera ko badashaka guhindura imyemerere yabo bazunguye ku babyeyi babo n'abakurambere babo, cyangwa se aho bakuriye n'imiryango bakuriyemo, bamenyereye; abandi benshi babuzwa kuba abayisilamu kubera ubwibone n'ubwirasi no gushyigikira ikinyoma bagiye bakomora ku bandi.

Abo bose urwitwazo rwabo nta shingiro rufite, kandi bazahagarikwa imbere ya Allah nta ngingo n'imwe bafite ibarengere.

Nta rwitwazo rero umuhakanyi utemera Imana afite rwo kuba yavuga ngo nzahama mu buhakanyi kuko navukiye mu muryango w'abatemera Imana! Ahubwo aba asabwa gukoresha ubwenge bwe Allah yamuhaye, agatekereza ku buhambare bw'ibirere n'isi, agatekereza akoresheje ubwenge Allah Umuremyi we yamuhaye, kugira ngo abone ko ibi biriho bifite uwabiremye.Ni nk'uko usenga amabuye n'ibigirwamana nawe nta rwitwazo afite rwo kuvuga ko akurikira abakurambere be, ahubwo agomba gushakisha ukuri ndetse akanibaza ati: Ni gute ngaragira ibitanyumva ntibimbone, ntibibe hari n'icyo bimariye?!

Ni nk'uko n'umunaswara wemera ibihabanye na kamere n'ubwenge, agomba kwibaza ati: Ni gute Nyagasani yakemera ko umwana we yicwa nta cyaha yakoze ahubwo ari ukubera ibyaha by'abandi bantu?! Ibi byaba ari amahugu! Ni gute abantu babamba bakica umwana w'Imana!? Ese Imana Nyagasani ntishoboye kuba yababarira abantu ibyaha byabo itabanje kubareka ngo bice umwana wayo? Ese Imana Nyagasani ntishoboye kurengera no gutabara umwana wayo?

Umunyabwenge rero ategetswe gukurikira ukuri, no kudakurikira ababyeyi be n'abakurambere be mu binyoma.

Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:﴿وَإِذَا قِيلَ لَهُمْ تَعَالَوْا إِلَى مَا أَنْزَلَ اللَّهُ وَإِلَى الرَّسُولِ قَالُوا حَسْبُنَا مَا وَجَدْنَا عَلَيْهِ آبَاءَنَا أَوَلَوْ كَانَ آبَاؤُهُمْ لَا يَعْلَمُونَ شَيْئًا وَلَا يَهْتَدُونَ﴾ (Kandi n'iyo babwiwe bati "Nimukurikire ibyo Allah yahishuye, munakurikire Intumwa (Muhamadi)." Baravuga bati "Ibyo twasanze abakurambere bacu bakurikira biraduhagije." Ese n'ubwo abakurambere babo nta cyo baba bari bazi cyangwa bataranayobotse (bari kubakurikira?).[Al Maidat: 104].

UMUNTU USHAKA KUBA UMUYISILAMU ARIKO AKABA ATINYA KO ABANYAMURYANGO WE BAMUMERERA NABI YAKORA IKI?

Umuntu ushaka kuba umuyisilamu, akaba atinya abamukikije ko bamugirira nabi, ashobora kuba we ntahite agaragaza ubuyisilamu bwe kugeza igihe Allah amworohereje inzira y'ibyiza yigengamo, maze akaba ari bwo abona kugaragaza ubuyisilamu bwe.

Ni ngombwa ko umuntu ahita aba umuyisilamu, ariko si ngombwa kuri we kumenyesha abamukikije ko yabaye umuyisilamu cyangwa se ngo abigaragaze, mu gihe abona ko byamugiraho ingaruka.

Kandi uzirikane ko umuntu iyo abaye umuyisilamu aba abaye umuvandimwe wa bagenzi be babarirwa muri za miliyoni, ku buryo ashobora no kuvugana n'ubuyobozi bw'umusigiti uwo ari wo wose cyangwa se ikigo ndangamuco cya Kisilamu mu gihugu cye, akabagisha inama ndetse bakaba banabimufashamo, ibyo bizabanezeza.

Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:﴿وَمَنْ يَتَّقِ اللَّهَ يَجْعَلْ لَهُ مَخْرَجًا (Kandi ugandukira Allah, amucira icyanzu,وَيَرْزُقْهُ مِنْ حَيْثُ لَا يَحْتَسِب﴾ Akanamuha amafunguro mu buryo atakekaga...)[A-TWALAQ: 2-3]

Muvandimwe musomyi w'umunyacyubahiro;

Ese gushimisha Allah umuremyi waduhundagajeho ingabire ze, akaba yaraduhaye ibidutunga tukiri impinja mu nda za ba mama, akaduha umwuka duhumeka n'ubu, si byo by'ingenzi kuruta gushimisha abantu?

Ese kubona intsinzi ya hano ku isi no ku munsi w'imperuka sibyo umuntu akwiye kwitangira kuruta ibindi yitangira byo muri ubu buzima bishira? Ni ko bimeze ku izina rya Allah!

Niyo mpamvu bidakwiye ko umuntu areka ahahise he hakamubuza gukosora amakosa no gukora ibikwiye.

Umuntu akwiye kuba umwemeramana by'ukuri uyu munsi! Ntiyemerere Shitani kumubuza gukurikira ukuri!

Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:﴿يَا أَيُّهَا النَّاسُ قَدْ جَاءَكُمْ بُرْهَانٌ مِنْ رَبِّكُمْ وَأَنزلْنَا إِلَيْكُمْ نُورًا مُبِينًا (174) {Yemwe bantu! Mu by'ukuri, mwagezweho n'ikimenyetso (Intumwa Muhamadi) giturutse kwa Nyagasani wanyu; kandi twabahishuriye urumuri rugaragara (Qur'an) (174).فَأَمَّا الَّذِينَ آمَنُوا بِاللَّهِ وَاعْتَصَمُوا بِهِ فَسَيُدْخِلُهُمْ فِي رَحْمَةٍ مِنْهُ وَفَضْلٍ وَيَهْدِيهِمْ إِلَيْهِ صِرَاطًا مُسْتَقِيمًا﴾ Bityo ba bandi bemeye Allah bagafatana urunana kuri We (bamugandukira), azabinjiza mu mpuhwe n'ingabire bye, kandi abayobore iwe mu nzira igororotse.)[A-Nisa'u: 174-175]

ESE WITEGUYE GUFATA UMWANZURO UKOMEYE MU BUZIMA BWAWE?

Niba ibi twavuze binyuze ubwenge, kandi umuntu akaba yamenye ukuri mu mutima we, akwiye gutera intambwe ya mbere imuganisha ku kuba umuyisilamu.

Kandi n'ucyeneye ubufasha bwo kuwufata no kumuyobora uburyo yaba umuyisilamu;

Akwiye kutemerera ibyaha bye ngo bimubuze kuba umuyisilamu. Allah mu gitabo cye cya Qur'an yatubwiye ko ababarira ibyaha byose umuntu akoze igihe abaye umuyisilamu akicuza ku Muremyi we, kabone n'iyo yaba yarabikoze nyuma y'uko yabaye umuyisilamu. Ni ibisanzwe ko umuntu yakora ibyaha, kuko turi abantu tutari abamalayika badakora ibyaha!Ariko icyo dusabwa ni ugusaba imbabazi Allah no kumwicuzaho, kandi Allah nabona ko twihutiye kwemera ukuri, tukaba abayisilamu, tukavuga ubuhamya bw'uko nta wundi ukwiye kugaragirwa uretse we wenyine ndetse ko na Muhamadi ari Intumwa ye, azadutera inkunga yo kureka ibyaha bindi. Kuko umuntu ugannye Allah agakurikira ukuri amushoboza kugera ku byiza birenzeho. Bityo umuntu ntakwiye gushidikanya gufata umwanzuro wo kuba umuyisilamu ndetse nonaha!

Zimwe muri gihamya z'ibi ni imvugo ya Allah Nyir'ubutagatifu igira iti:﴿قُلْ لِلَّذِينَ كَفَرُوا إِنْ يَنْتَهُوا يُغْفَرْ لَهُمْ مَا قَدْ سَلَفَ﴾ (Bwira abahakanye ko nibaramuka baretse (ubuhakanyi), bazababarirwa ibyahise...)[Al Anfal: 38.]

NAKORA IKI KUGIRA NGO MBE UMUYISILAMU?

Kugira ngo ube umuyisilamu biroroshye, nta n'ubwo bicyeneye imihango runaka, cyangwa se iminsi mikuru yo kubimenyekanisha, ni umuntu gusa kuvuga ubuhamya abusobanukiwe, anabwemera bugira buti: ASH'HADU AN LA ILAHA ILA LLAHU WA ASH'HADU ANA MUHAMADAN RASULULLAH: Ndahamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Imana imwe rukumbi Allah, nkanahamya ko Muhamad ari Intumwa ya Allah); bikoroheye wabivuga mu rurimi rw'icyarabu byaba byiza, bikugoye wabivuga mu rurimi rwawe, kuva ubwo ukaba ubaye umuyisilamu. Hanyuma uba ugomba kubwiga kuko nibwo buzaba isoko y'umunezero wawe hano ku isi ndetse no kurokoka ku munsi w'imperuka.





NINDE WAREMYE IBIRIHO? NINDE WANDEMYE? KUBERA IKI YANDEMYE?

Nyagasani Umuremyi Uhambaye.

Uyu Nyagasani Muremyi, Utanga amafunguro nta wundi ni Allah Nyir'ubutagatifu.

Ibisingizo bya Nyagasani Umuremyi.

Nyagasani ugaragirwa afite ibisingizo byuzuye.

KUBERA IKI UYU MUREMYI UHAMBAYE YATUREMYE? NI IKI ADUCYENEYEHO?

KUKI INTUMWA ZARI NYINSHI?

UMUNTU NTASHOBORA KUBA UMWEMERA CYERETSE ABANJE KWEMERA INTUMWA ZOSE.

QUR'AN NTAGATIFU NI IKI?

ISILAMU NI IKI?

Isilamu ni inzira y'umunezero.

BINYUNGURA IKI KUJYA MU BUYISILAMU?

NZAHOMBA IKI NDAMUTSE NANZE KUBA UMUYISILAMU?

UMUNTU USHAKA KUROKOKA KU MUNSI W'IMPERUKA AGOMBA KUBA UMUYISILAMU AGAKURIKIRA INTUMWA Y'IMANA MUHAMADI (IMANA IMUHE AMAHORO N'IMIGISHA).

NI IKI NSABWA KUGIRA NGO MBE UMUYISILAMU?

WICYEREZA GUFATA UMWANZURO!

NTA RWITWAZO KURI WA WUNDI WARETSE GUKURIKIRA UKURI AGAHITAMO GUKURIKIRA ABAKURAMBERE BE?

UMUNTU USHAKA KUBA UMUYISILAMU ARIKO AKABA ATINYA KO ABANYAMURYANGO WE BAMUMERERA NABI YAKORA IKI?

Muvandimwe musomyi w'umunyacyubahiro;

ESE WITEGUYE GUFATA UMWANZURO UKOMEYE MU BUZIMA BWAWE?

NAKORA IKI KUGIRA NGO MBE UMUYISILAMU?