×
UBUYISILAMU. Ni idini rihuye na kamere ndemano, ni idini nyura bwenge ndetse ritanga umunezero

UBUYISILAMU.

Ni idini rihuye na kamere ndemano, ni idini nyura bwenge ndetse ritanga umunezero.

Ku izina rya Allah, Nyir'impuhwe, Nyir'imbabazi.

Ese waba warigeze kwibaza ikibazo:

Ni nde waremye ibirere n'isi n'ibibirimo bihambaye? Ni nde washyizeho iyi gahunda iboneye itunganye mu isi no mu birere?

Ni gute iyi si n'ijuru bihambaye bifite iyi gahunda ihamye iyi myaka yose yatambutse?

Ese iyi si n'ijuru byariremye? Cyangwa byaturutse mu busa? Cyangwa byabayeho mu buryo bw'impanuka?

Ese ni nde wakuremye?

Ninde washyize iyi gahunda iboneye mu mubiri wawe, no mu mibiri y'ibindi binyabuzima.

Nta wakemera kubwirwa ngo iyi nzu ureba yabayeho ntawe uyubatse! Cyangwa se ngo abwirwe ngo ubusa nibwo bwashyizeho iyi nzu! None ni gute bamwe mu bantu bemera abababwira ko iyi si n'ijuru byabayeho ntawe ubiremye? Ni gute umuntu ufite ubwenge ashobora kwemera ko iyi gahunda ikoranye ubuhanga iri ku isi n'ijuru yaba yaraje mu buryo bw'impanuka?

Nta gushidikanya ko hariho Imana ihambaye ikaba n'umuremyi ndetse ikaba n'umugenga w'isi n'ijuru n'ibibirimo, akaba ari Allah Nyir'ubutagatifu.

Imana Nyagasani yatwoherereje Intumwa inazimanurira ibitabo birimo ihishurwa, icya nyuma muri ibyo bitabo kikaba ari Qur'an ntagatifu Allah yamanuriye Muhamad, Intumwa ya Allah yasoreje izindi, muri ibyo bitabo ndetse no kuri izo Ntumwa:

Twamenye Allah we ubwe, ibisingizo bye, n'ibyo tumugomba, ndetse n'ibyo atugomba.

Anatwereka ko ari we murezi waremye ibiremwa byose, kandi ko ari uhoraho udateze gupfa, kandi ibiremwa bye byose biri mu kuboko kwe, munsi y'ubushobozi bwe.

Kandi yatubwiye ko mu bisingizo bye harimo ubumenyi, ubumenyi bwe bwose buhetura buri kimwe, kandi akaba areba bihebuje nta kimwisoba haba ku isi no mu ijuru.

Allah kandi ni Uhoraho, Uwigize akanabeshaho ibiriho byose, we ubuzima bw'ibiremwa byose ariwe buturukaho wenyine Nyir'ubutagatifu, kandi akaba ari Ubeshaho ibiremwa byose ubuzima bwabyo bwose bushingiye kuri we, Allah aragira ati:﴿اللَّهُ لا إِلَهَ إِلَّا هُوَ الْحَيُّ الْقَيُّومُ لا تَأْخُذُهُ سِنَةٌ وَلا نَوْمٌ لَهُ مَا فِي السَّمَوَاتِ وَمَا فِي الأَرْضِ مَنْ ذَا الَّذِي يَشْفَعُ عِنْدَهُ إِلَّا بِإِذْنِهِ يَعْلَمُ مَا بَيْنَ أَيْدِيهِمْ وَمَا خَلْفَهُمْ وَلا يُحِيطُونَ بِشَيْءٍ مِنْ عِلْمِهِ إِلَّا بِمَا شَاءَ وَسِعَ كُرْسِيُّهُ السَّمَوَاتِ وَالأَرْضَ وَلا يَئُودُهُ حِفْظُهُمَا وَهُوَ الْعَلِيُّ الْعَظِيمُ﴾ (Allah ni we Mana y'ukuri) nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse We, Uhoraho (Nyirubuzima bwuzuye buzira inenge), Uwigize, akanabeshaho ibiriho byose. Ntafatwa no guhunyiza habe n'ibitotsi. Ibiri mu birere n'ibiri mu isi ni ibye. Ni inde wagira uwo avuganira iwe uretse ku burenganzira bwe? Azi ibyababayeho (ku isi) n'ibizababaho (ku mperuka). Kandi nta n'icyo bamenya mu bumenyi bwe uretse icyo ashaka. Kursiyu ye ikwiriye ibirere n'isi, kandi ntananizwa no kubirinda (ibirere n'isi). Ni na We Uwikirenga, Uhambaye.)[Al Baqarat: 255.]

Allah kandi yatubwiye ko ari we Murezi ufite ibisingizo byuzuye, ndetse akaba yaraduhaye ubwenge, n'ibyumviro bibasha kumenya ibiremwa bya Allah bitangaje n'ububasha bwe, biduha kumenya ubuhambare bwa Allah n'imbaraga ze n'ibisingizo bye byuzuye, bikanaturemamo kandi kamere ndemano itugaragariza ko Allah afite ibisingizo byuzuye, ko atanashobora kurangwa n'ibisingizo bifite inenge.

Twanamenye ko Nyagasani ari hejuru y'ibirere atari mu isanzure, kandi nta n'isanzure rishobora kumuhetura.

Allah yanatubwiye ko tugomba kwicisha bugufi kuri we Nyir'ubutagatifu, kubera ko ari we muremyi wacu ndetse akaba n'umuremyi w'isi n'ijuru ndetse n'umugenga wabyo.

Umuremyi rero afite ibisingizo by'uko uhambaye, ntibishoboka na rimwe ko ashobora kugira igisingizo gifite inenge cyangwa se hari icyo yakenera ku biremwa bye, Nyagasani utibagirwa, utaryama, utarya, ntibinashoboka ko yagira umugore n'umwana, na buri mvugo zose zihabanye n'ubuhambare bw'umuremyi, ntabwo ziri mu byahishuwe by'impamo byazanywe n'Intumwa za Allah (Amahoro ya Allah azibeho)

Allah Nyir'ubutagatifu muri Qur'an Ntagatifu yaravuze ati:﴿قُلۡ هُوَ ٱللَّهُ أَحَدٌ * Vuga (yewe Muhamad uti) "We ni Allah umwe Rukumbi."ٱللَّهُ ٱلصَّمَدُ * Allah, uwishingikirizwa.لَمۡ یَلِدۡ وَلَمۡ یُولَدۡ * Ntiyabyaye kandi ntiyabyawe.وَلَمۡ یَكُن لَّهُۥ كُفُوًا أَحَدُۢ﴾ Ndetse nta na kimwe ahwanye nacyo.[Al Ikh'lasw: 1-4].

Niba wemera Nyagasani umuremyi...Ese hari umunsi waba waribajije impamvu yatumye uremwa? Ese ni iki Allah adushakaho, ese ni iyihe ntego yo kubaho kwacu?

Ese Birashoboka ko Allah yaba yaraturemye hanyuma akadutererana? Ese birashoboka ko Allah yaba yararemye ibi biremwa byose nta ntego?

Ukuri ni uko Nyagasani Umurenyi uhambaye ari we "Allah" Yatubwiye intego yatumye aturemba ari yo kumugaragira wenyine, n'icyo adushakaho! Anatubwira ko ari we wenyine ukwiye kugaragirwa by'ukuri. Anatugaragariza abinyujije ku ntumwa ze (azisakazeho amahoro ye) uburyo bwo kumugaragira, ndetse n'uburyio twamwiyegereza dukora ibyo yadutegetse ndetse tunareka ibyo yatubujije, n'uburyo twagera ku kwishimirwa nawe, tukarokoka n'ibihano bye, anatugaragariza aho tuzajya nyuma yo gupfa.

Anatubwira ko ubu buzima bwo ku isi ari ubuzima yadushyizemo ngo atugerageze, ko ubuzima bwa nyabwo bunuzuye buzaba ku munsi w'imperuka nyuma y'urupfu.

Anatubwira ko uzagaragira Allah nkuko yabimutegetse, akanareka ibyo yamubujije, azagira ubuzima bwiza aha ku isi, ndetse akazanabona n'ingororano zihoraho ku munsi w'imperuka. Naho uzamugomera akanamuhakana, azahura n'ubuzima bubi aha ku isi, ndetse anahure n'ibihano bihoraho ku munsi w'imperuka.

Kandi turabizi ko umuntu ataba mu buzima bw'aha ku isi ngo azabuveho hanyuma ntabonye ingororano z'ibyiza yakoze cyangwa ibihano by'ibibi yakoze, Ese ntabwo hazabaho guhanwa kw'abarengereye, no kugororerwa kw'abagize neza?

Nyagasani wacu yatubwiye ko kugera ku ntsinzi yo kwishimirwa nawe no kurokoka ibihano bye, bitagerwaho uretse kwinjira mu dini y'ubuyisilamu, isobanuye kwicisha bugufi y'amategeko ya Allah no kumugaragira wenyine ntawe umubangikanyije nawe, ndetse no kumugandukira, ndetse no gushyira mu ngiro amategeko ye unayishimiye, kandi yanatubwiye ko nta yindi dini azemera uretse idini ye, Allah aragira ati:(وَمَن يَبۡتَغِ غَيۡرَ ٱلۡإِسۡلَٰمِ دِينا فَلَن يُقۡبَلَ مِنۡهُ وَهُوَ فِي ٱلۡأٓخِرَةِ مِنَ ٱلۡخَٰسِرِينَ) Uzahitamo idini ritari isilamu, ntabwo azayakirirwa, kandi ku munsi w'imperuka azaba mu byanyagihombo.[Al -Im'ran:85]

Uwareba byinshi mu byo abantu basenga ubu: Asanga hari abasenga abantu, abandi bagasenga ibigirwamana bibaje mu biti, abandi bagasenga inyenyeri abandi bagasenga ibi n'ibi. Bityo rero ntibyari bikwiye ko umuntu ufite ubwenge asenga uretse Allah Nygasani w'ibiremwa byose ufite ibisingizo byuzuye, ni gute umuntu asenga ikiremwa kigenzi cye cyangwa se kiri munsi ye! Ntabwo Ugaragirwa akwiye kuba ikigirwamana kibumbye cyangwa se igiti, cyangwa se inyamaswa.

Amadini yose abantu barimo uretse ubuyisilamu Allah ntabwo ayakira, kubera ko ni amadini yihimbiwe n'abantu, cyangwa se akaba yari amadini ya Allah ariko abantu bakayavanga n'ibindi bintu, naho ubuyisilamu ni idini rya Nyagasani w'ibiremwa byose, ridahinduka cyangwa se ngo risimbuzwe irindi, n'igitabo cy'iri dini ni Qur'an ntagatifu, kikaba ari igitabo kirinzwe kikimeze nk'uko Allah yakimanuye, cyiri mu biganza by'abayisilamu mu rurimi rw'icyarabu Allah yakimanuyemo, akimanurira Intumwa ye yasoreje izindi.

No mu misingi y'ubuyisilamu harimo kwemera Intumwa zose Allah yohereje, kandi zose zari mu bantu, Allah akaba yarazishyigikiraga aziha ibimenyetso n'ibitangaza, akaba yarazohereje kugira ngo zihamagarire abantu kumugaragira wenyine nta wundi abangikanyijwe nawe.N'Intumwa yasoreje izindi ni Muhamad (Imana imuhe amahoro n'imigisha) Allah yamwohereje aza azanye amategeko aturutse kwa Allah asoreza andi, asimbura andi mategeko y'izindi ntumwa zabanje, Allah amushyigikira amuha ibimenyetso bihambaye, n'igihambaye kurusha ibindi ni Qur'an ntagatifu, amagambo ya Nyagasani w'ibiremwa byose, kiba aricyo gitabo gihambaye ikiremwamuntu cyamenye, kikaba ari igitangaza haba mu bikubiyemo, amagambo akigize, n'uburyo gipanze, n'amategeko yacyo, kirimo umuyoboro uyobora ku kuri, ugeza umuntu ku munezero wo ku isi no ku munsi w'imperuka, kandi cyamanutse mu rurimi rw'icyarabu.

Kandi hari gihamya nyinshi z'ubwenge ndetse n'iz'ubumenyi, zigaragaza nta gushidikanya ko iyi Qur'an ari amagambo y'umuremyi Nyir'ubutagatifu, kandi ko bidashoboka yaba iri mu byakozwe n'abantu.

No mu misingi y'ubuyisilamu harimo kwemera abamalayikat, no kwemera umunsi w'imperuka, Allah akaba azakura abantu mu mva zabo ku munsi w'imperuka kugira ngo ababarurire ibikorwa byabo, uzaba yarakoze ibyiza akaba ari umwemeramana, azabona ingororano zihoraho mu ijuru, n'uzaba yarahakanye akaba yaranakoze ibikorwa bibi, azahabwa ibihano bihambaye mu muriro, no mu misingi y'ubuyisilamu harimo kwemera ibyo Allah yagennye byaba ibyiza cyangwa se ibibi.

Idini ry'ubuyisilamu rikusanyije gahunda yose y'ubuzima bwa buri munsi, iyo gahunda kandi ihuza na kamere ndetse n'ubwenge, n'imitima mizima irayakira, Umuremyi uhambaye yayishyiriyeho ibiremwa bye, rikaba ari idini ry'ibyiza n'umunezero w'abantu bose, haba ku isi no ku munsi w'imperuka, ntabwo rigendera ku moko cyangwa se amabara y'uruhu, abantu bose muri iryo dini barareshya, nta muntu n'umwe usumba undi muri ryo keretse ufite ibikorwa byiza kuruta undi.

Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:(مَنۡ عَمِلَ صَٰلِحا مِّن ذَكَرٍ أَوۡ أُنثَىٰ وَهُوَ مُؤۡمِن فَلَنُحۡيِيَنَّهُۥ حَيَوٰة طَيِّبَة وَلَنَجۡزِيَنَّهُمۡ أَجۡرَهُم بِأَحۡسَنِ مَا كَانُواْ يَعۡمَلُونَ) (Ukora ibyiza yaba ari umugabo cyangwa umugore,ari umwemera tuzamubeshaho ubuzima bwiza,kandi tuzabahemba kubera ibyiza bakoraga).[A-Nah'l: 97]

No mu byo Allah ashimangira muri Qur'an ntagatifu ni uko ukwemera Allah ko ari Imana ndetse anakwiye kugaragirwa, no kwemera ubuyisilamu ko ari ryo dini ry'ukuri, na Muhamad (Imana imuhe amahoro n'imigisha) akaba Intumwa y'Imana, no kwinjira mu dini ry'ubuyisilamu, ibyo byose ni ngombwa ku muntu nta mahitami afite, no ku munsi w'imperuka hazabaho ibarura no guhembwa cyangwa se kuryozwa ibyo wakoze, uzaba yarabaye umwemeramana nyakuri azabona intsinzi anakiranuke ugukiranuka guhambaye, naho uzaba yarabaye umuhakanyi azagerwaho n'igihombo gikomeye.

Allah Nyir'ubutagatifu aragira ati:(... وَمَن يُطِعِ ٱللَّهَ وَرَسُولَهُۥ يُدۡخِلۡهُ جَنَّٰت تَجۡرِي مِن تَحۡتِهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُ خَٰلِدِينَ فِيهَاۚ وَذَٰلِكَ ٱلۡفَوۡزُ ٱلۡعَظِيمُ، (...Kandi uwo ari we wese wumvira Allah n'Intumwa ye, azamwinjiza mu ijuru ritembamo imigezi; bazabamo ubuziraherezo. Uku ni nako gutsinda guhambaye.وَمَن يَعۡصِ ٱللَّهَ وَرَسُولَهُۥ وَيَتَعَدَّ حُدُودَهُۥ يُدۡخِلۡهُ نَارًا خَٰلِدا فِيهَا وَلَهُۥ عَذَاب مُّهِين) Naho uzigomeka kuri Allah n'Intumwa ye akanarengera imbago ze, azamwinjiza mu muriro azabamo ubuziraherezo, ndetse azahanishwa ibihano bisuzuguza.)[A-Nisa-u: 13-14]

Ushatse kuba umuyisilamu vuga aya magambo: (ASHAHADU AN LA ILAHA ILA LLAHU WA ASHAHADU ANA MUHAMADAN RASULULLAH: Ndahamya ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri usibye Allah, ndetse nkanahamya ko Muhamad ari Intumwa ya Allah), akabivuga azi igisobanuro cyabyo kandi ari ko abyemera, nibyo bituma aba umuyisilamu. Hanyuma agakurikizaho kwiga amategeko y'ubuyisilamu asigaye buhoro buhoro, kugira ngo akore ibyo Allah yamutegetse.

UBUYISILAMU.

Ni idini rihuye na kamere ndemano, ni idini nyura bwenge ndetse ritanga umunezero.

Ese ni nde wakuremye?

Ese Birashoboka ko Allah yaba yaraturemye hanyuma akadutererana? Ese birashoboka ko Allah yaba yararemye ibi biremwa byose nta ntego?

Kandi turabizi ko umuntu ataba mu buzima bw'aha ku isi ngo azabuveho hanyuma ntabonye ingororano z'ibyiza yakoze cyangwa ibihano by'ibibi yakoze, Ese ntabwo hazabaho guhanwa kw'abarengereye, no kugororerwa kw'abagize neza?